Friday, January 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Hafashwe icyemezo kigamije gufasha Abaturarwanda kunogerwa n’iminsi mikuru

radiotv10by radiotv10
11/12/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Hafashwe icyemezo kigamije gufasha Abaturarwanda kunogerwa n’iminsi mikuru
Share on FacebookShare on Twitter

Leta y’u Rwanda yongereye amasaha y’ibikorwa by’ubucuruzi bujyanye n’imyidagaduro nk’utubari n’utubyiniro, aho nko ku wa Gatanu, mu minsi y’impera z’icyumweru no mu y’ikiruhuko bizajya bikora ijoro ryose, aho gufunga saa saba na saa munani z’ijoro nk’uko bisanzwe.

Ni icyemezo gikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB), rifite umutwe ugira uti “Amasaha yo gufungura ahakorerwa ubucuruzi bujyanye n’imyidagaduro mu bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka.”

Iri tangazo ritangira rivuga ko “Leta y’u Rwanda irifuriza abantu bose kunogerwa n’ibihe by’iminsi mikuru isoza umwaka byatangiye.” Akaba ari yo mpamvu aya masaha yongerewe.

Aya mabwiriza yatangiye kubahirizwa guhera kuri uyu wa 10 Ukuboza 2024 kugeza ku wa 05 Mutarama 2025, avuga ko “Ahakorerwa ubucuruzi bujyanye n’imyidagaduro, harimo resitora, utubari n’utubyiniro hagomba gufunga bitarenze saa munani z’ijoro guhera ku wa Mbere kugeza ku wa Kane.”

Nanone kandi abafite ibi bikorwa bemerewe gukora ijoro ryose ku wa Gatanu, mu mpera z’icyumweru no ku minsi y’ikiruhuko.

RDB ikagira iti “Aharebwa n’aya mabwiriza, hagomba kubahiriza amabwiriza arebana n’urusaku no gufasha abakeneye kuruhuka.”

Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda rwatangaje kandi ko aya mabwiriza anareba n’abateganya ibirori mu ngo, rukavuga ko ku bufatanye n’izindi nego za Leta bireba, hazabaho gukurikirana iyubahirizwa ry’aya mabwiriza, ku buryo utazayubahiriza azabihanirwa.

Umwaka urashize Guverinoma y’u Rwanda ifashe icyemezo cyo gushyiraho amasaha ntarengwa y’ibikorwa by’ubucuruzi bujyanye n’imyidagaduro, birimo utubari n’utubyiniro, aho kuva muri Nzeri umwaka ushize, bifunga saa saba z’ijoro mu minsi isanzwe, na saa munani mu minsi y’impera z’icyumweru.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − 17 =

Previous Post

Hatewe indi ntambwe mu buryo bushya buri gutangizwa mu gutwara abagenzi muri Kigali

Next Post

Imihigo Brig.Gen.Karuretwa yinjiranye mu nshingano nshya n’impamvu muri RDF ikinyabupfura kiza imbere

Related Posts

Impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda zageneye ubutumwa Gen.Ekenge wa FARDC uherutse gukoresha imvugo yamaganiwe kure

Impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda zageneye ubutumwa Gen.Ekenge wa FARDC uherutse gukoresha imvugo yamaganiwe kure

by radiotv10
02/01/2026
0

“Abagore b’Abatutsi turubaha kandi turi indahemuka.” Ni bumwe mu butumwa bw’Impunzi z’Abanyekongo ziri mu nkambi zinyuranye mu Rwanda, zongeye gukora...

Eng.-Congolese Refugees in Rwanda Send a Message to FARDC Gen. Ekenge

Eng.-Congolese Refugees in Rwanda Send a Message to FARDC Gen. Ekenge

by radiotv10
02/01/2026
0

Congolese refugees living in Rwanda have sent a message to FARDC Major General Sylvain Ekenge, who recently used language that...

Perfecting Your Body: The Pros and Cons of Cosmetic Surgery

Perfecting Your Body: The Pros and Cons of Cosmetic Surgery

by radiotv10
02/01/2026
0

In today’s world, more and more people are turning to surgery to improve the way they look. From nose jobs...

Habaye impanuka idasanzwe muri Kigali ku munsi wa mbere w’umwaka

Habaye impanuka idasanzwe muri Kigali ku munsi wa mbere w’umwaka

by radiotv10
01/01/2026
0

Mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, habaye impanuka y’imodoka bikekwa ko yari yacitse feri,...

Ahazaza dukwiriye harashoboka- Perezida Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa busoza 2025 buzanabaherekeza muri 2026

Ahazaza dukwiriye harashoboka- Perezida Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa busoza 2025 buzanabaherekeza muri 2026

by radiotv10
01/01/2026
0

Mu butumwa busoza umwaka wa 2025, Perezida Paul Kagame yibukije Abanyarwanda ko uyu mwaka waranzwe n’urusobe rw’ibyiza n’ibitari byiza, ariko...

IZIHERUKA

Impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda zageneye ubutumwa Gen.Ekenge wa FARDC uherutse gukoresha imvugo yamaganiwe kure
MU RWANDA

Impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda zageneye ubutumwa Gen.Ekenge wa FARDC uherutse gukoresha imvugo yamaganiwe kure

by radiotv10
02/01/2026
0

Umunyamakuru umaze imyaka ine asezeye igitangazamakuru yakoreraga agiye kumvikana ku yindi radio mu Rwanda

Umunyamakuru umaze imyaka ine asezeye igitangazamakuru yakoreraga agiye kumvikana ku yindi radio mu Rwanda

02/01/2026
Eng.-Congolese Refugees in Rwanda Send a Message to FARDC Gen. Ekenge

Eng.-Congolese Refugees in Rwanda Send a Message to FARDC Gen. Ekenge

02/01/2026
Ikipe y’Igihugu iherutse gusezererwa mu cy’Afurika yafatiwe icyemezo cy’agateganyo Kapiteni wayo afatirwa icya burundu

Ikipe y’Igihugu iherutse gusezererwa mu cy’Afurika yafatiwe icyemezo cy’agateganyo Kapiteni wayo afatirwa icya burundu

02/01/2026
Umunyamideli uzwi mu Rwanda yahishuye ko we n’umugabo we w’Umunya-Israel benda kwibaruka

Umunyamideli uzwi mu Rwanda yahishuye ko we n’umugabo we w’Umunya-Israel benda kwibaruka

02/01/2026
Impaka ziracyakomeje hagati y’abafana ba Bruce Melodie na The Ben: Noneho baravuga iki?

Impaka ziracyakomeje hagati y’abafana ba Bruce Melodie na The Ben: Noneho baravuga iki?

02/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Imihigo Brig.Gen.Karuretwa yinjiranye mu nshingano nshya n’impamvu muri RDF ikinyabupfura kiza imbere

Imihigo Brig.Gen.Karuretwa yinjiranye mu nshingano nshya n’impamvu muri RDF ikinyabupfura kiza imbere

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda zageneye ubutumwa Gen.Ekenge wa FARDC uherutse gukoresha imvugo yamaganiwe kure

Umunyamakuru umaze imyaka ine asezeye igitangazamakuru yakoreraga agiye kumvikana ku yindi radio mu Rwanda

Eng.-Congolese Refugees in Rwanda Send a Message to FARDC Gen. Ekenge

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.