Guverinoma y’u Rwanda n’ikigega gishinzwe Iterambere i Abu Dhabi (ADFD), basinye amasezerano y’inguzanyo y’igihe kirekire ya miliyoni 25$ (arenga Miliyari 34 Frw) azifashishwa mu kwagura ibikorwa bya rumwe mu ngomero z’amazi mu Rwanda
Iyi nkunga y’inguzanyo yatanzwe n’ikigega ADFD, izifashishwa mu bikorwa byo kwagura urugomero rw’amazi rwa Karenge mu Karere ka Rwamagana, ikaba ari kimwe mu bikorwa by’iki Kigega gikora mu gushyigikira imishinga y’iterambere mu bice binyuranye by’Isi.
Amasezerano y’iyi nguzanyo, yashyizweho umukono ku ruhande rw’u Rwanda na Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, John Mirenge, ndetse n’Umuyobozi Mukuru wa ADFD, Mohamed Saif Al Suwaidi.
Al Suwaidi yagize ati “Aya masezerano ashimangira umuhate wa ADFD mu gutera inkunga imishinga yo guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage mu nyungu z’Ibihugu.”
Yakomeje avuga kandi ko aya masezerano, ari umasaruro w’umubano mwiza n’imikoranire bisanzwe biri hagati y’u Rwanda n’iki Kigega, ndetse na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Yavuze kandi ko urugomero rw’amazi rwa Karenge ruzashyirwamo iyi nkunga, ruzagira uruhare mu kugeza amazi meza ku baturage, ndetse n’iterambere ryabo n’iry’u Rwanda muri rusange.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, John Mirenge, yavuze ko u Rwanda rwishimira umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda, n’iki kigega cya ADFD, avuga ko bishimangira uruhare rwa UAE mu gukomeza gushyikira iterambere rirambye ku rwego mpuzamahanga.
Yagize ati “Kwagura urugomero rw’amazi rwa Karenge, ni umwe mu mishinga ikomeye izadufasha kugera ku ntego zacu zo guha amazi meza abaturage bacu, ndetse no kuzamura ibikorwa remezo birambye by’amazi mu rwego rwo guhaza ibyifuzo by’abaturage.”
Amb. John Mirenge yavuze ko kandi ko uyu mushinga uzazamura n’imibereho myiza y’abaturage, kandi ukagira uruhare mu guhanga imirimo mishya, nka zimwe mu ntego za Guverinoma y’u Rwanda.
RADIOTV10