Sunday, August 10, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Bamwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda bongeye kugaragaza urukundo bafitiye abahanzi Nyarwanda

radiotv10by radiotv10
23/11/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Bamwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda bongeye kugaragaza urukundo bafitiye abahanzi Nyarwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, n’uw’Urubyiruko n’Ubuhanzi, bongeye kugaragaza ko bashyigikiye abahanzi Nyarwanda, kandi ko banyurwa n’ibihangano byabo.

Ibi byagaragajwe no kuba kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Ugushyingo 2024, Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yakiriye mu biro bye umuhanzi Davis D witegura kwizihiza imyaka icumi amaze mu muziki.

Nanone kandi kuri uyu munsi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yishimiye ibyaciye amarenga ku mikoranire y’abahanzi babiri Nyarwanda.

Nyuma y’aho umuhanzikazi Bwiza ashyize ku mugarago ifoto ari kumwe n’umuhanzi w’Indirimbo z’Imana, Israel Mbonyi, abakunzi be batanze ibitekerezo bitandukanye bagaragaza ko banyotewe no kumva indirimbo y’aba bombi.

Mu batanze ibitekerezo kuri iyi foto, harimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe wagaragaje ko iyi ifoto irimo abanyempano babiri kandi beza.

Yagize ati “Impano ibyeri z’agatangaza hamwe! Twe nk’abafana, turifuza ko mwakorana.”

Nyuma y’ibi, Minisitiri Utumatwishima yakiriye Davis D waje aherekejwe na Basile Uwimana wahoze ari umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, umujyanama we Bagenzi Bernard ndetse n’umuhanzikazi na Alyn Sano.

Utumatwishima yabwiye Davis D ko Leta ishyigikiye abahanzi, bityo ko bakwiye gushyira imbaraga mu kazi kabi, anamwizeza ko azitabira igitaramo cye.

Iki gitaramo cya David D yise ‘Shine Boy Fest’ kizaba mu mpera z’icyumweru gitaha, kizaba kinarimo abandi bahanzi barimo abafite amazina azwi muri Afurika bazajya kumushyigikira, nka Nasty C wo muri Afurika y’Epfo, ndetse n’abo mu Rwanda nka Platini P, Danny Nanone, na Nel Ngabo.

Davis D n’itsinda rimuherekeje bakiriwe na Dr. Utumatwishima

Ifoto ya Bwiza na Israel Mbonyi yanyuze benshi
Minisitiri Nduhungirehe yifuje ko bakorana indirimbo

Felix NSENGA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × one =

Previous Post

Ngoma: Ubuyobozi ntibuvuga rumwe n’abaturage ku byo bavuga ko bahatirwa badafitiye ubushobozi

Next Post

Umunyarwenya ufitanye isano n’u Rwanda n’u Burundi agiye kuhataramira

Related Posts

Ntawundi muntu uyirimo- Ibyihariye ku mashusho y’indirimbo nshya ya Confy na Chiboo

Ntawundi muntu uyirimo- Ibyihariye ku mashusho y’indirimbo nshya ya Confy na Chiboo

by radiotv10
07/08/2025
0

Umuhanzi Confy yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya ‘Gumaha’ yakoranye na Chiboo uri mu bagenzweho, igaragaramo aba bahanzi gusa, itarimo undi...

Icyo umuhanzi Diamond avuga ku bana ashobora kuba arera kandi atari abe

Icyo umuhanzi Diamond avuga ku bana ashobora kuba arera kandi atari abe

by radiotv10
07/08/2025
0

Umuhanzi w’ikirangirire muri Afurika, Diamond Platnumz yavuze ko hari abana ashobora kuba arera kandi atari abe, ariko ko we atabyitayeho,...

Ibivugwa ku ijyanwa mu bitaro ry’umuhanzi w’Umunya-Uganda Weasel umugabo w’Umunyarwandakazi Teta bavuzweho gupfubirana

Ibivugwa ku ijyanwa mu bitaro ry’umuhanzi w’Umunya-Uganda Weasel umugabo w’Umunyarwandakazi Teta bavuzweho gupfubirana

by radiotv10
07/08/2025
0

Umuhanzi w’Umunya-Uganda Douglas Mayanja uzwi nka Weasel Manizo usanzwe afitanye abana n’Umunyarwandakazi Teta Sandra bigeze kuvugwaho kugirana amakimbirane, yajyanywe mu...

Abahanzi b’amazina akomeye muri ‘Gospel Nyarwanda’ bagiye kumvikana mu ndirimbo imwe

Abahanzi b’amazina akomeye muri ‘Gospel Nyarwanda’ bagiye kumvikana mu ndirimbo imwe

by radiotv10
05/08/2025
0

Abahanzi Israel Mbonyi na Prosper Nkomezi bari mu bakomeye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, bagiye gushyira hanze indirimbo...

Umuhanzi ugezweho Kevin Kade arateguza abakunzi ba muzika agashya abahishiye

Umuhanzi ugezweho Kevin Kade arateguza abakunzi ba muzika agashya abahishiye

by radiotv10
05/08/2025
0

Umuhanzi Kevin Kade, yararikiye abakunzi be n’aba muzika nyarwanda kwitegura indirimbo nshya abafitiye yise ‘Nyanja’, yemeza ko izakundwa n’abatari bacye...

IZIHERUKA

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako
MU RWANDA

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

by radiotv10
09/08/2025
0

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

09/08/2025
Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

09/08/2025
The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

09/08/2025
Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

09/08/2025
Kigali: Abantu 10 bafatiwe mu bujura barimo abo byagaragaye ko banze guhinduka

Kigali: Abantu 10 bafatiwe mu bujura barimo abo byagaragaye ko banze guhinduka

08/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyarwenya ufitanye isano n’u Rwanda n’u Burundi agiye kuhataramira

Umunyarwenya ufitanye isano n’u Rwanda n’u Burundi agiye kuhataramira

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.