Umwarimu wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Gitovu mu Karere ka Nyanza, yagerageje kwiyahura anyoye umuti wica udukoko, ariko Imana ikinga akaboko, aho bikekwa ko yabitewe n’ibibazo asanzwe afitanye n’umugore we.
Uyu mwarimu w’imyaka 38 y’amavuko, asanzwe yigisha mu ishuri rya Groupe Scolaire Gitovu ryo mu mu Murenge wa Busoro mu Karere ka Nyanza.
Amakuru avuga ko uyu murezi yaje kwigisha muri iri shuri mu ntangiro z’uku kwezi, avuye mu Rwunge rw’Amashuri rwa Katarara mu Murenge wa Ntyazo i Nyanza.
Abazi iby’uyu mwarimu, bavuga ko uku kugerageza kwiyahura kwe, bishobora kuba byatewe n’ibibazo amaranye igihe, birimo ibyo kuba amaze igihe mu makimbirane n’umugore we.
Yagerageje kwiyahura akoresheje umuti wica udukoko uzwi nka Simikombe, abikoreye aho atuye mu Mudugudu wa Gahogo, mu Kagari ka Shyira mu Murenge wa Busoro. Nyuma yuko uyu mwarimu agerageje kwiyabura Imana igakinga akaboko, yahise yihutanwa kwa muganga, aho yajyanywe kwitabwaho ku Kigo Nderabuzima cya Busoro mu Karere ka Nyanza.
Amakuru yo kugerageza kwiyambura ubuzima k’uyu mwarimu, yanemejwe n’Umuyobozi w’Ishuri yigishamo rya G.S Gitovu, Harindintwari Emmanuel.
Aganira n’ikinyamakuru cyitwa Umuseke, uyu muyobozi w’iri shuri yagize ati “Ayo makuru nanjye narayumvise ibyisumbuyeho byabazwa kwa muganga aho ari kwitabwaho.”
RADIOTV10