Perezida Paul Kagame yatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda iri mu biganiro n’abategura isiganwa ry’utumodoka duto rizwi nka ‘Formula 1 Grand Prix’, kugira ruzaryakire, kandi ko hari guterwa intambwe ishimishije mu ibi biganiro byatuma iri rushanwa ribera muri Afurika.
Umukuru w’u Rwanda yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ukuboza 2024 ubwo yatangizaga ku mugaragaro Inteko Rusange y’Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku Modoka FIA iri kubera i Kigali.
Perezida Kagame yashimiye Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku Modoka FIA na Perezida waryo, Mohammed Ben Sulayem kuba barahisemo gukorera Inteko Rusange yaryo mu Rwanda, mu gihe rinizihiza isabukuru y’imyaka 120.
Ati “Byumwihariko twishimiye kuba tugiye kwakira ibirori by’itangwa ry’ibihembo riba ku mugoroba w’uyu munsi. Ku nshuro ya mbere Inteko Rusange ya FIA ibereye muri Afurika, kandi ibi ni intambwe ishimishije igaragaza intego yo guteza imbere umukino wo gusiganwa ku modoka mu guhuza abafana ndetse n’abashoferi babigize umwuga muri Afurika.”
Perezida Kagame yavuze ko umukino wo gusiganwa ku modoka ku Isi hose uzwi nk’uw’abifite kandi usaba byinshi bihambaye birimo umutekano, ikoranabuhanga n’imiyoborere myiza aho uba ugomba kwakirirwa.
Yaboneyeho gushimira imishinga ya FIA irimo umukino wa Formula 1 ahari gutezwa imbere ikoreshwa ry’imodoka z’amashanyarazi.
Ati “Mu Rwanda twishimira kuba turi gukorana na Federasiyo mu guteza imbere ikorwa ry’ibikorwa remezo. Hagendewe ku murongo wa FIA, abanyeshuri bo mu Rwanda biga amasomo y’ubumenyi-ngiro, babashije gukora imodoka ihendutse, nanishimiye kubona mu ijoro ryatambutse.”
Yakomeje avuga ko ibi bigaragaza intambwe ishimishije iri guterwa mu bumenyi buganisha ku iterambere ry’umukino wo gusiganwa ku modoka ku Mugabane wa Afurika.
Yavuze kandi ko nubwo hari inzego Umugabane wa Afurika wagiye usubizwamo inyuma, ariko ibi bigaragaza umwanya ugenda uhabwa muri siporo, bikanashimangira uruhare rwa buri wese mu iterambere ryayo.
Byumwihariko bikaba binakwiye ko Ibihugu byo kuri uyu Mugabane, bikwiye na byo kwakira ibikorwa nk’ibi n’inama mpuzamahanga nk’izi.
Ati “Rimwe na rimwe iyo Igihugu kidateye imbere gitangajwe kwakira ibikorwa nk’ibi, bifatwa nk’aho habayeho kwibeshya, iyo ufashe umwanzuro ugendeye ku bitangazwa mu itangazamakuru. Imigirire nk’iyi ikwiye gusigara inyuma.”
Formula 1 mu Rwanda
Umukuru w’u Rwanda yavuze ko mu gihe kiri imbere uruhare rw’urwego rwa Siporo mu bukungu bwa Afurika ruzazamuka ku gipimo cya 80%, bityo Siporo ya Afurika ikazabasha kugira uruhare mu bucuruzi bwinjiriza amafaranga atubutse uyu Mugabane.
Ati “Nejejwe no gutangaza ku mugaragaro ko u Rwanda ruri guhatanira kuzana irushanwa ryo gusiganwa ku modoka muri Afurika rukakira Formula 1 Grand Prix.”
Perezida Paul Kagame kandi yavuze ko ibiganiro biri kuba hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’abategura iri siganwa, biri kugenda neza, aboneraho no kubashimira.
Ati “Kandi ndabizeza ko turi kubikorana ubushishozi n’ubwitonzi n’umuhate, bikwiye. Dufatanyije tuzubaka ikintu kizadutera ishema twese.”
Yaboneyeho kandi gutangariza abitabiriye iyi Nteko Rusange ko u Rwanda rwashoye imari mu bikorwa remezo byo guteza imbere siporo, atanga ingero zirimo inyubako ya BK Arena izwiho kuba yakira imikino ikomeye ya Basketball nka BAL ndetse na Sitade Amahoro yavuguruwe, ndetse n’ibindi biri gukorwa nk’icyanya cya siporo cya Zaria Court, umushinga uri gukorwa na Masai Ujiri.
Ati “Imyumvire yacu, yakomeje kuba kubyaza umusaruro ibyo dufitiye ubushobozi. Turabizi ko iterambere rya Siporo ridashingira ku nyubako cyangwa kwakira inama, ahubwo no kuzamura impano ndetse no gushimisha abafana. Ibi byagize uruhare rufatika atari mu bukungu bwacu gusa, ahubwo no mu iterambere ry’abaturage.”
Yavuze ko u Rwanda rwiteguye gukomereza kuri iyi ntego, no kwakira abashyitsi benshi, aboneraho kubizeza ko igihe bazaza bazajya bahabwa serivisi zo ku rwego rwo hejuru, mu bikorerwa mu Rwanda byose.
RADIOTV10