Abahinga icyayi mu gishanga kiri mu rugabano rw’Utugari dutatu two mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, bavuga ko barambiwe no gukomeza kwishyuzwa imisoro y’ubu butaka nubwo babuhingamo ariko ko bambuwe ibyangombwa byabwo babwirwa ko ari ubwa Leta.
Abo baturage bafite imirima y’icyayi muri Kagera mu ihuriro ry’Utugari twa Mukondo, Bahimba na Kigarama mu Murenge wa Nyundo, bavuga ko ubwo hatangwaga ibyangombwa by’ubutaka, bamwe muri bo bahise babyamburwa babwirwa ko icyayi cyabo kiri mu gishanga, kandi ari ubutaka bwa Leta, ariko ko batunguwe no kwishyuzwa imosoro.
Mwemezi Assie “Abakozi ba RRA bahora badutelefona ngo turimo imisoro, tukibaza ukuntu twajya gusorera ibishanga kandi ari ibya Leta.”
Bavuga ko biyambaje inzego za Leta kugira ngo zibafashe gukemura iki kibazo ariko kugeza ubu bakaba bakibarwaho ayo madeni bagaragaza ko akoma mu nkokora iterambere ryabo.
Ndimurwango Aoron ati “Nk’igihe rero nshaka n’udufaranga kuri banki bati ‘urimo imisoro ya Leta’, ubwo rero abaturage tugasanga bitubangamiye kandi bari batubwiye ko bagiye kuyidukuramo ariko amaso yaheze mu kirere.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper avuga ko Inama Njyanama y’aka Karere yafashe umwanzuro wo gukura iyo misoro kuri aba baturage ariko ko hagitegerejwe igisubizo cy’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro RRA.
Yagize ati “Ubwo butaka basoreshwaho, Inama Njyanama yabufasheho icyemezo, ndetse nasanze Akarere karandikiye RRA kubera iki kibazo ariko nkigejejweho vuba kandi mu kwezi kumwe kizaba cyakemutse.”
Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10