Tuesday, September 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Kubungabunga Ikiyaga cya Kivu n’Umugezi wa Rusizi bigiye kuzanira amahirwe abaturage batatekereza

radiotv10by radiotv10
12/11/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Kubungabunga Ikiyaga cya Kivu n’Umugezi wa Rusizi bigiye kuzanira amahirwe abaturage batatekereza
Share on FacebookShare on Twitter

Hatangijwe umushinga wo gutera ibiti miliyoni eshanu mu rwego rwo kurwanya isuri ku misozi ikikije Ikiyaga cya Kivu n’umugezi wa Rusizi, birimo iby’imbuto ziribwa ndetse unitezweho gutanga akazi.

Ni umushinga ushimwa n’abaturage batuye muri aka gace, bavuga ko ubazaniye amahirwe yaba ari muri iki gihe ndetse no mu bihe biri imbere.

Sindayiheba Donatien “Nateye igiti kandi nabyakiriye neza kubera ko igiti nateye none n’ubwo nshaje ariko kizagirira akamaro abankomotseho n’abazabakomokaho.”

Aba baturage kandi bavuga ko bishimiye kuba uyu mushinga uzabaha akazi, ndetse ukanatuma haboneka imbuto zo kurwanya imirire mubi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi nabwo buvuga ko ibi biti byo kubungabunga Ikiyaga cya Kivu n’Umugezi wa Rusizi, bizagabanya ibiza byaterwaga no kuba hatari ibiti bihagije nk’uko byagenze muri Gashyantare uyu mwaka mu Murenge wa Nyakarenzo aho ubutaka bwamanutse bugafunga umugezi wa Rusizi bikangiza imyaka y’abaturage.

Byitezwe ko mu gihe cy’imyaka itanu hazaterwa ibiti bitari munsi ya miriyoni 5 bigizwe n’ibiti bya gakondo ku kigero cya 50%, iby’imbuto ku kigero cya 30% ndetse na 20% by’ubwoko bw’ibiti mvamahanga.

Jaqueline Nukwamazina uyobora Umuryango wiyemeje gutanga umusanzu muri uyu mushinga, avuga ko ingemwe z’ibiti zizagera kuri buri muturage uzikeneye ku buntu kugira ngo abashaka gutera ibiti biborohere ndetse ko icyo basabwa gusa ari ukubyitaho.

Yagize ati “Umuturage nta kindi asabwa rwose tuzabibahera ubuntu . icyo asabwa ni ukukitaho mbese tukajyanamo ntagitere uyu munsi ngo ndarangije nzaza nje gusarura oya.”

Nibura buri mwaka mu gihe cy’imyaka tanu, abaturage barenga 100 mu Karere ka Rusizi bazajya babona akazi gahoraho muri uyu mushinga.

Umuyobozi w’Akarere mu bitabiriye itangizwa ry’uyu mushinga

Umuturage asabwa gukurikirana igiti yateye
Ingemwe z’ibitsi zizatangwa ku buntu

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 + 20 =

Previous Post

AMAKURU AGEZWEHO: Muri RCS hirukanywe abakozi barenga 400 barimo Komiseri 1 n’Abofisiye bakuru 26

Next Post

Abapolisi 160 bamaze umwaka muri Centrafrique bayobowe na SSP Carine basesekaye mu Rwanda (AMAFOTO)

Related Posts

Hatangajwe intambwe ishimishije mu kugeza amashanyarari ku Baturarwanda mu myaka 25 hanateguzwa ibyiza imbere

Hatangajwe intambwe ishimishije mu kugeza amashanyarari ku Baturarwanda mu myaka 25 hanateguzwa ibyiza imbere

by radiotv10
16/09/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda iratangaza ko muri uyu mwaka wa 2025, ingo zigerwaho n’umuriro w’amashanyarazi zageze kuri 85% zivuye munsi ya...

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

by radiotv10
16/09/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabaya mu Karere ka Ngororero barasaba gusanirwa ikiraro cyangiritse ku muhamda werecyeza ku ruganda...

Digital Money: Is cash in hands slowly dying in Rwanda?

Digital Money: Is cash in hands slowly dying in Rwanda?

by radiotv10
16/09/2025
0

For many years, cash was the main way people in Rwanda paid for goods and services. From small shops in...

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

by radiotv10
15/09/2025
0

Inteko Ishinga Amategeko yanenze umwanzuro w’iy’Ubumwe bw’u Burayi wo gusaba u Rwanda kurekura vuba na bwangu Ingabire Victoire Umuhoza, ivuga...

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

by radiotv10
15/09/2025
0

Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga, uregwa ibyaha birimo guhoza ku nkeke uwo bashakanye, yagarutse imbere y’Urukiko, kuburana mu mizi,...

IZIHERUKA

Dore icyatumye yandikwa mu gitabo cy’abanyaduhigo ku Isi
AMAHANGA

Dore icyatumye yandikwa mu gitabo cy’abanyaduhigo ku Isi

by radiotv10
16/09/2025
0

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

16/09/2025
Hatangajwe intambwe ishimishije mu kugeza amashanyarari ku Baturarwanda mu myaka 25 hanateguzwa ibyiza imbere

Hatangajwe intambwe ishimishije mu kugeza amashanyarari ku Baturarwanda mu myaka 25 hanateguzwa ibyiza imbere

16/09/2025
Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

16/09/2025
Digital Money: Is cash in hands slowly dying in Rwanda?

Digital Money: Is cash in hands slowly dying in Rwanda?

16/09/2025
Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

15/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abapolisi 160 bamaze umwaka muri Centrafrique bayobowe na SSP Carine basesekaye mu Rwanda (AMAFOTO)

Abapolisi 160 bamaze umwaka muri Centrafrique bayobowe na SSP Carine basesekaye mu Rwanda (AMAFOTO)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Dore icyatumye yandikwa mu gitabo cy’abanyaduhigo ku Isi

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

Hatangajwe intambwe ishimishije mu kugeza amashanyarari ku Baturarwanda mu myaka 25 hanateguzwa ibyiza imbere

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.