Umusore w’imyaka 22 bikekwa ko yari agiye kwiba ihene mu rugo rw’umuryango wo Murenge wa Gahengeri mu Karere ka Rwamagana, yitabye Imana nyuma yuko abaturage bagiye kumufata akiruka, akaza kwikubita hasi agahita apfa.
Uyu musore yitabye Imana nyuma yuko biketswe ko yari agiye kwiba ihene mu rugo rwo mu Mudugudu wa Kabarore mu Kagari ka Runyinya, mu Murenge wa Gahengeri.
Amakuru dukesha Televiziyo yitwa BTN, avuga ko ibi byabaye mu gicuku cyo ku ya 11 Ukuboza 2024, ubwo umuryango wo muri uyu Mudugudu wari ugiye kuryama, ukumva hari uri gucukura inzu yari irimo amatungo ashaka kwiba ihene, bagahita babyuka bagatabaza.
Nyuma yo gutabaza, abaturanyi bahise baza, uyu musore na we amaguru ayabangira ingata ariko ageze imbere yikubita hasi ahita yitaba Imana.
Umugore wo muri uru rugo yagize ati “Abaturage baje birukanka kuri ba ba bantu bashakaga kutwiba gusa tuza gutungurwa no gusanga Petit yarimo tumubajije atubwira ko ari amashitani amutera akamutegeka kwiba.”
Abaturanyi b’uyu muryango, bavuga ko uyu musore witabye Imana, yari azwiho kuba yiba muri aka gace, ndetse ko yari aherutse no kubifungirwa.
Umwe yagize ati “Twari tuzengerejwe n’iki gisambo cyaje kwiba kigahita gipfa nyuma yo kwikubita hasi ubwo cyageragezaga guhunga. Yaratujujujubije kuko n’eho hashize yari yafunguwe nyuma yo guhekura nyina amafaranga.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yemeje aya makuru y’uyu musore witabye Imana.
Yagize ati “Abaturage bavuze ko yari umujura ngo yagiye kwiba mu kazu karimo ihene baramutesha noneho agerageje kwiruka bamufatira mu gishanga gitandukanya Fumbwe na Rusororo gusa ku bwo ibyago ahita apfa nyuma yo kwikubita hasi yubamye ahita ahwera.”
SP Hamdun Twizeyimana yavze ko hahise hatangira gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane intandaro nyakuri y’urupfu rw’uyu musore ukekwaho kuba yari umujura.
RADIOTV10