Monday, June 16, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kigali: Hasobanuwe amayeri yakoreshwaga n’abasore bakekwaho ubujura n’urwego bagendaga biyitirira

radiotv10by radiotv10
11/12/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Kigali: Hasobanuwe amayeri yakoreshwaga n’abasore bakekwaho ubujura n’urwego bagendaga biyitirira
Share on FacebookShare on Twitter

Abasore babiri bafatiwe mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, bakekwaho ubujura bw’amafaranga n’ibikoresho bibaga mu ngo z’abaturage, bajyagayo babanje gucunga ko ba nyiri urugo bagiye mu kazi, bakagenda babwira abo bahasanze ko ari abakozi ba WASAC, ubundi bakabazirika bakiba.

Aba basore babiri bafashwe, barimo uw’imyaka 30 n’undi w’imyaka 27 y’amavuko, bakaba barafashwe hirya y’ejo hashize ku wa Mbere tariki 09 Ukuboza 2024.

Aba basore bakurikiranyweho kwiyitirira inzego no kwiba abaturage amafaranga n’ibikoresho, bafashwe nyuma yuko hakomeje kumvikana bamwe mu baturage bataka ikibazo cy’ubujura nk’ubu bakoraga.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire yagize ati  “Ni ikibazo cyari kimaze iminsi nk’uko twabigaragarijwe n’abaturage bagiye bibwa amafaranga n’ibindi bikoresho byo mu rugo bitandukanye.”

Ubu bujura bukekwa kuri aba basore, bwakorewe mu Mirenge ibiri yo mu Karere ka Gasabo, ari yo Nduba na Bumbogo, mu gihe bo bafatiwe mu Mudugudu wa Nyabitare mu Kagari ka Gasanze mu Murenge wa Nduba ndetse na bimwe mu bikoresho bakekwaho kwiba.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko aba basore babanzaga gushaka amakuru y’aho bagiye kwiba, bakamenya umutungo wa nyiru urugo, igihe agira mu kazi ndetse n’umuntu usigara mu rugo kugira ngo babone uko bategura umugambi wo kuhiba.

Hamwe bajyagayo biyitirira ko ari abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC), bakaza bavuga ko baje kubarura amazi.

CIP Wellars Gahonzire avuga ko bazaga “Bagakomanga ku gipangu, uri mu rugo yaza kubakingurira bakajya kuri konteri bakiyandikisha ubusa, bagahita bamuzirika bakamupfuka n’umunwa, ari nako bamufatiraho icyuma ngo adataka, umwe muri bo akinjira agatwara bimwe mu bikoresho birimo; televiziyo, imyenda, inkweto, radio, amafaranga n’ibindi bifite agaciro.”

Yaboneyeho kandi kwibutsa Abaturarwanda ko inzego zitanga izi serivisi ziyitirirwaga n’aba basore, zizwi, abasaba kujya bagira amakenga mu gihe abantu nk’aba baje biyitirira inzego.

Aba basore nyuma yo gufatwa, bashyikirijweUrwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Nduba, kugira ngo iperereza rikomeze ku byaha bakurikiranyweho.

Bakurikiranyweho ibyaha birimo; kwiba hakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo no kwiyitirira urwego rw’umwuga cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 + four =

Previous Post

Imihigo Brig.Gen.Karuretwa yinjiranye mu nshingano nshya n’impamvu muri RDF ikinyabupfura kiza imbere

Next Post

U Rwanda rwahawe inkunga y’inguzanyo ya miliyari 34 Frw

Related Posts

AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Umunyamakuru ibyangombwa bye byasanganywe umujura warashwe yavuze ibyamubaye

by radiotv10
16/06/2025
0

Umuturage ukekwaho ubujura warasiwe na Polisi mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro nyuma yo gushaka gutema umupolisi, yasanganywe...

Ubuhamya bw’uwarokotse Jenoside kubera gusengera umwana w’interahamwe

Ubuhamya bw’uwarokotse Jenoside kubera gusengera umwana w’interahamwe

by radiotv10
16/06/2025
0

Pasiteri Nshimyumurwa Athanase warokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, yavuze ko mu gihe cya...

RIB yafunze Animateri wiyemerera ko yakubise inshyi mu matwi umunyeshuri bikamuviramo kuvamo amaraso

Umugabo arakekwaho kwica umugore bari bamaranye igihe gito amuziza ukuri yari amubwije

by radiotv10
14/06/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro akurikiranyweho kwica ateraguye ibyuma umugore bari bamaranye amezi abiri babana,...

Amakuru mashya: Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ yahamijwe ibyaha aranakatirwa

Amakuru mashya: Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ yahamijwe ibyaha aranakatirwa

by radiotv10
13/06/2025
0

Umunyamakuru Sengabo Jean Bosco wamenyekanye nka Fatakumavuta, yahamijwe ibyaha akurikiranyweho bishingiye ku byo yatangazaga ku byamamare birimo gutangaza amakuru y’ibihuha,...

Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Muhanga yavuze ku guhagarika izi nshingano n’icyabimuteye

Uruganda rwakoragamo umukozi wapfiriye mu kazi rwagize icyo rwizeza ubuyobozi

by radiotv10
13/06/2025
0

Ubuyobozi bw’uruganda ‘Basile Industries ltd’ ruherereye mu Karere ka Muhanga, rwakoragamo umukozi wishwe n’imashini yakoreshaga, rwizeje ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ko...

IZIHERUKA

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yibwe imodoka
IBYAMAMARE

Amakuru yamenyekanye ku modoka y’umunyamakurukazi yari yibwe muri Kigali

by radiotv10
16/06/2025
0

Ubutumwa buryohereye umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yageneye umuhanzi wamwambitse impeta

Ubutumwa buryohereye umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yageneye umuhanzi wamwambitse impeta

16/06/2025
AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Umunyamakuru ibyangombwa bye byasanganywe umujura warashwe yavuze ibyamubaye

16/06/2025
Ubuhamya bw’uwarokotse Jenoside kubera gusengera umwana w’interahamwe

Ubuhamya bw’uwarokotse Jenoside kubera gusengera umwana w’interahamwe

16/06/2025
RIB yafunze Animateri wiyemerera ko yakubise inshyi mu matwi umunyeshuri bikamuviramo kuvamo amaraso

Umugabo arakekwaho kwica umugore bari bamaranye igihe gito amuziza ukuri yari amubwije

14/06/2025
Korali yatumiye mu gitaramo cyayo iyo muri rindi Torero rikayangira yatanze ubutumwa

Korali yatumiye mu gitaramo cyayo iyo muri rindi Torero rikayangira yatanze ubutumwa

14/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
U Rwanda rwahawe inkunga y’inguzanyo ya miliyari 34 Frw

U Rwanda rwahawe inkunga y’inguzanyo ya miliyari 34 Frw

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Amakuru yamenyekanye ku modoka y’umunyamakurukazi yari yibwe muri Kigali

Ubutumwa buryohereye umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yageneye umuhanzi wamwambitse impeta

Umunyamakuru ibyangombwa bye byasanganywe umujura warashwe yavuze ibyamubaye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.