Urwego rw’Ubugenzacyaha muri Kenya (DCI-Directorate of Criminal Investigations) rwataye muri yombi Umunyarwanda witwa Ndaziziye Augustin Umurundi, ukekwaho ubujura bwa telefone, wazisanganywe aho atuye i Kisauni.
Amakuru dukesha ikinyamakuru The Star cyo muri Kenya, avuga ko uyu Munyarwanda ari umwe mu bagize agatsiko k’abiba ibikoresho, bikagurishwa mu Bihugu by’ibituranyi.
Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha muri Kenya DCI, rwavuze ko ifatwa rya Ndaziziye Augustin Umurundi, ryaturutse ku gikorwa cy’iperereza ryari rimaze igihe rikorwa, ryagejeje Polisi aho atuye.
Ubwo Polisi yageraga aho atuye, yasatse, itahura telefone icumi ndetse n’akuma kifashishwa mu gushyira umuriro muri telefone (power bank), byose bikekwa ko ari ibijurano.
Polisi kandi yabashije kumeya ba nyiri telefone eshatu muri izi zasanganywe uyu ukekwaho ubujura, ndetse baranazisubizwa, aho bavuze ko izi telefone bazibiwe mu gace ka Kisauni kibiwemo izi telefone.
Ni mu gihe hagikomeje gukorwa isesengura kugira ngo hamenyekane ba nyiri izindi telefone zisigaye zitaramenyekana.
Polisi yo muri iki Gihugu kandi ivuga ko yakajije umurego mu gukurikirana ibirego by’abantu bakomeje kwibwa ibikoresho by’ikoranabuhanga nka Telefone, kuko bamwe babyibwa babanje kugirirwa nabi, ndetse hakaba hari n’abicwa.
Ni mu gihe zimwe muri Telefone zibwa, ziguriswa mu Bihugu by’ibituranyi bya Kenya, aho abaziba muri Kenya baziranguza abacuruzi bo mu bindi Bihugu.
Umuyobozi wa Polisi ya Coast, George Sedah yagiriye inama abacuruza telefone zakoreshejwe kimwe n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga, ko bagiye guhagurikirwa.
Yagize ati “Niba uri umuntu ucuruza telefone zakoreshejwe cyangwa uzikora, hagarika iby’ibikoresho byibwe. Uzafatwa nk’umufatanyacyaha mu gihe uzatahurwa.”
Yaboneyeho kandi gushishikariza abantu bose bibwa telefone n’ibindi bikoresho kujya batanga ibirego kugira ngo bishakishwe kuko byashyizwmeo imbaraga.
RADIOTV10