Wednesday, December 3, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Iby’ingenzi biri mu Itegeko Nshinga rishya ry’Igihugu cyo muri Afurika kiyobowe n’Igisirikare

radiotv10by radiotv10
18/11/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Iby’ingenzi biri mu Itegeko Nshinga rishya ry’Igihugu cyo muri Afurika kiyobowe n’Igisirikare
Share on FacebookShare on Twitter

Igisirikare kiri ku butegetsi muri Gabon, cyatangaje ko hemejwe Itegeko Nshinga rishya, nyuma yuko ryatowe ku bwinshi mu matora ya kamarampaka, nk’uko bigaragazwa n’imibanire y’agateganyo y’ibyavuye mu matora.

Mu ijambo yavugiye kuri Televiziyo y’Igihugu, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu muri Gabon, yatangaje ko 91,8% by’abatoye, batoye ‘Yego’ ku Itegeko Nshinga rishya, mu gihe amatora yitabiriwe ku kigero cya 53,5%.

Perezida w’inzibacyuho muri Gabo, Brice Oligui Nguema, yasezeranyije ko iri Tegeko Nshinga rizaba inzira yerekeza ku butegetsi bushingiye kuri Demokarasi, ndetse rikazatangira gukurikizwa kuva mu mpeshyi y’umwaka wa 2025.

Iri Tegeko Nshinga rishya ryatowe, rigena ko Umukuru w’Igihugu azaba yemerewe kwiyamamariza manda ebyiri gusa, buri imwe ikazaba igizwe n’imyaka irindwi.

Iri Tegeko Nshinga rikuraho umwanya wa Minisitiri w’Intebe, rikuraho kandi guhererekanya ubutegetsi hagati y’imiryango, ndetse ryemeza Igifaransa nk’ururimi rw’akazi muri Gabon.

Iri Tegeko kandi rinateganya ko abakandida ku mwanya wa Perezida bagomba kuba bafite Ubwenegihugu bwa Gabon gusa, bafite nibura umubyeyi umwe wavukiye muri Gabon, kandi bafite umufasha w’Umunya-Gabon.

Icyakora iri tegeko ntiribuza Nguema kwiyamamariza umwanya wa Perezida, bikaba byateye impungenge bamwe mu bakurikirana politiki y’iki Gihugu, bibaza ahazaza h’ubutegetsi bw’iki Gihugu.

Amajwi ntakuka yavuye mu matora yo guhindura Itegeko Nshinga azatangazwa n’Urukiko rw’Ikirenga mu minsi iri imbere.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − thirteen =

Previous Post

Basketball: Ikipe y’u Rwanda irimo abitezweho kuyifasha yagiye gushaka itike y’icya Afurika

Next Post

AMAKURU AGEZWEHO: U Burayi bwemeje Miliyari 29Frw yo gushyigikira RDF muri Mozambique

Related Posts

Agezweho ku mirwano yo muri Congo ihagaze n’aho AFC/M23 ibona ibintu byerecyeza

Agezweho ku mirwano yo muri Congo ihagaze n’aho AFC/M23 ibona ibintu byerecyeza

by radiotv10
02/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye rw’abarwana ku ruhande rw’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, baramutse bagaba ibitero simusiga...

Minisitiri w’Ingabo mu Gihugu kimwe muri Afurika yeguye hatangazwa impamvu inyuranye n’ikekwa

Minisitiri w’Ingabo mu Gihugu kimwe muri Afurika yeguye hatangazwa impamvu inyuranye n’ikekwa

by radiotv10
02/12/2025
0

Minisitiri w’Ingabo muri Nigeria, yeguye avuga ko ari ku mpamvu z’ubuzima, mu gihe iki Gihugu kimaze iminsi gifite ikibazo cy’abashimutwa...

AMAKURU MASHYA: Ndayishimiye yahagurutse i Burundi agiye mu muhango uzahuza Perezida Kagame na Tshisekedi

AMAKURU MASHYA: Ndayishimiye yahagurutse i Burundi agiye mu muhango uzahuza Perezida Kagame na Tshisekedi

by radiotv10
02/12/2025
0

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yamaze guhaguruka mu Gihugu cye yerecyeje i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za America,...

Perezida Trump yongeye kuvuga ku mugambi uzatuma abo mu Bihugu bikennye badakandagira muri America

Perezida Trump yongeye kuvuga ku mugambi uzatuma abo mu Bihugu bikennye badakandagira muri America

by radiotv10
02/12/2025
0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye gushimangira umugambi we wo guhagarika no kugabanya cyane abimukira baturuka...

Eng.-Nigeria’s Defence Minister resigns, citing health reasons

Eng.-Nigeria’s Defence Minister resigns, citing health reasons

by radiotv10
02/12/2025
0

Nigeria’s Minister of Defence has resigned, citing health reasons, even as the country continues to face a surge in kidnappings...

IZIHERUKA

Ibirambuye ku mpanuka ikomeye yabereye muri Kigali igahitana abari mu kazi n’igikekwaho kuyitera
MU RWANDA

Ibirambuye ku mpanuka ikomeye yabereye muri Kigali igahitana abari mu kazi n’igikekwaho kuyitera

by radiotv10
02/12/2025
0

Perezidansi ya America yavuze ku masezerano ategerejwe gusinywa na Perezida Kagame na Tshisekedi

Perezidansi ya America yavuze ku masezerano ategerejwe gusinywa na Perezida Kagame na Tshisekedi

02/12/2025
Agezweho ku mirwano yo muri Congo ihagaze n’aho AFC/M23 ibona ibintu byerecyeza

Agezweho ku mirwano yo muri Congo ihagaze n’aho AFC/M23 ibona ibintu byerecyeza

02/12/2025
Abijanditse mu gikunze kuvugwaho kwica ruhago Nyarwanda bategujwe ikibategereje bidatinze

Abijanditse mu gikunze kuvugwaho kwica ruhago Nyarwanda bategujwe ikibategereje bidatinze

02/12/2025
Minisitiri w’Ingabo mu Gihugu kimwe muri Afurika yeguye hatangazwa impamvu inyuranye n’ikekwa

Minisitiri w’Ingabo mu Gihugu kimwe muri Afurika yeguye hatangazwa impamvu inyuranye n’ikekwa

02/12/2025
Kigali: Uwacunze umumotari agiye kugura icyo kurya akamwiba moto ntiyarenze umutaru

Kigali: Uwacunze umumotari agiye kugura icyo kurya akamwiba moto ntiyarenze umutaru

02/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Cabo Delgado: Amashimwe y’abaturage aritsa kuri RDF ngo iramutse ihavuye nabo ntibaharara

AMAKURU AGEZWEHO: U Burayi bwemeje Miliyari 29Frw yo gushyigikira RDF muri Mozambique

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibirambuye ku mpanuka ikomeye yabereye muri Kigali igahitana abari mu kazi n’igikekwaho kuyitera

Perezidansi ya America yavuze ku masezerano ategerejwe gusinywa na Perezida Kagame na Tshisekedi

Agezweho ku mirwano yo muri Congo ihagaze n’aho AFC/M23 ibona ibintu byerecyeza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.