I Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru hari kubera ibiganiro byahuje ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda mu rwego rwo gukomeza ubufatanye mu guhashya ibibazo bibangamira abaturage bo ku mipaka ihuza Ibihugu byombi.
Ibi biganiro bibaye ku nshuro ya gatatu, bihuje ubuyobozi bwa za Diviziyo z’Ingabo zikorera mu bice bihana imbibi ku mpande z’Ibihugu byombi ndetse n’abayobozi baturutse mu buyobozi bw’Ingabo kimwe n’abahagarariye inyunzu za Gisirikare muri byo, byatangiye kuri uyu wa Kane tariki 28 bigasoza ku wa Gatandatu tariki 30 Ugushyingo 2024.
Aba bayobozi mu ngabo ku mpande zombi, bahuriye hamwe ngo baganire ku buryo bakomeza guhangana n’ibikorwa bihungabanya umutekano ku mpande zombi mu bice byo ku mipaka.
Umuyobozi wa Diviziyo ya kabiri mu ngabo z’u Rwanda, Brig Gen Frank Mutembe, yashimangiye akamaro k’imikoranire mu kurwanya ibikorwa bitemewe byambukiranya imipaka.
Ati “Inama nk’izi ziba zigamije kugira ngo tuganire ku bibazo bicyugarije abaturage bo ku mipaka yacu, birimo ibyo kwambutsa ibiyobyabwenye, ibikorwa binyuranyije n’amategeko byambukiranya imipaka, za magendu, ndetse n’abakora ibyangiza ibidukikije.”
Brig Gen Paul Muhanguzi uyoboye intumwa za UPDF, yashimiye ubuyobozi bw’Ingabo z’Ibihugu byombi ndetse n’Abagaba Bakuru bazo mu kubafasha muri ibi biganiro.
Ati “Turakomeza kandi gushyimira Abakuru b’Ibihugu byacu mu gushyiraho urubuga nk’uru rworoshya ibiganiro. Ni iby’agaciro kuzuza intego z’abayobozi bacu ndetse no gusuzuma ibikenewe mu mutekano ku batuye mu bice by’imipaka ku mpande zombi.”
Mbere yuko iyi nama itangizwa ku mugaragaro, intumwa z’Ubuyobozi bw’Ingabo za Uganda, basuye ubuyobozi bw’inzego bwite za Leta, aho basuye ab’Akarere ka Musanze, ndetse banakirwa n’Abayobozi b’Uturere wa Burera na Gicumbi twombi dukora kuri Uganda.
RADIOTV10