Sunday, August 2, 2026
RW|EN
MU RWANDA

BREAKING: Herekanywe ibicuruzwa bya miliyoni 200Frw byafashwe byinjizwa mu mayeri byari guhombesha Igihugu akayabo

BREAKING: Herekanywe ibicuruzwa bya miliyoni 200Frw byafashwe byinjizwa mu mayeri byari guhombesha Igihugu akayabo

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahooro (RRA) gifatanyije n’inzego zirimo urw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), berekanye ibicuruzwa byafashwe byinjizwa mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko byari bitwawe mu modoka ipakiyemo amakara, byagombaga gusora miliyoni 77 Frw.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Ugushyingo 2024, aho iki Kigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro cyagikoze ku bufatanye na RIB ndetse na Polisi y’u Rwanda banafatanyije mu gikorwa cyo gufata ibi bicuruzwa.

RRA ivuga ko ibi bicuruzwa byafatiwe ku Mupaka wa Rusumo bivuye muri Tanzania, birimo ibyuma byifashishwa mu gukora imodoka (spare parts), amavuta yo kwisiga n’inkweto.

Ikigo cy’Igihugu cy’Imosoro n’Amahooro, kivuga ko ibi bicuruzwa iyo byinjira mu Gihugu bidatangiwe imisoro, byashobora guhombya Igihugu miliyoni 77 Frw, kuko ari yo byagombaga gusorerwa.

Mu gikorwa cyo gufata ibi bicuruzwa kandi, hanafashwe Bizimana Maurice n’umufatanyacyaha we, bakoreshaga amayeri yo guhisha no kubeshya mu imyenyekanisha ry’ibicuruzwa muri Gasutamo bagamije kwinjiza mu Gihugu ibicuruzwa birimo ibitemewe no kunyereza imisoro.

RRA yaboneyeho gutanga inama igira iti “Turaburira abantu bishora mu bikorwa bya magendu ko bari bakwiriye kubireka kuko bidindiza iterambere ry’Igihugu.”

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Ingingo ya 200 y’Itegeko ry’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) rigena imicungire ya za Gasutamo, ivuga ko “Umuntu uwo ari we wese uhisha ibicuruzwa kugira ngo bitanyura mu nzira za gasutamo kandi abizi neza, aba akoze icyaha gihanishwa igifungo kitarengeje imyaka 5 n’ihazabu ingana na 50% y’agaciro k’ibicuruzwa byari kubarirwaho umusoro.”

Imodoka yafashwe itwaye ibi bicuruzwa

RRA ivuga ko ibi bicuruzwa byari gusorerwa arenga miliyoni 77 Frw

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − one =