Hatangijwe umushinga wo gutera ibiti miliyoni eshanu mu rwego rwo kurwanya isuri ku misozi ikikije Ikiyaga cya Kivu n’umugezi wa Rusizi, birimo iby’imbuto ziribwa ndetse unitezweho gutanga akazi.
Ni umushinga ushimwa n’abaturage batuye muri aka gace, bavuga ko ubazaniye amahirwe yaba ari muri iki gihe ndetse no mu bihe biri imbere.
Sindayiheba Donatien “Nateye igiti kandi nabyakiriye neza kubera ko igiti nateye none n’ubwo nshaje ariko kizagirira akamaro abankomotseho n’abazabakomokaho.”
Aba baturage kandi bavuga ko bishimiye kuba uyu mushinga uzabaha akazi, ndetse ukanatuma haboneka imbuto zo kurwanya imirire mubi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi nabwo buvuga ko ibi biti byo kubungabunga Ikiyaga cya Kivu n’Umugezi wa Rusizi, bizagabanya ibiza byaterwaga no kuba hatari ibiti bihagije nk’uko byagenze muri Gashyantare uyu mwaka mu Murenge wa Nyakarenzo aho ubutaka bwamanutse bugafunga umugezi wa Rusizi bikangiza imyaka y’abaturage.
Byitezwe ko mu gihe cy’imyaka itanu hazaterwa ibiti bitari munsi ya miriyoni 5 bigizwe n’ibiti bya gakondo ku kigero cya 50%, iby’imbuto ku kigero cya 30% ndetse na 20% by’ubwoko bw’ibiti mvamahanga.
Jaqueline Nukwamazina uyobora Umuryango wiyemeje gutanga umusanzu muri uyu mushinga, avuga ko ingemwe z’ibiti zizagera kuri buri muturage uzikeneye ku buntu kugira ngo abashaka gutera ibiti biborohere ndetse ko icyo basabwa gusa ari ukubyitaho.
Yagize ati “Umuturage nta kindi asabwa rwose tuzabibahera ubuntu . icyo asabwa ni ukukitaho mbese tukajyanamo ntagitere uyu munsi ngo ndarangije nzaza nje gusarura oya.”
Nibura buri mwaka mu gihe cy’imyaka tanu, abaturage barenga 100 mu Karere ka Rusizi bazajya babona akazi gahoraho muri uyu mushinga.
Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10