Wednesday, July 9, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Myugariro uzwi mu makipe akomeye mu Rwanda yabonye akazi nyuma y’igihe adafite ikipe

radiotv10by radiotv10
06/11/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Myugariro uzwi mu makipe akomeye mu Rwanda yabonye akazi nyuma y’igihe adafite ikipe
Share on FacebookShare on Twitter

Myugariro Emery Bayisenge wakiniye amakipe anyuranye mu Rwanda arimo APR FC no mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, yamaze gusinyira Ikipe ya Gasogi United nyuma yuko yari amaze igihe adafite ikipe.

Uyu myugariro umaze iminsi atandukanye na Gormahia FC yo muri Kenya, yerecyeje muri Gasogi United nk’uko byatangajwe na Perezida w’iyi kipe, Kakooza Nkuliza Charles alias KNC.

Yagize ati “Ntibikiri ibanga twamaze kumvikana na myugariro mpuzamahanga w’Umunyarwanda Emery Bayisenge ndetse yanamaze gukora ikizamini cy’ubuzima aratangira gudukinira nta gihindutse ku munsi wa 10 wa shampiyona.”

KNC avuga ko yasinyishije uyu musore kugira ngo aze gukemura ibibazo bitandukanye biri mu bwugarizi bw’iyi kipe, ndetse avuga ko bazongeramo na rutahizamu.

Emery Bayisenge winjiye muri Gasogi United, yazamukiye mu Isonga FC yerecyeza muri APR FC, aho yayivuyemo yerecyeza mu Gihugu cya Maroc mu ikipe ya FC Kenitra naho atatinze agahita yereceza mu Gihugu cya Bangladesh mu ikipe ya Saif Sports Club, aho yahavuye akagaruka mu Rwanda muri AS Kigali, nayo atatinzemo akerekeza muri Gormahia yo muri Kenya yamurekuye umwaka ushize.

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three + seven =

Previous Post

Iby’ingenzi wamenya ku rwego rw’abasirikare ruhuriweho n’u Rwanda, DRCongo na Angola

Next Post

Amajyepfo: Hafashwe abarenga 50 bakoraga ubucukuzi butemewe hatangazwa n’ingano y’amabuye y’agaciro bafatanywe

Related Posts

Rwanda welcomes three internation women football players following the visit of other legends

Rwanda welcomes three internation women football players following the visit of other legends

by radiotv10
08/07/2025
0

Rwanda is delighted to welcome three Arsenal Women Football Club Players Katie McCabe, Caitlin Foord and Laia Codina who landed...

APR FC yamanuye rutahizamu wari umaze iminsi ategerejwe wanakinnye i Burayi

APR FC yamanuye rutahizamu wari umaze iminsi ategerejwe wanakinnye i Burayi

by radiotv10
07/07/2025
0

Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC yasinyishije rutahizamu w’Umunya- Côte d'Ivoire, William Togui Mel wari umaze iminsi avugwaho kuzinjira muri...

We are here to showcase how beautiful Rwanda is- Legend Jay-Jay Okocha after arriving in Rwanda

We are here to showcase how beautiful Rwanda is- Legend Jay-Jay Okocha after arriving in Rwanda

by radiotv10
07/07/2025
0

Two football icons with global recognition, Jay-Jay Okocha and Didier Domi, have arrived in Rwanda as part of a five-day...

Abafite amazina azwi ku Isi mu mupira w’amaguru barimo Jay-Jay Okocha bageze mu Rwanda

Abafite amazina azwi ku Isi mu mupira w’amaguru barimo Jay-Jay Okocha bageze mu Rwanda

by radiotv10
07/07/2025
0

Abanyabigwi babiri mu mupira w’amaguru, Jay-Jay Okocha na Didier Domi, bakiniye ikipe ya Paris Saint Germain yo mu Bufaransa, bari...

Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

by radiotv10
04/07/2025
0

Mu birori byo kwizihiza imyaka 32 ishize hashinzwe Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC, byabereye ku Mulindi ahavukiye iyi kipe,...

IZIHERUKA

Nyamasheke: Umukire aravugwaho kuba intandaro y’ibibazo byugarije umugabo birimo gusohorwa mu nzu n’umugore we
MU RWANDA

Nyamasheke: Umukire aravugwaho kuba intandaro y’ibibazo byugarije umugabo birimo gusohorwa mu nzu n’umugore we

by radiotv10
09/07/2025
0

Kirehe: Icyo basaba ku byo babona nk’itonesha ku mutungo bari bahawe ngo babyaze umusaruro

Kirehe: Icyo basaba ku byo babona nk’itonesha ku mutungo bari bahawe ngo babyaze umusaruro

09/07/2025
DRCongo: Hari akandi gace kagaragayemo abitwaje imbunda za rutura bivugwa ko ari FDLR

DRCongo: Hari akandi gace kagaragayemo abitwaje imbunda za rutura bivugwa ko ari FDLR

08/07/2025
Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

08/07/2025
Musanze: Urupfu rw’umucyecuru basanze yanatwikishijwe Acide rwatumye hafatwa barindwi barimo n’umuhungu we

Batanu barimo umugore baregwa kwica umugabo bamukase ijosi babyisobanuyeho

08/07/2025
Rwanda welcomes three internation women football players following the visit of other legends

Rwanda welcomes three internation women football players following the visit of other legends

08/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amajyepfo: Hafashwe abarenga 50 bakoraga ubucukuzi butemewe hatangazwa n’ingano y’amabuye y’agaciro bafatanywe

Amajyepfo: Hafashwe abarenga 50 bakoraga ubucukuzi butemewe hatangazwa n’ingano y’amabuye y’agaciro bafatanywe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyamasheke: Umukire aravugwaho kuba intandaro y’ibibazo byugarije umugabo birimo gusohorwa mu nzu n’umugore we

Kirehe: Icyo basaba ku byo babona nk’itonesha ku mutungo bari bahawe ngo babyaze umusaruro

DRCongo: Hari akandi gace kagaragayemo abitwaje imbunda za rutura bivugwa ko ari FDLR

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.