Thursday, October 30, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Trump ku bw’intsinzi ye y’amateka

radiotv10by radiotv10
07/11/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Trump ku bw’intsinzi ye y’amateka
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame, ni umwe mu banyacyubahiro bashimiye Donald Trump watsinze amatora ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, aho yamubwiye ko ubutumwa bwe, bwagaragaje ko iki Gihugu cyaba umufatanyabikorwa w’amahitamo utanga ubwisanzure mu mikoranire.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Ugushyingo 2024, ibyari bimaze kuva mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America, byagaragazaga ko Umu-Republican Donald Trump yatsinze Umu-Democrat Kamala Harris.

Nyuma yuko bigaragaye ko Trump yatsinze, we ubwe yahise atanga ubutumwa bw’intsinzi, ashimira Abanyamerika bamutoye n’abataramutoye, aboneraho kuvuga ko urugendo rwe rutoroshye rurangiye abonye iyi ntsinzi izatuma Igihugu cye cyongera kugira ubuhangange.

Abanyacyubahiro banyuranye, bahise bagaragaza ko bishimiye intsinzi ya Trump wayoboye Leta Zunze Ubumwe za America muri manda imwe, ntabashe kwegukana iya kabiri, ubu akaba azagaruka muri White House muri Mutarama umwaka utaha asimbuye Joe Biden bahanganye mu matora yaherukaga.

Perezida Paul Kagame, mu butumwa yageneye Trump, na we yamushimiye mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda n’Abanyarwanda “ku bw’intsizni yawe y’amateka, ndetse n’amatora yo kwiyemeza ya Perezida wa 47 wa Leta Zunze Ubumwe za America.”

Umukuru w’u Rwanda yakomeje agira ati “Ubutumwa bwawe bwumvikana, bwakomeje kugaragaza ko Leta Zunze Ubumwe za America ari umufatanyabikorwa w’amahitamo wakomeza gutanga urugero, aho guhatira abandi uko ibona ibintu cyangwa kugendera mu nzira ze.”

Perezida Kagame yaboneyeho kwizeza Trump kuzakorana mu nyungu zihuriwe z’Ibihugu byombi mu bihe biri imbere.

Muri Mutarama 2018, ubwo Perezida Trump yahuraga na Perezida Kagame mu Ihuriro ry’Ubukungu i Davos, yamushimiye imiyoborere ye, byumwihariko amushimira kuba icyo gihe yari afite inshingano zo kuyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, kandi ko yari yizeye kuzazisohoza neza.

Icyo gihe kandi Trump yavuze ko Igihugu cye cya Leta Zunze Ubumwe za America n’u Rwanda, bisanganywe umubano mwiza, ushingiye ku mikoranire ihamye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − three =

Previous Post

Urugendo rutoroshye rw’uwakize Cancer yo mu ibere n’inama atanga zafasha benshi

Next Post

Hatangajwe umwanzuro wafatiwe APR ku makosa yatumye ihagarika umwe mu bayobozi bayo

Related Posts

Hari abarwanyi ba FDLR batahutse mu Rwanda ko iminsi bahawe yarangiye?-Guverinoma yabisobanuye

Menya umubare w’abarwanyi bose bahoze muri FDLR bamaze gutahuka mu Rwanda bavuye muri Congo

by radiotv10
30/10/2025
0

Komisiyo ishinzwe Gusezerera no Gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari Abasirikare, yatangaje ko mu myaka 24 (kuva muri 2001), abahoze...

Eng.-Over 12,000 former FDLR combatants have returned to Rwanda over the past 24 years

Eng.-Over 12,000 former FDLR combatants have returned to Rwanda over the past 24 years

by radiotv10
30/10/2025
0

The Rwanda Demobilization and Reintegration Commission (RDRC) has announced that over the past 24 years (since 2001), more than 12,000...

Huye: Harumvikana kunyuranya imvugo hagati y’ubuyobozi n’abavuga ko bategereje agahimbazamusyi kabo bagaheba

Huye: Harumvikana kunyuranya imvugo hagati y’ubuyobozi n’abavuga ko bategereje agahimbazamusyi kabo bagaheba

by radiotv10
30/10/2025
0

Bamwe mu barezi b’amarerero bo mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye, bavuga ko bamaze igihe bakora batabona agahimbazamusyi...

Rural-Urban migration: What happens when youth move to Kigali in search of a ‘Better Life’?

Rural-Urban migration: What happens when youth move to Kigali in search of a ‘Better Life’?

by radiotv10
30/10/2025
0

Every year, a big number of young Rwandans pack their bags to move to Kigali, drawn mostly by the promise...

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

by radiotv10
30/10/2025
0

IZIHERUKA

Amakuru agezweho kuri imwe mu makipe yo muri Sudani yemerewe gukina Shampiyona y’u Rwanda
FOOTBALL

Amakuru agezweho kuri imwe mu makipe yo muri Sudani yemerewe gukina Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
30/10/2025
0

Hari abarwanyi ba FDLR batahutse mu Rwanda ko iminsi bahawe yarangiye?-Guverinoma yabisobanuye

Menya umubare w’abarwanyi bose bahoze muri FDLR bamaze gutahuka mu Rwanda bavuye muri Congo

30/10/2025
Hatanzwe impuruza ku bikorerwa Abarundi baba hanze y’Igihugu cyabo

Hatanzwe impuruza ku bikorerwa Abarundi baba hanze y’Igihugu cyabo

30/10/2025
Eng.-Over 12,000 former FDLR combatants have returned to Rwanda over the past 24 years

Eng.-Over 12,000 former FDLR combatants have returned to Rwanda over the past 24 years

30/10/2025
Hatangajwe icyemezo cyanyuze benshi ku musirikarekazi wo mu Congo wafotowe asomana n’umukunzi we

Hatangajwe icyemezo cyanyuze benshi ku musirikarekazi wo mu Congo wafotowe asomana n’umukunzi we

30/10/2025
Habayeho impinduka ku makipe yo muri Sudani byari byatangajwe ko azakina Shampiyona y’u Rwanda

Habayeho impinduka ku makipe yo muri Sudani byari byatangajwe ko azakina Shampiyona y’u Rwanda

30/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatangajwe umwanzuro wafatiwe APR ku makosa yatumye ihagarika umwe mu bayobozi bayo

Hatangajwe umwanzuro wafatiwe APR ku makosa yatumye ihagarika umwe mu bayobozi bayo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru agezweho kuri imwe mu makipe yo muri Sudani yemerewe gukina Shampiyona y’u Rwanda

Menya umubare w’abarwanyi bose bahoze muri FDLR bamaze gutahuka mu Rwanda bavuye muri Congo

Hatanzwe impuruza ku bikorerwa Abarundi baba hanze y’Igihugu cyabo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.