Saturday, December 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rwahawe inkunga y’inguzanyo ya miliyari 34 Frw

radiotv10by radiotv10
11/12/2024
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
U Rwanda rwahawe inkunga y’inguzanyo ya miliyari 34 Frw
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda n’ikigega gishinzwe Iterambere i Abu Dhabi (ADFD), basinye amasezerano y’inguzanyo y’igihe kirekire ya miliyoni 25$ (arenga Miliyari 34 Frw) azifashishwa mu kwagura ibikorwa bya rumwe mu ngomero z’amazi mu Rwanda

Iyi nkunga y’inguzanyo yatanzwe n’ikigega ADFD, izifashishwa mu bikorwa byo kwagura urugomero rw’amazi rwa Karenge mu Karere ka Rwamagana, ikaba ari kimwe mu bikorwa by’iki Kigega gikora mu gushyigikira imishinga y’iterambere mu bice binyuranye by’Isi.

Amasezerano y’iyi nguzanyo, yashyizweho umukono ku ruhande rw’u Rwanda na Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, John Mirenge, ndetse n’Umuyobozi Mukuru wa ADFD, Mohamed Saif Al Suwaidi.

Al Suwaidi yagize ati “Aya masezerano ashimangira umuhate wa ADFD mu gutera inkunga imishinga yo guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage mu nyungu z’Ibihugu.”

Yakomeje avuga kandi ko aya masezerano, ari umasaruro w’umubano mwiza n’imikoranire bisanzwe biri hagati y’u Rwanda n’iki Kigega, ndetse na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Yavuze kandi ko urugomero rw’amazi rwa Karenge ruzashyirwamo iyi nkunga, ruzagira uruhare mu kugeza amazi meza ku baturage, ndetse n’iterambere ryabo n’iry’u Rwanda muri rusange.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, John Mirenge, yavuze ko u Rwanda rwishimira umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda, n’iki kigega cya ADFD, avuga ko bishimangira uruhare rwa UAE mu gukomeza gushyikira iterambere rirambye ku rwego mpuzamahanga.

Yagize ati “Kwagura urugomero rw’amazi rwa Karenge, ni umwe mu mishinga ikomeye izadufasha kugera ku ntego zacu zo guha amazi meza abaturage bacu, ndetse no kuzamura ibikorwa remezo birambye by’amazi mu rwego rwo guhaza ibyifuzo by’abaturage.”

Amb. John Mirenge yavuze ko kandi ko uyu mushinga uzazamura n’imibereho myiza y’abaturage, kandi ukagira uruhare mu guhanga imirimo mishya, nka zimwe mu ntego za Guverinoma y’u Rwanda.

Aya masezerano yasinyiwe muri muri UAE
Habayeho n’ibiganiro ku mpande zombi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 2 =

Previous Post

Kigali: Hasobanuwe amayeri yakoreshwaga n’abasore bakekwaho ubujura n’urwego bagendaga biyitirira

Next Post

Hatangajwe ibyavugiwe mu biganiro bya Perezida Ruto na Kenyatta bahuye bitari byitezwe

Related Posts

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

by radiotv10
13/12/2025
0

Rwanda’s digital identity scheme is making progress toward its planned June 2026 rollout, with 300,000 now registered for the scheme,...

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

by radiotv10
13/12/2025
0

Mu muhango wo gusezerera ku Bapolisi 74 baherutse gushyirwa mu kiruhuko cy'izabukuru, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, IGP Felix...

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

by radiotv10
13/12/2025
0

Patriotism is more than singing the national anthem or proudly wearing the colors of our flag. It is a deep...

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Abasirikare 21 065 mu Ngabo z’u Rwanda, bazamuwe mu mapeti, barimo 10 260 bahawe ipeti rya Sergeant bakuwe ku rya...

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Gakeshyi mu Karere ka Gakenke, yafatanywe ibilo 17 by’ikiyobyabwenge cy’urumogi na Litiro 14 za Kanyanga,...

IZIHERUKA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID
IMIBEREHO MYIZA

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

by radiotv10
13/12/2025
0

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

13/12/2025
Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

13/12/2025
Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

13/12/2025
Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

13/12/2025
America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

12/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatangajwe ibyavugiwe mu biganiro bya Perezida Ruto na Kenyatta bahuye bitari byitezwe

Hatangajwe ibyavugiwe mu biganiro bya Perezida Ruto na Kenyatta bahuye bitari byitezwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.