• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Byashenguye benshi: Ibizibukirwa kuri nyakwigendera wahitanywe n’impanuka y’imodoka yari itwaye abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi

radiotv10by radiotv10
25/11/2024
in Uncategorized
0
Byashenguye benshi: Ibizibukirwa kuri nyakwigendera wahitanywe n’impanuka y’imodoka yari itwaye abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi
Share on FacebookShare on Twitter

Chantal Nyirandama waguye mu mpanuka y’imodoka yari itwaye abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi yabereye mu Karere ka Rulindo, urupfu rwe rwashenguye benshi, bamuziho kuba yari umugore waberaga benshi icyitegererezo kubera kwitinyuka no gukora cyane dore ko yari anaherutse kuzuza Hoteli mu Karere ka Gicumbi.

Iyi mpanuka yabaye kuri iki Cyumweru tariki 24 Ugushyingo 2024, ubwo imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Coaster yari igeze mu Mudugudu wa Sakara mu Kagari ka Rwili mu Mure wa Cyungo mu Karere ka Rulindo, ubwo yari ivuye mu Karere ka Gicumbi, ijyanye aba banyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu nama yabo ku Rwego rw’Intara mu Karere ka Musanze.

Iyi mpanuka yabereye ahantu hari ikorosi rinini rikunze kuberamo impanuka, yahise ihitana uyu nyakwigendera Chantal Nyirandama, mu gihe abandi 27 bari muri iyi modoka bakomeretse bagahita bajyanwa kwa muganga kwitabwaho.

Chantal Nyirandama wahise ahasiga ubuzima, yari aherutse kuzuza hoteli mu Karere ka Gicumbi izwi nka ‘Nice Garden Hotel’ yari yafunguwe ku mugaragaro muri Kanama 2024.

Abazi nyakwigendera bavuga ko yari umugore ukunda umurimo kandi ubera icyitegererezo abandi bari n’abategarugori.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Gicumbi, Mutangana Alain Fabrice yavuze ko nyakwigendera yari umuntu uhora arangwa n’icyamuteza imbere kikanateza imbere Igihugu cyamwibarutse.

Yagize ati “Yari umubyeyi wahoranaga intumbero yo gutera imbere no kuzikumbuza abandi.”

Yakomeje avuga ko ubwo hatahwaga ku mugaragaro iyi hoteli ya nyakwigendera, yari yatanze ubuhamya bwabera akabando benshi, bakumva ko ntacyo batageraho mu gihe bakora bafite intego, kandi bagakora cyane.

Ati “Yatubwiraga ubuzima yanyuzemo bw’ukuntu yatangiriye ku gukodesha inzu y’icyumba kimwe, n’ibikoresho yabaga yatiye ahandi, ariko afite intumbero yo kuziyubakira Hoteli ye bwite.”

Mutangana Alain Fabrice yavuze kandi ko nyakwigendera yahoranaga ishyaka ryo gusangiza abandi ibitekerezo by’uburyo bakwiteza imbere, kuko yifurizaga buri wese kuva ku rwego rumwe akagera ku rundi rwisumbuyeho mu mibereho.

Ati “Yari wa muntu utaryamira ibitekerezo bye ngo abigundire, ahubwo yabisakazaga mu bandi, kandi agaharanira ko ibyifuzo n’ibitekerezo bye bibyara imbuto zigaragarira amaso kandi zifitiye abandi akamaro.”

Chantal Nyirandama, kubera umuhate we, yagiye ahabwa ibihembo binyuranye kubera urugero rwiza yatangaga mu mikorere myiza kandi ifitiye benshi akamaro.

Nyakwigendera yatangaga ibiganiro byafashaga benshi
Hotel ya nyakwigendera yari iherutse gutahwa ku mugaragaro
Nyakwigendera yajyaga yegukana ibihembo kubera imikorere ye
Impanuka yamuhitanye yari ikomeye

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen + 20 =

Previous Post

Amakuru arambuye ku mugabo wagaragaye akubitana ubugome umugore mu ruhame bikababaza ababibonye

Next Post

Hamenyekanye itariki ntatuka y’umukino wazamuye impaka ndende uzwiho gushyushya ruhago Nyarwanda

Related Posts

Mu mupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda barabyinira ku rukoma

Mu mupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda barabyinira ku rukoma

by radiotv10
18/05/2026
0

Umupira w’amaguru w’abari n’abategarugori urabyinira ku rukoma kubera amafaranga ari gushyirwamo, guhera ku bihembo amakipe ari gutsindira. Mu kiciro cya...

How to spend money wisely and build a better financial future

How to spend money wisely and build a better financial future

by radiotv10
07/05/2026
0

Most people think their future depends on how much money they will make one day. But in reality, your future...

Ubutumwa bwa Komiseri muri FPR-Inkotanyi bunenga abayobozi baranduye imyaka y’abaturage

Ubutumwa bwa Komiseri muri FPR-Inkotanyi bunenga abayobozi baranduye imyaka y’abaturage

by radiotv10
30/03/2026
0

Komiseri mu Muryango FPR-Inkotanyi, Habonimana Charles yanenze abayobozi bo mu Karere ka Nyarugenge baranduye ibishyimbo by’abaturage, avuga ko ibyemezo nk’ibi...

Ubujurure bwa Gasogi Utd bwatewe ubwatsi

Ubujurure bwa Gasogi Utd bwatewe ubwatsi

by radiotv10
26/03/2026
0

Nyuma yuko Gasogi utd itewe mpaga y’ibitego 3-0 n’amande ya miliyoni 2 Frw nyuma yo kubura ku kibuga cya Stade...

Irebere amafoto y’ingenzi y’ibirori by’imbonekarimwe bya Basketball byitabiriwe na Perezida Kagame n’abandi banyacyubahiro n’ibyamamare

Irebere amafoto y’ingenzi y’ibirori by’imbonekarimwe bya Basketball byitabiriwe na Perezida Kagame n’abandi banyacyubahiro n’ibyamamare

by radiotv10
17/02/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wa NBA All-Star Game uhuza abakinnyi bakomeye muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe...

Next Post
Hamenyekanye itariki ntatuka y’umukino wazamuye impaka ndende uzwiho gushyushya ruhago Nyarwanda

Hamenyekanye itariki ntatuka y'umukino wazamuye impaka ndende uzwiho gushyushya ruhago Nyarwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.