Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ukekwa ko yari agiye kwiba ihene yatahurwa amaguru akayabangira ingata ibye byarangiye nabi

radiotv10by radiotv10
13/12/2024
in MU RWANDA
0
Iburasirazuba: Ubuyobozi busaba abaturage kubaka ibibanza bitubatse nabo bagasaba gukurirwaho amananiza
Share on FacebookShare on Twitter

Umusore w’imyaka 22 bikekwa ko yari agiye kwiba ihene mu rugo rw’umuryango wo Murenge wa Gahengeri mu Karere ka Rwamagana, yitabye Imana nyuma yuko abaturage bagiye kumufata akiruka, akaza kwikubita hasi agahita apfa.

Uyu musore yitabye Imana nyuma yuko biketswe ko yari agiye kwiba ihene mu rugo rwo mu Mudugudu wa Kabarore mu Kagari ka Runyinya, mu Murenge wa Gahengeri.

Amakuru dukesha Televiziyo yitwa BTN, avuga ko ibi byabaye mu gicuku cyo ku ya 11 Ukuboza 2024, ubwo umuryango wo muri uyu Mudugudu wari ugiye kuryama, ukumva hari uri gucukura inzu yari irimo amatungo ashaka kwiba ihene, bagahita babyuka bagatabaza.

Nyuma yo gutabaza, abaturanyi bahise baza, uyu musore na we amaguru ayabangira ingata ariko ageze imbere yikubita hasi ahita yitaba Imana.

Umugore wo muri uru rugo yagize ati “Abaturage baje birukanka kuri ba ba bantu bashakaga kutwiba gusa tuza gutungurwa no gusanga Petit yarimo tumubajije atubwira ko ari amashitani amutera akamutegeka kwiba.”

Abaturanyi b’uyu muryango, bavuga ko uyu musore witabye Imana, yari azwiho kuba yiba muri aka gace, ndetse ko yari aherutse no kubifungirwa.

Umwe yagize ati “Twari tuzengerejwe n’iki gisambo cyaje kwiba kigahita gipfa nyuma yo kwikubita hasi ubwo cyageragezaga guhunga. Yaratujujujubije kuko n’eho hashize yari yafunguwe nyuma yo guhekura nyina amafaranga.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yemeje aya makuru y’uyu musore witabye Imana.

Yagize ati “Abaturage bavuze ko yari umujura ngo yagiye kwiba mu kazu karimo ihene baramutesha noneho agerageje kwiruka bamufatira mu gishanga gitandukanya Fumbwe na Rusororo gusa ku bwo ibyago ahita apfa nyuma yo kwikubita hasi yubamye ahita ahwera.”

SP Hamdun Twizeyimana yavze ko hahise hatangira gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane intandaro nyakuri y’urupfu rw’uyu musore ukekwaho kuba yari umujura.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 3 =

Previous Post

AMAKURU MASHYA: RIB yataye muri yombi umukozi w’Akarere ka Rutsiro inatangaza ibyo akurikiranyweho

Next Post

Abana bafashije Abofisiye ba Polisi y’u Rwanda mu karasisi kakozwe nta gusobanya (AMAFOTO)

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze
IBYAMAMARE

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abana bafashije Abofisiye ba Polisi y’u Rwanda mu karasisi kakozwe nta gusobanya (AMAFOTO)

Abana bafashije Abofisiye ba Polisi y’u Rwanda mu karasisi kakozwe nta gusobanya (AMAFOTO)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.