Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wemeje miliyoni 20 € (arenga miliyari 29 Frw) y’inyongera yo gukomeza gushyigikira ubutumwa bw’Ingabo z’u Rwanda zirimo mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.
Byatangajwe n’Inama y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, mu butumwa bwashyizwe hanze kuri uyu wa Mbere tariki 18 Ugushyingo 2024.
Ni icyemezo cyafashwe n’Inama y’Ubutegetsi y’uyu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi usanzwe utera inkunga ubutumwa bw’ingabo z’u Rwanda zirimo muri Mozambique, bwo guhashya ibikorwa by’iterabwoba byari byarazengereje abatuye mu Ntara ya Cabo Delgado.
Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, uvuga ko iyi nkunga izafasha Ingabo z’u Rwanda mu bikorwa binyuranye, birimo ibikoresho by’abasirikare, kimwe n’amafaranga y’ingendo z’indege z’abasirikare b’u Rwanda boherezwa muri Cabo Delgado.
U Rwanda rwatangiye kohereza ingabo muri Mozambique, muri Nyakanga (07) 2021 ku busabe bwa Guverinoma ya Mozambique, mu rwego rw’umusanzu wo guhangana n’ibikorwa by’iterabwoba biri muri mu Ntara ya Cabo Delgado.
Umuyobozi Uhagarariye Ububanyi n’Amahanga n’Umutekano muri uyu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Josep Borrell ashima uruhare Ingabo z’u Rwanda zagize muri uru rugamba.
Yagize ati “Kuza ku ingabo z’u Rwanda byagize uruhare rukomeye kandi zikomeje guhangwa amaso by’umwihariko ku bwo kuba Ingabo za SADC (SAMIM) zaratashye.”
Josep Borrell yakomeje ko iyi nkunga Ubumwe bw’u Burayi butanga muri ubu butumwa, ari umusanzu wawo mu gushaka ibisubizi by’ibibazo by’Abanyafuruka, kimwe n’uruhare mu guhangana n’iterabwoba ku Isi.
Iyi nkunga yemejwe yo gushyigikira Ingabo z’u Rwanda, ije kandi hari ingamba za Miliyoni 89 € z’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi zo gushyigikira Ingabo za Mozambique, zirimo iz’amahugurwa zahawe n’ubutumwa bw’uyu Muryango.
RADIOTV10