Abacururiza hanze y’isoko rya Nyagahinika mu Murenge wa Kigeyo mu karere ka Rutsiro, baravuga ko babayeho mu mibereho ya mbuze uko ngira kubera icyemezo cyo gukuba inshuro cumi umusoro.
Aba bacuruzi bavuga ko bari basanzwe bishyura umusoro w’ibihumbi bitanu (5 000 Frw) none washyizwe ku bihumbi 60 Frw, byanatumye bamwe bahagarika aka kazi ko gucuruza.
Barawigirira Beatrice yagize ati “Imisoro yaranyirukanye, nka njye ushora ibihumbi bitanu (5 000 Frw) baranca mirongo itandatu (60 000 Frw) ngo nayakura he?”
Hari n’abahoze bacururiza muri iri soko, birukanywe n’iki cyemezo, ubu bakaba bariho mu buzima bubi nyamara bari batangiye kwiteza imbere. Bizamvuga Juvenal ati “Njye namaze gusezera njya kwiyicarira bitewe n’imisoro natinye.”
Hari n’abakomeje kugerageza, ariko na bo bakavuga ko rusibiye aho ruzanyura kuko, na bo ari yo nzira yo kumanika amaboko, bakabihagarika kuko barimo amadeni menshi y’imisoro.
Nyiramarimanya ati “Ndarara ntasinziye kuko baza barakaye ku buryo ufite n’igihumbi (1 000 Frw) wakibahereza ukagenda ukaburara. Nagurishije ihene yanjye bampamo 45 000 Frw nayabahereza none nibaza icyo nzagurisha ngo mbahe 15 000 bisigaye narakibuze.”
Cyokora haba abahagaritse gukorera muri iri soko ndetse n’abakihakorera icyo bahurizaho ni ugusaba kugabanyirizwa iyi misoro kugira ngo nabo bashobore kubona uko babaho.
Uwamahoro Stephanie ati “Inzara yaratwishe, abana barwaye Bwaki urabona turakenyera bikanga kubera ubuzima bubi.”
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rutsiro ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel, avuga ko ubuyobozi bwagejejweho iki kibazo n’abaturage bo mu masantere atandukanye ariko ko ari ikibazo gikeneye gusesengurwa n’inzego zitandukanye zifata ibyemezo mu byerekeranye n’iyo misoro.
Ati “Ni ikibazo kigomba kuganirwaho kugira ngo harebwe niba hashobora kuzamo icyo twakwita nka exception [umwihariko]”
Uyu muyobozi akomeza agaragaza ko udusantere two muri aka Karere ka Rutsiro twashyizwe mu bice bibiri, aho igice cya mbere ari icy’utunini ku buryo abaducururizamo batanga umusoro ungana n’ibihumbi 60 Frw ku mwaka mu gihe uduto batanga umusoro w’ibihumbi 30 Frw.
Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10