Friday, December 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Indwara y’amayobera yagaragaye muri Congo ikomeje kuba inshoberamahanga inahitana benshi

radiotv10by radiotv10
06/12/2024
in AMAHANGA
0
Indwara y’amayobera yagaragaye muri Congo ikomeje kuba inshoberamahanga inahitana benshi
Share on FacebookShare on Twitter

Minisiteri y’Ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko mu gace ka Panzi mu Ntara ya Kwango, hari indwara itaramenyekana, bikekwa ko imaze guhitana abantu barenga 70.

Byemejwe na Minisitiri w’Ubuzima muri DRC, Samuel Roger Kamba Mulamba kuri uyu wa Kane tariki 05 Ukuboza 2024, asaba abaturage bo muri aka gace kwitwararika.

Yavuze ko kugeza ubu habarwa abantu 27 bamaze kwitaba Imana baguye ku Bitaro, ndetse n’abandi 44 bamaze kuburira ubuzima mu ngo.

Ubwo yatangazaga ibi, Minisitiri w’Ubuzima muri DRC, Samuel Roger Kamba Mulamba yavuze ko bikigoye kwemeza ko aba bantu bose bamaze kwitaba Imana, byatewe n’iyi ndwara itaramenyekana.

Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko hafashwe ibizamini bikoherezwa mu kigo gishinzwe ubushakashatsi mu buzima INRB (Institut National de Recherche Biomédicale) kugira ngo hamenyekane iyi ndwara.

Yagize ati “Hafashwe ibizamini by’ibanze biroherezwa kugira ngo bisuzumwe. Ikindi kandi twohereje itsinda rigizwe n’abaganga b’ibyorezo n’abasuzuma ibizamini, kugira ngo bajye guha ubufasha amatsinda y’abaganga bo muri kariya gace.”

Yavuze ko ibyavuye muri ibi bizamini bitahita bishyirwa hanze mu gihe cya vuba, ariko ko mu gihe bigitegerejwe, abaganga bakomeza kuvura ibimenyetso by’iyi ndwara, birimo kubura amaraso, umuriro mwinshi, kubabara mu gihe umuntu ahumeka, no kubabara umutwe.

Kugeza ubu, iyi ndwara ikomeje kwibasira abana bari munsi y’imyaka itanu, aho kuri bo igipimo cyo kwandura kiri kuri 40%.

Amakuru ava muri aka gace ka Panzi, avuga ko abamaze kwitaba Imana baguye mu ngo no kwa muganga, bakabakaba mu ijana, imibare itandukanye n’iyatangajwe na Minisitiri.

Minisitiri w’Ubuzima muri Congo, Samuel Roger Kamba Mulamba yavuze ko ibisubizo ku bizamini byafashwe bitazahita biboneka

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one + 2 =

Previous Post

Airtel Rwanda yazanye agashya gashyira igorora abakiliya bayo kanabazaniye impano zizabanogera

Next Post

Amakuru agezweho ku mukino utegerejwe na benshi mu Rwanda ni amateka yiyanditse

Related Posts

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

by radiotv10
11/12/2025
0

Magloire Paluku wahoze ari umunyamakuru, ubu akaba yari Umujyanama mu bijyanye n'itumanaho mu Buhuzabikorwa bw’Ihuriro AFC/M23, akaba yari n'inkoramutima ya...

Nyuma yuko abasirikare b’u Burundi butsinzwe na AFC/M23 muri Uvira Igihugu cyabo cyahise gifata icyemezo

Nyuma yuko abasirikare b’u Burundi butsinzwe na AFC/M23 muri Uvira Igihugu cyabo cyahise gifata icyemezo

by radiotv10
11/12/2025
0

Nyuma yuko abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 bafashe Umujyi wa Uvira muri Kivu y’Epfo bakubise incuro abarimo abasirikare b’u Burundi, Igihugu cyabo...

Eng.-One AFC/M23 cadre shot dead in Goma City

Eng.-One AFC/M23 cadre shot dead in Goma City

by radiotv10
11/12/2025
0

Magloire Paluku, a former journalist who later became a Communications Advisor in the Coordination Office of the AFC/M23 coalition and...

Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira

Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira

by radiotv10
10/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryemeje ko ryamaze gufata umujyi wa Uvira, risaba abaturage bawutuye...

AFC/M23 yagaragaje intwaro yambuye Ingabo z’u Burundi inerekana gihamya ko ari zo bamaze iminsi bahanganye

AFC/M23 yagaragaje intwaro yambuye Ingabo z’u Burundi inerekana gihamya ko ari zo bamaze iminsi bahanganye

by radiotv10
10/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ryagaragaje intwaro nyinshi zirimo izirasa kure yambuye ingabo z’u Burundi ziri gufasha FARDC bahanyanye, inerekana impuzankano z’igisirikare cya...

IZIHERUKA

Perezida Kagame na Ndayishimiye bicaranye mu nama ya EAC itagaragayemo Tshisekedi
MU RWANDA

Perezida Kagame yavuze uko yahamagaye Ndayishimiye w’u Burundi ku biteye impungenge yabonaga n’icyo yamusubije

by radiotv10
11/12/2025
0

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

11/12/2025
Ntabwo u Rwanda rwaremwe n’abantu-Perezida Kagame yageneye ubutumwa abikoreza u Rwanda imitwaro y’abandi

Ntabwo u Rwanda rwaremwe n’abantu-Perezida Kagame yageneye ubutumwa abikoreza u Rwanda imitwaro y’abandi

11/12/2025
Ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze kuri Animateri w’ishuri rimwe ukekwaho gusambanya abanyeshuri babiri baryigamo

Ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze kuri Animateri w’ishuri rimwe ukekwaho gusambanya abanyeshuri babiri baryigamo

11/12/2025
President Kagame dismisses claims of violating the recent Washington Accords

President Kagame dismisses claims of violating the recent Washington Accords

11/12/2025
Havuzwe ibimaze kugerwaho mu iperereza ku munyamakuru Djihad waje mu Rukiko yambaye bidasanzwe

Havuzwe ibimaze kugerwaho mu iperereza ku munyamakuru Djihad waje mu Rukiko yambaye bidasanzwe

11/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru agezweho ku mukino utegerejwe na benshi mu Rwanda ni amateka yiyanditse

Amakuru agezweho ku mukino utegerejwe na benshi mu Rwanda ni amateka yiyanditse

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yavuze uko yahamagaye Ndayishimiye w’u Burundi ku biteye impungenge yabonaga n’icyo yamusubije

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

Ntabwo u Rwanda rwaremwe n’abantu-Perezida Kagame yageneye ubutumwa abikoreza u Rwanda imitwaro y’abandi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.