Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga yavuze ko hari gukorwa iperereza ryihariye ku cyateye umusirikare wazo kurasa abaturage batanu mu kabari mu Karere ka Nyamasheke, gusa akavuga ko nta mpamvu n’imwe yagakwiye gutuma ibi bibaho.
Ni nyuma yuko kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Ugushyingo 2024, Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, bushyize hanze itangazo buvuga ko “Bwababajwe n’ibyago byabereye mu kabari ko mu Kagari ka Rusharara, Umurenge wa Karambi mu Karere ka Nyamasheke, aho Sgt Minani Gervais w’imyaka 39 akekwaho kurasa abantu batanu akabahitana mu rukerera rwo ku wa 13 Ugushyingo 2024.”
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga yavuze ko nyuma y’ibi byago, uyu musirikare ukewaho iki gikorwa “Yatawe muri yombi, kandi RDF yafashe ingamba zikwiye zo kumukurikirana mu nzira z’amategeko.”
Umuvugizi wa RDF uvuga ko hakiri gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane amakuru arambuye kuri iki gikorwa, yavuze ko bitaramenyekana niba yari ari mu kazi cyangwa yari muri gahunda ze bwite.
Ati “Araza kubibazwa, ari mu maboko yacu, turaza kumenya gahunda zari zimujyanye muri ako kabari, ubu turacyabikurikirana.”
Brig Gen Ronald Rwivanga uvuga ko uyu musirikare witwa Sgt Minani Gervais yari asanzwe akorera akazi muri aka Karere ka Nyamasheke, yavuze ko hakiri no gukurikiranwa icyamuteye gukora iki gikorwa, niba habanje kubaho ubushyamirane hagati ye n’abaturage cyangwa indi mpamvu.
Ati “Turacyabikurikirana kumenya impamvu zatumye arasa abaturage ariko turi bufate ingamba zifatika, nta mpamvu yatuma arasa abantu. Turaza gufata ingamba zishoboka zose.”
Brig Gen Ronald Rwivanga yavuze ko ibintu nk’ibi “Ntibikunze kubaho rwose, tubiheruka cyera cyane, ni ibintu bidakunze kuba rwose.”
Umuvugizi wa RDF yaboneyeho kwihanganisha imiryango yaburiye ababo muri ibi byago byatewe n’umwe mu Ngabo z’u Rwanda bidakunze kuzibaho.
RADIOTV10