Tuesday, September 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yihanganishije General Doumbouya wa Guinea ku bw’ibyago byabaye mu Gihugu cye

radiotv10by radiotv10
04/12/2024
in MU RWANDA
0
Perezida Kagame yihanganishije General Doumbouya wa Guinea ku bw’ibyago byabaye mu Gihugu cye
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yihanganishije mugenzi we wa Guinea, General Mamadi Doumbouya n’abaturage b’Igihugu cye, ku bw’ibyago by’abantu barenga 50 baguye mu bushyamirane bwabereye kuri Sitade ya N’Zérékoré.

Ni nyuma yuko ku Cyumweru tariki 01 Ukuboza 2024, kuri iyi sitade iherereye mu mujyi wa N’Zérékoré wa kabiri mu bunini muri iki Gihugu, habereye ubushyamirane bwahuje abafana nyuma y’icyemezo cy’umusifuzi cyateje impaka mu mukino w’umupira w’amaguru, kigatuma bamwe bagira umujinya w’umuranduranzuzi.

Kugeza ubu, Guverinoma ya Guinea yemeje ko izi mvururu zabereye kuri iyi sitade, zaguyemo abantu 56, abandi benshi bagakomereka.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Perezida Paul Kagame yafashe mu mugondo Perezida wa Guinea ndetse n’Abanya-Guinea ku bw’ibi byago.

Umukuru w’u Rwanda yagize ati “Ndihanganisha cyane umuvandimwe wanjye Perezida General Mamadi Doumbouya ndetse n’abaturage ba Guinea ku bwo kubura ubuzima bw’abantu byabereye mu bibazo byabereye kuri Sitade muri N’Zérékoré.”

Perezida Kagame kandi yasezeranyije iki Gihugu n’abagituye ko u Rwanda n’Abanyarwanda bifatanyije na bo, by’umwihariko imiryango yabuze abayo ndetse n’Abanya-Guinea bose.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma ya Guinea ku wa Mbere ubwo izi mvururu zari zimaze amasaha zibaye, ryavugaga ko ubwo abafana batari bishimiye icyemezo cyafashwe n’umusifuzi, bamishije amabuye muri bagenzi babo, ari na byo byaje kuvamo impfu z’aba bantu 56.

Perezida Kagame na General Doumbouya basanzwe ari Abakuru b’Ibihugu bagendererana
Yanitabiriye umuhango w’irahire rye i Kigali

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 2 =

Previous Post

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yashyizeho Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga mushya

Next Post

Abajenerali bari mu buyobozi bwa RDF basuye APR mbere y’imikino yihagazeho irimo utegerejwe na benshi (AMAFOTO)

Related Posts

Over 8,000 vehicles have been tested for harmful emissions in Rwanda

Over 8,000 vehicles have been tested for harmful emissions in Rwanda

by radiotv10
16/09/2025
0

Rwanda Environment Management Authority (REMA) has announced that since the program to test vehicles for harmful emissions began, more than...

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

by radiotv10
16/09/2025
0

Umurambo w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 35, wasanzwe muri ruhurura iri mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarungege mu...

Eng.-New electricity tariffs in Rwanda may be announced soon

Eng.-New electricity tariffs in Rwanda may be announced soon

by radiotv10
16/09/2025
0

The Government of Rwanda has announced that by 2025, households with access to electricity have reached 85%, up from less...

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

by radiotv10
16/09/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabaya mu Karere ka Ngororero barasaba gusanirwa ikiraro cyangiritse ku muhamda werecyeza ku ruganda...

Hatangajwe intambwe ishimishije mu kugeza amashanyarari ku Baturarwanda mu myaka 25 hanateguzwa ibyiza imbere

Hatangajwe intambwe ishimishije mu kugeza amashanyarari ku Baturarwanda mu myaka 25 hanateguzwa ibyiza imbere

by radiotv10
16/09/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda iratangaza ko muri uyu mwaka wa 2025, ingo zigerwaho n’umuriro w’amashanyarazi zageze kuri 85% zivuye munsi ya...

IZIHERUKA

Over 8,000 vehicles have been tested for harmful emissions in Rwanda
MU RWANDA

Over 8,000 vehicles have been tested for harmful emissions in Rwanda

by radiotv10
16/09/2025
0

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

16/09/2025
Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

16/09/2025
Eng.-New electricity tariffs in Rwanda may be announced soon

Eng.-New electricity tariffs in Rwanda may be announced soon

16/09/2025
Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

16/09/2025
Umusatsi amaranye imyaka 15 watumye yandikwa mu banyaduhigo ku Isi

Umusatsi amaranye imyaka 15 watumye yandikwa mu banyaduhigo ku Isi

16/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abajenerali bari mu buyobozi bwa RDF basuye APR mbere y’imikino yihagazeho irimo utegerejwe na benshi (AMAFOTO)

Abajenerali bari mu buyobozi bwa RDF basuye APR mbere y’imikino yihagazeho irimo utegerejwe na benshi (AMAFOTO)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Over 8,000 vehicles have been tested for harmful emissions in Rwanda

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.