Leta y’u Rwanda yongereye amasaha y’ibikorwa by’ubucuruzi bujyanye n’imyidagaduro nk’utubari n’utubyiniro, aho nko ku wa Gatanu, mu minsi y’impera z’icyumweru no mu y’ikiruhuko bizajya bikora ijoro ryose, aho gufunga saa saba na saa munani z’ijoro nk’uko bisanzwe.
Ni icyemezo gikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB), rifite umutwe ugira uti “Amasaha yo gufungura ahakorerwa ubucuruzi bujyanye n’imyidagaduro mu bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka.”
Iri tangazo ritangira rivuga ko “Leta y’u Rwanda irifuriza abantu bose kunogerwa n’ibihe by’iminsi mikuru isoza umwaka byatangiye.” Akaba ari yo mpamvu aya masaha yongerewe.
Aya mabwiriza yatangiye kubahirizwa guhera kuri uyu wa 10 Ukuboza 2024 kugeza ku wa 05 Mutarama 2025, avuga ko “Ahakorerwa ubucuruzi bujyanye n’imyidagaduro, harimo resitora, utubari n’utubyiniro hagomba gufunga bitarenze saa munani z’ijoro guhera ku wa Mbere kugeza ku wa Kane.”
Nanone kandi abafite ibi bikorwa bemerewe gukora ijoro ryose ku wa Gatanu, mu mpera z’icyumweru no ku minsi y’ikiruhuko.
RDB ikagira iti “Aharebwa n’aya mabwiriza, hagomba kubahiriza amabwiriza arebana n’urusaku no gufasha abakeneye kuruhuka.”
Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda rwatangaje kandi ko aya mabwiriza anareba n’abateganya ibirori mu ngo, rukavuga ko ku bufatanye n’izindi nego za Leta bireba, hazabaho gukurikirana iyubahirizwa ry’aya mabwiriza, ku buryo utazayubahiriza azabihanirwa.
Umwaka urashize Guverinoma y’u Rwanda ifashe icyemezo cyo gushyiraho amasaha ntarengwa y’ibikorwa by’ubucuruzi bujyanye n’imyidagaduro, birimo utubari n’utubyiniro, aho kuva muri Nzeri umwaka ushize, bifunga saa saba z’ijoro mu minsi isanzwe, na saa munani mu minsi y’impera z’icyumweru.
RADIOTV10