Abanyarwanda baba muri Canada, bakomeje kugaragaza agahinda batewe n’urupfu rwa mugenzi wabo, Erixon Kabera wari usanzwe ari mu buyobozi bw’ababa muri Toronto, uherutse kwicirwa muri Iki Gihugu yari amazemo imyaka 20, bagasaba ko hatangwa ibisobanuro ndetse n’ubutabera.
Erixon Kabera yishwe arashwe na Polisi yo muri Canada, ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, tariki 09 Ugushyingo 2024, aho yarasiwe mu Mujyi wa Hamilton wegeranye na Toronto.
Urupfu rwe rwashenguye benshi byumwihariko umuryango we [uwo akomokamo n’uwo yari yarashinze], ndetse n’Abanyarwanda baba muri iki Gihugu cya Canada.
Amakuru yabanje gutangazwa, yavugaga ko nyakwigendera yarashwe nyuma yo guhangana n’Abapolisi abarashe, bikaza gutuma na bo bamurasa, ariko biza kwemezwa ko nta kurasana kwabayeho.
Lydia Nimbeshaho, umugore wa nyakwegendera avuga ko ibyatangajwe ko umugabo we yarashe, ari ikinyoma cyambaye ubusa, kuko “nta mbunda yagiraga.”
Lydia Nimbeshaho avuga ko umugabo we yari umuntu urangwa n’imyitwarire iboneye, kandi ko mu buzima bwe yakundaga gukorera Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Canada, aho yari asanzwe ari Umuyobozi Wungirije w’ababa muri Toronto.
Ati “Si na kominote y’Abanyarwanda gusa, ni umuntu wakoranye na Polisi ya hano mu bikorwa byo kwita kuri kominote. Twebwe abamuzi twese nta muntu uzi Erixon agira intwaro. Ni umuntu w’amahoro, mu bintu byose yakora, ntabwo yarwana cyangwa ngo asagarire abapolisi.”
Umunyarwandakazi Josephone Murphy usanzwe atuye muri Canada, na we uri mu bashenguwe n’urupfu rwa nyakwingedera, yatangaje ko mu ijoro ryacyeye kuri uyu wa Mbere tariki 11 Ugushyingo 2024, Umuryango w’Abanyarwanda baba muri iki Gihugu, bongeye guteranira hamwe mu kiriyo cyo kumwunamira.
Yagize ati “Umurage we uzahora ari inkingi y’urukundo n’umuhate kuri Kominote. Turakomeza gusaba dushikamye ko ahabwa ubutabera, dusaba ko habaho kubazwa inshingano mu iperereza kuri uru rupfu rw’agashinyaguro.”
Alain Patrick Ndengera uyobora Kominote y’Abanyarwanda baba muri Canada, avuga ko amakuru yabanje gutangwa na Polisi yagiye ahindagurika, aho yabanje gutangaza ko habayeho kurasana hagati y’umupolisi n’uyu Munyarwanda, ariko nyuma ikaza kuvuga ko habayeho kumwitiranya, ndetse ko hahise hatangira iperereza.
Yagize ati “Njye nka Perezida wa RCA Canada ndasaba Ubuyobozi bwa Canada ko habaho iperereza rinyuze mu mucyo, ukuri kose kukajya ahagaragara. Niba hari abakoze amakosa mu ba-Polisi bajye mu nkiko bisobanure.”
Nyakwigendera asize abana batatu, akaba yari amaze imyaka 20 aba muri Canada, aho yari asanzwe ari Umuyobozi Wungirije w’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Toronto.
RADIOTV10