Wednesday, December 24, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Nyamagabe: Ikibazo cy’abanyeshuri barya ibiryo bidahiye cyatanzweho ibisobanuro

radiotv10by radiotv10
16/12/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Nyamagabe: Ikibazo cy’abanyeshuri barya ibiryo bidahiye cyatanzweho ibisobanuro
Share on FacebookShare on Twitter

Abakozi batekera abanyeshuri bo mu Rwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Kizito-Gikongoro mu Murenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe, bavuga ko batekera abanyeshuri barenga 2 000 ari batatu gusa bigatuma badategura amafunguro neza uko bikwiye.

Uwimbabazi Chantal, umwe muri aba bakozi, avuga ko kubera ubucye bwabo, bituma amafunguro atabonekera ku gihe, ndetse rimwe na rimwe akaba adahiye.

Ati “Bituma batarira ku gihe cyangwa ugasanga ntibihiye neza. bibaye byiza bakatwongerera abakozi byaba byiza, kuko natwe biratuvuna.”

Mugenzi we Nzamwitakuze Francois yagize ati “Tubaye dufite abakozi bo mu gikoni bahagije, amafunguro yajya aba ateguye neza ndetse abanyeshuri bakarira igihe kuko turi bacye cyane.”

Rukundo Athanase na we yagize ati “Bitubera imbogamizi mu mitunganyirize y’amafunguro kuko usanga amasaha agera amafunguro ataraboneka bikagira ingaruka mu mitunganyirize y’amafunguro ndetse no mu myigire y’abanyeshuri.”

Umuyobozi w’ishuri rya GS Saint Kizito Gikongoro, Uwayezu Prosper, yemeza ko umubare w’abakozi batekera abanyeshuri ari muto, akavuga ariko ko bijyana n’ubushobozi buhari.

Ati “Turabizi ko abakozi batatu badahagije, twifashisha n’abandi bakora amasuku mu kigo bakabafasha, gusa uko ubushobozi buzagenda buboneka tuzongera abakozi bakora mu gikoni.”

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge (RSB) Gisaba abayobozi b’ibigo by’amashuri ndetse n’abandi bose bafite aho bahurira n’uruhererekane rw’ibiribwa bigaburirwa abana ku mashuri, kwita ku buziranenge bw’amafunguro kugira ngo bagire ubuzima bwiza.

Amafunguro yo muri iri shuri avugwaho kuba adateguye neza ariko ngo hari impamvu
Bituma abanyeshuri batarira igihe bikanabakerereza mu masomo
Ubuyobozi bw’Ishuri bwemera ko iki kibazo gihari

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × five =

Previous Post

Kayonza: Akarere katanze umucyo ku ntandaro y’urupfu rw’umunyeshuri waguye ku ishuri

Next Post

Amajyepfo: Umukwabu wa Polisi wasize hafashwe litiro 2.000 z’injurano hanavugwa aho bikekwa ko zibiwe

Related Posts

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

For many young adults in Kigali and across Rwanda, living with parents after university or in the early years of...

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

by radiotv10
24/12/2025
0

Mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo yari ipakiye Sima, yaguye mu manga, ariko ntiyagira...

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

by radiotv10
24/12/2025
0

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika ya Mozambique, yasuye inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Mocímboa da Praia,...

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
23/12/2025
0

Umunyamakuru Gakuru Emmanuel wamenyekanye nka Muzehe Gakuru uri mu bamaze igihe bakora itangazamakuru mu Rwanda, yatawe muri yombi akurikiranyweho gutanga...

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

by radiotv10
23/12/2025
0

Nyuma y’imyaka igera kuri ibiri, abaturage bo mu Karere ka Rutsiro na Rubavu batabaje kubera ikibazo cy’umugezi wa Bihongora ugabanya...

IZIHERUKA

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules
MU RWANDA

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

24/12/2025
Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

24/12/2025
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

24/12/2025
Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

23/12/2025
Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

23/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amajyepfo: Umukwabu wa Polisi wasize hafashwe litiro 2.000 z’injurano hanavugwa aho bikekwa ko zibiwe

Amajyepfo: Umukwabu wa Polisi wasize hafashwe litiro 2.000 z’injurano hanavugwa aho bikekwa ko zibiwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.