Chantal Nyirandama waguye mu mpanuka y’imodoka yari itwaye abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi yabereye mu Karere ka Rulindo, urupfu rwe rwashenguye benshi, bamuziho kuba yari umugore waberaga benshi icyitegererezo kubera kwitinyuka no gukora cyane dore ko yari anaherutse kuzuza Hoteli mu Karere ka Gicumbi.
Iyi mpanuka yabaye kuri iki Cyumweru tariki 24 Ugushyingo 2024, ubwo imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Coaster yari igeze mu Mudugudu wa Sakara mu Kagari ka Rwili mu Mure wa Cyungo mu Karere ka Rulindo, ubwo yari ivuye mu Karere ka Gicumbi, ijyanye aba banyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu nama yabo ku Rwego rw’Intara mu Karere ka Musanze.
Iyi mpanuka yabereye ahantu hari ikorosi rinini rikunze kuberamo impanuka, yahise ihitana uyu nyakwigendera Chantal Nyirandama, mu gihe abandi 27 bari muri iyi modoka bakomeretse bagahita bajyanwa kwa muganga kwitabwaho.
Chantal Nyirandama wahise ahasiga ubuzima, yari aherutse kuzuza hoteli mu Karere ka Gicumbi izwi nka ‘Nice Garden Hotel’ yari yafunguwe ku mugaragaro muri Kanama 2024.
Abazi nyakwigendera bavuga ko yari umugore ukunda umurimo kandi ubera icyitegererezo abandi bari n’abategarugori.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Gicumbi, Mutangana Alain Fabrice yavuze ko nyakwigendera yari umuntu uhora arangwa n’icyamuteza imbere kikanateza imbere Igihugu cyamwibarutse.
Yagize ati “Yari umubyeyi wahoranaga intumbero yo gutera imbere no kuzikumbuza abandi.”
Yakomeje avuga ko ubwo hatahwaga ku mugaragaro iyi hoteli ya nyakwigendera, yari yatanze ubuhamya bwabera akabando benshi, bakumva ko ntacyo batageraho mu gihe bakora bafite intego, kandi bagakora cyane.
Ati “Yatubwiraga ubuzima yanyuzemo bw’ukuntu yatangiriye ku gukodesha inzu y’icyumba kimwe, n’ibikoresho yabaga yatiye ahandi, ariko afite intumbero yo kuziyubakira Hoteli ye bwite.”
Mutangana Alain Fabrice yavuze kandi ko nyakwigendera yahoranaga ishyaka ryo gusangiza abandi ibitekerezo by’uburyo bakwiteza imbere, kuko yifurizaga buri wese kuva ku rwego rumwe akagera ku rundi rwisumbuyeho mu mibereho.
Ati “Yari wa muntu utaryamira ibitekerezo bye ngo abigundire, ahubwo yabisakazaga mu bandi, kandi agaharanira ko ibyifuzo n’ibitekerezo bye bibyara imbuto zigaragarira amaso kandi zifitiye abandi akamaro.”
Chantal Nyirandama, kubera umuhate we, yagiye ahabwa ibihembo binyuranye kubera urugero rwiza yatangaga mu mikorere myiza kandi ifitiye benshi akamaro.
RADIOTV10