Siporo rusange ya buri byumweru bibiri imaze kumenyerwa mu Mujyi wa Kigali, iyo kuri iki Cyumweru tariki 21 Ugushyingo yaryoheye benshi bahuriyemo n’umuryango wa Perezida Kagame Paul we ubwe wanageze mu gace kazwi nka Car Free Zonze akaramutsa abari bahari.
Perezida Paul Kagame wari kumwe na Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa muri iriya siporo baboneyeho gusura agace katagendamo imodoka kazwi nka Car Free Zonze gaherereye mu mujyi rwagati.
Ubwo Perezida Kagame yasuraga kariya gace ubu kari kurimbishwa kanashyirwamo intebe zizajya zifasha abifuza kujya kuhaganirira no kuharuhukira, yahasanze bamwe bari bahicaye arabaramutsa.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, Perezida Kagame yatangaje ko yishimiye kwifatanya n’abatuye muri Kigali muri Car Free Dad “ubundi tugakora urugendo mu mihanda ya Kigali nyuma y’amezi mensi y’amabwiriza yo kwirinda COVID-19.”
Perezida Kagame yasoje ubutumwa kandi yizeza Abanya-Kigali ko no muri Car Free Day y’ubutaha bazongera bagahura.
Ku rundi ruhande Madamu Jeannette Kagame ndetse na Ange Kagame na bo bari muri iriya siporo aho, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko we n’inshuti ndetse n’umuryango bifatanyije n’abatuye mu Mujyi wa Kigali muri iyi siporo rusange.
RadioTV10