Abakozi batekera abanyeshuri bo mu Rwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Kizito-Gikongoro mu Murenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe, bavuga ko batekera abanyeshuri barenga 2 000 ari batatu gusa bigatuma badategura amafunguro neza uko bikwiye.
Uwimbabazi Chantal, umwe muri aba bakozi, avuga ko kubera ubucye bwabo, bituma amafunguro atabonekera ku gihe, ndetse rimwe na rimwe akaba adahiye.
Ati “Bituma batarira ku gihe cyangwa ugasanga ntibihiye neza. bibaye byiza bakatwongerera abakozi byaba byiza, kuko natwe biratuvuna.”
Mugenzi we Nzamwitakuze Francois yagize ati “Tubaye dufite abakozi bo mu gikoni bahagije, amafunguro yajya aba ateguye neza ndetse abanyeshuri bakarira igihe kuko turi bacye cyane.”
Rukundo Athanase na we yagize ati “Bitubera imbogamizi mu mitunganyirize y’amafunguro kuko usanga amasaha agera amafunguro ataraboneka bikagira ingaruka mu mitunganyirize y’amafunguro ndetse no mu myigire y’abanyeshuri.”
Umuyobozi w’ishuri rya GS Saint Kizito Gikongoro, Uwayezu Prosper, yemeza ko umubare w’abakozi batekera abanyeshuri ari muto, akavuga ariko ko bijyana n’ubushobozi buhari.
Ati “Turabizi ko abakozi batatu badahagije, twifashisha n’abandi bakora amasuku mu kigo bakabafasha, gusa uko ubushobozi buzagenda buboneka tuzongera abakozi bakora mu gikoni.”
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge (RSB) Gisaba abayobozi b’ibigo by’amashuri ndetse n’abandi bose bafite aho bahurira n’uruhererekane rw’ibiribwa bigaburirwa abana ku mashuri, kwita ku buziranenge bw’amafunguro kugira ngo bagire ubuzima bwiza.
Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10