Bamwe mu bagore bo mu Murenge wa Nkanka mu Karere ka Rusizi, bavuga ko bagiye basendwa [birukanwa] n’abagabo babo bakimara gushakana, kuko babaga babatumye kujya kuzana amafaranga iwabo bakayabura, dore ko ari ingeso yeze muri aka gace.
Umwe mu batumwe kuzana amafaranga n’uwo bashakanye nyuma gato yo gukora ubukwe, ni Uwineza Patricie; wabwiye RADIOTV10 ko yashatse umugabo yumva ko kuba ashinze urugo bigiye kumwibagiza ubuzima bw’ubupfubyi yakuriyemo, ariko bikaba nko guhungira ubwayi mu kigunda.
Ati “Njyewe numvaga ko ubuzima bw’ubupfubyi burangiye kuko numvaga ko ari we Mana yanjye mbonye. Nkihagera aba antumye amafaranga ngo yo gutamika kenshi (ibikoresho by’uburyobyi) njya aho bandeze barayampa ndayazana sinanamenye aho yarengeye ahubwo yambwiye ko akenshi kahiriye muri Congo.”
Uyu mugore avuga ko uyu bashakanye, atari azanywe n’urukundo, ahubwo ko yari amukurikiyeho amafaranga kuko yarezwe n’umuryango wari wifite.
Ati “Yaje akurikiye amafaranga kuko narerewe mu rugo ruyafiye, abonye ubukwe burimo imodoka zitandukanye yizera amafaranga nyuma ayabuze aranjugunya nk’uko ubu ndi njenyine.”
Maome Console na we yagize ati “Njyewe arayantuma si rimwe si kabiri, twashakanye mfite imyaka 17 kugeza ubu tubyaranye gatatu ariko agishaka ko muzanira amafaranga.”
Abahuye n’iki kibazo cyo gutumwa iwabo amafaranga n’abo bashakanye, bavuga ko hari n’ubwo ababyeyi b’umugabo babimushyigikiramo bakanakangisha umugore ko natayazana umuhungu wabo azishakira undi mugore nk’uko byagendekeye uyu mugore Maome.
Agira ati “N’iwabo barambwira bati ‘genda uzane amafaranga’, ejobundi tuvuye mu Bugande iwabo bambwiye kujya kuzana ibihumbi Magana atatu ngo nyazanire umugabo akore, mbabwiye ko iwacu ntayahari bambwira ko nintayazana umuhungu wabo ajya gushaka uyamuha, none ubu yantaye mu ikode n’abana batatu ngo hari umukobwa w’i Nyamasheke ugiye kumuha miliyoni eshatu ngo amubere umugabo.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkanka, Ntivuguruzwa Gervais avuga ko ibyo ari ihohoterwa nk’andi yose, kandi ubuyobozi ntako buba butagize mu kwigisha abagiye gushyingirwa.
Ati “Nubwo muri Nkanka tutarabibona ku bwiganze bwinshi, ariko hari igihe twumva ayo makuru. Ni ihohoterwa nk’andi yose, ariko nk’ubuyobozi ntabwo tubyemera kumva ko umugore azahozwa ku nkeke ngo najye kuzana imitungo iwabo. Ntabwo bikwiye ni umuco mubi binahabanye n’amasomo tubigisha mbere yo kubasezeranya.”
Mu bagore bagera mu 10 baganirije umunyamakuru, bose bamuhamirije ko mu bihe bitandukanye bagiye batumwa iwabo kuzana amafaranga n’abo bashakanye, bakayabura bikabaviramo kwahukana no gusendwa n’abagabo babo.
Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10