Friday, December 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rutsiro: Abacuruza ibiciriritse bafatiwe icyemezo babona nko kubigirizaho nkana cyatumye bumirwa

radiotv10by radiotv10
03/12/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Rutsiro: Abacuruza ibiciriritse bafatiwe icyemezo babona nko kubigirizaho nkana cyatumye bumirwa
Share on FacebookShare on Twitter

Abacururiza hanze y’isoko rya Nyagahinika mu Murenge wa Kigeyo mu karere ka Rutsiro, baravuga ko babayeho mu mibereho ya mbuze uko ngira kubera icyemezo cyo gukuba inshuro cumi umusoro.

Aba bacuruzi bavuga ko bari basanzwe bishyura umusoro w’ibihumbi bitanu (5 000 Frw) none washyizwe ku bihumbi 60 Frw, byanatumye bamwe bahagarika aka kazi ko gucuruza.

Barawigirira Beatrice yagize ati “Imisoro yaranyirukanye, nka njye ushora ibihumbi bitanu (5 000 Frw) baranca mirongo itandatu (60 000 Frw) ngo nayakura he?”

Hari n’abahoze bacururiza muri iri soko, birukanywe n’iki cyemezo, ubu bakaba bariho mu buzima bubi nyamara bari batangiye kwiteza imbere. Bizamvuga Juvenal ati “Njye namaze gusezera njya kwiyicarira bitewe n’imisoro natinye.”

Hari n’abakomeje kugerageza, ariko na bo bakavuga ko rusibiye aho ruzanyura kuko, na bo ari yo nzira yo kumanika amaboko, bakabihagarika kuko barimo amadeni menshi y’imisoro.

Nyiramarimanya ati “Ndarara ntasinziye kuko baza barakaye ku buryo ufite n’igihumbi (1 000 Frw) wakibahereza ukagenda ukaburara. Nagurishije ihene yanjye bampamo 45 000 Frw nayabahereza none nibaza icyo nzagurisha ngo mbahe 15 000 bisigaye narakibuze.”

Cyokora haba abahagaritse gukorera muri iri soko ndetse n’abakihakorera icyo bahurizaho ni ugusaba kugabanyirizwa iyi misoro kugira ngo nabo bashobore kubona uko babaho.

Uwamahoro Stephanie ati “Inzara yaratwishe, abana barwaye Bwaki urabona turakenyera bikanga kubera ubuzima bubi.”

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rutsiro ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel, avuga ko ubuyobozi bwagejejweho iki kibazo n’abaturage bo mu masantere atandukanye ariko ko ari ikibazo gikeneye gusesengurwa n’inzego zitandukanye zifata ibyemezo mu byerekeranye n’iyo misoro.

Ati “Ni ikibazo kigomba kuganirwaho kugira ngo harebwe niba hashobora kuzamo icyo twakwita nka exception [umwihariko]”

Uyu muyobozi akomeza agaragaza ko udusantere two muri aka Karere ka Rutsiro twashyizwe mu bice bibiri, aho igice cya mbere ari icy’utunini ku buryo abaducururizamo batanga umusoro ungana n’ibihumbi 60 Frw ku mwaka mu gihe uduto batanga umusoro w’ibihumbi 30 Frw.

Aba bacuruzi bavuga ko iki cyemezo cyaje kiremereye

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − eight =

Previous Post

Menya ibiciro bishya muri gahunda yari itegerejwe mu gutwara abagenzi muri Kigali

Next Post

Ibisobanuro by’umugabo ukurikiranyweho gusambanya umukobwa we yibyariye n’icyabimuteye

Related Posts

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

by radiotv10
18/12/2025
1

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi ziherutse guhurira mu biganiro nyuma...

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

by radiotv10
18/12/2025
0

Kigali is quietly becoming one of Africa’s most attractive destinations for digital nomads. Known for its cleanliness, safety, strong internet...

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

by radiotv10
18/12/2025
0

From mobile money to online banking and QR-code payments, the world is rapidly moving toward a cashless society. In Rwanda,...

Bagaragaje imbogamizi ituma umusaruro wabo utinda kubona isoko n’icyakorwa ngo biranduke

Bagaragaje imbogamizi ituma umusaruro wabo utinda kubona isoko n’icyakorwa ngo biranduke

by radiotv10
18/12/2025
0

Abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Cyunuzi bavuga ko umusaruro wabo utinda guhuza ibipimo bikenerwa kugira ngo ugurwe kuko batagira imashini...

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
18/12/2025
0

Inama y’Abaminisitiri ya nyuma y'umwaka wa 2025, yaranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo kugezwaho isinywa ry’amasezerano y’Amahoro n’Ubufatanye mu by’Ubukungu hagati y’u...

IZIHERUKA

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4
IBYAMAMARE

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

by radiotv10
18/12/2025
0

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

18/12/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

18/12/2025
Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

18/12/2025
Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

18/12/2025
Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

18/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
RIB yafunze Animateri wiyemerera ko yakubise inshyi mu matwi umunyeshuri bikamuviramo kuvamo amaraso

Ibisobanuro by’umugabo ukurikiranyweho gusambanya umukobwa we yibyariye n’icyabimuteye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.