Monday, October 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

M23 yagaragaje igikomeye kirengagijwe kuri bimwe mu byemeranyijweho n’u Rwanda ma DRCongo

radiotv10by radiotv10
11/11/2024
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Umutwe wa M23, bwagaragaje ko mu gufata umwanzuro wo guhagarika imirwano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hirengagijwe uruhande rukomeye runarebwa no gushyirwa mu bikorwa uyu mwanzuro.

Mu butumwa bwatanzwe na Bertrand Bisimwa usanzwe mu buyobozi bwa M23, yavuze ko “mu kumva neza amasezerano y’amahoro cyangwa mu gahenge hagati y’impande ebyiri, ni ngombwa kubaha rimwe mu mahame remezo: Ihame ryo kudahagararira uruhande urwo ari rwo rwose.”

Bertrand Bisimwa akomeza avuga ko nk’uko biteganywa n’uburenganzira, ubundi amasezerano y’ubwumvikane hagati y’abantu babiri cyangwa impande ebyiri, ku ngingo ireba uruhande rwa gatatu, bisabwa ko na rwo ruhabwa ijambo mu gufata umwanzuro.

Ati “Bivuze ko uwo muntu wa gatatu na we agomba gutanga uburenganzira bwe bugaragara, kugira ngo abashe kwifatanya n’ayo masezerano.”

Yavuze ko iri tegeko ari gombwa, kuko rigena amasezerano ndetse rikarengera ibigomba kubahirizwa, iyo hazamo kurengera uburenganzira bw’abantu n’inyungu z’urundi ruhande batagira uruhare mu buryo butaziguye mu biganiro no mu ifatwa ry’ibyemezo.

Bertrand Bisimwa avuga ko no mu burenganzira mpuzamahanga, iyo hari amasezerano areba Ibihugu bibiri, ariko akaba areba uruhande rwa gatatu, ruba rukwiye kuyahabwamo ijambo rukayatangira uburenganzira, agaragaza ko biteganjwa n’Ihame rizwi nka ‘effet relatif’ rigenwa n’ingingo ya 34 y’amasezerano y’i Vienne ku burenganzira bw’amasezerano yo mu 1969.

Yakomeje agaragaza ibiteganywa n’iri hame birimo “1.Amasezerano y’uburenganzira n’inshingano, ashyirwaho gusa n’Ibihugu bibiri, 2.Uruhande rwa gatatu ntirushobora gushyirwamo mu gihe rutatanze uburenganzira.”

Betrand Bisimwa atangaje ibi nyuma yuko mu cyumweru gishize, i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hatangijwe urwego rwa gisirikare ruhuriweho n’u Rwanda, DRC na Angola, rushinzwe gukurikirana iyubahirizwa ry’agahenge ko guhagarika imirwano katangiye tariki 04 Kanama 2024.

Gusa kuva icyo gihe, aka gahenge kagiye karengwaho, byumwihariko kuva mu kwezi gushize mo hagati, aho imirwano yagiye yubura ubwo umutwe wa M23 wabaga ugabweho ibitero n’uruhande bahanganye rugizwe na FARDC, ndetse n’imitwe nka FDLR na Wazalendo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen + 5 =

Previous Post

I Burundi umugati urarya umugabo ugasiba undi

Next Post

Safi yagaragarijwe urugwiro i Burayi mu gitaramo gishobora kuzakurikirwa n’icyo mu Rwanda adaheruka (AMAFOTO)

Related Posts

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Amakuru avugwa mu mirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

by radiotv10
20/10/2025
0

Imirwano ikomeye hagati y’abarwanyi ba AFC/M23 n’inyeshyamba za Wazalendo, yaramutse mu mujyi a Nyabiondo muri Teritwari ya Masisi mu Ntara...

Moïse Katumbi utavuga rumwe na Tshisekedi yavuze icyo abona cyazanira amahoro Congo

Moïse Katumbi utavuga rumwe na Tshisekedi yavuze icyo abona cyazanira amahoro Congo

by radiotv10
20/10/2025
0

Umunyapolitiki Moïse Katumbi utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi banahatanye mu matora y’Umukuru w’Igihugu, yavuze ko afite ubushake bwo...

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

by radiotv10
17/10/2025
0

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera umubare w’abasirikare boherezwa mu bice binyuranye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gufasha FARDC guhangana...

Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

by radiotv10
17/10/2025
0

Amatsinda abiri y’umutwe wa Wazalendo usanzwe ukorana n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), yakozanyijeho mu mirwano ikarishye yabereye...

Israel yongeye kwikomanga mu gatuza kubera Umujenerali yivuganye yahigishaga uruhindu

Israel yongeye kwikomanga mu gatuza kubera Umujenerali yivuganye yahigishaga uruhindu

by radiotv10
17/10/2025
0

Israel yemeje ko ari yo yagabye igitero kivuganye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’itsinda ry’Abahouthi bo muri Yemen, Major General Mohammed Abdulkarim...

IZIHERUKA

Ibisobanuro by’umugabo wafatanywe umutwe w’inka yari yibwe ari nzima
MU RWANDA

Ibisobanuro by’umugabo wafatanywe umutwe w’inka yari yibwe ari nzima

by radiotv10
20/10/2025
0

Rusizi: Inyama z’imbeba mu byatsinsuye imirire mibi mu bana bato

Rusizi: Inyama z’imbeba mu byatsinsuye imirire mibi mu bana bato

20/10/2025
BREAKING: Herekanywe ibifite agaciro ka Miliyoni 100Frw byafatiwe mu mukwabu w’ibitujuje ubuziranenge

BREAKING: Herekanywe ibifite agaciro ka Miliyoni 100Frw byafatiwe mu mukwabu w’ibitujuje ubuziranenge

20/10/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Amakuru avugwa mu mirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

20/10/2025
Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku wagaragaye mu bikomeje kwiyongera ku mbuga nkoranyambaga

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku wagaragaye mu bikomeje kwiyongera ku mbuga nkoranyambaga

20/10/2025
Hamenyekanye inzira zakoreshejwe n’Umunya-Somalia wari waratorotse ubutabera akagera mu Rwanda akanahafatirwa

Hamenyekanye inzira zakoreshejwe n’Umunya-Somalia wari waratorotse ubutabera akagera mu Rwanda akanahafatirwa

20/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Safi yagaragarijwe urugwiro i Burayi mu gitaramo gishobora kuzakurikirwa n’icyo mu Rwanda adaheruka (AMAFOTO)

Safi yagaragarijwe urugwiro i Burayi mu gitaramo gishobora kuzakurikirwa n’icyo mu Rwanda adaheruka (AMAFOTO)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibisobanuro by’umugabo wafatanywe umutwe w’inka yari yibwe ari nzima

Rusizi: Inyama z’imbeba mu byatsinsuye imirire mibi mu bana bato

BREAKING: Herekanywe ibifite agaciro ka Miliyoni 100Frw byafatiwe mu mukwabu w’ibitujuje ubuziranenge

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.