Thursday, May 15, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Iburengerazuba: Abahinzi b’ibigori bigeze kurira ayo kwarika ubu baramwenyura

radiotv10by radiotv10
19/12/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Iburengerazuba: Abahinzi b’ibigori bigeze kurira ayo kwarika ubu baramwenyura
Share on FacebookShare on Twitter

Abaturage bo mu Mirenge ya Kanama mu Karere ka Rubavu na Nyabirasi mu ka Rutsiro, basanzwe bahinga ibigori, bafite icyizere ko bazabona umusaruro ushimishije, mu gihe mu isizeni iheruka bari barumvije ndetse bamwe bagasuhuka kubera inzara.

Mu mezi 10 ashize, umunyamakuru wa RADIOTV10 ysuye bamwe muri aba baturage bo muri iyi Mirenge, bamutekerereza ikibazo cy’ibigori bahinze, bikanga kumera kuko bari bahawe imbuto imburagihe ndetse ikaba yari nshya.

Umunyamakuru yasubiyeyo, nyuma y’amezi icumi, asanga ibyishimo bigaragara ku isura y’aba baturage, bafite icyizere ko bazabona umusaruro ushimishije bagereranyije n’uko babona ibigori byabo bihagaze mu murima.

Ndabateze Fabien yagize ati “Ubu bimeze neza, ntabwo bimeze nk’iby’ubushize kuko byadukubise hasi.”

Mugenzi we Butege David yagize ati “Iyo urebye uko bimeze ubona hari icyizere ko bizatanga umusaruro mwiza kuko bimeze neza.”

Gusa aba baturage banatanga icyifuzo, kugira ngo ibi byishimo byo kuba bagiye kweza, bitazagira ikibirogoya, ahubwo bikazakomeza kubasenderamo banabona umusaruro mwiza.

Nyirahabimana Venantie ati “Rwose bakomereze aha wenda noneho twasarura kuko ibigori bimaze kudukubita hasi kubera kuduha imbuto itinze, ariko ubu yaziye igihe ni uko bajya baduhindurira rimwe na rimwe na byo bigatera kugira umusaruro mucye.”

Rwakayanga Leandre, uyobora w’ishami rya Tamira ry’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi RAB, ahishikariza abahinzi kujya bafata amakuru ku bajyanama b’Ubuhinzi kugira ngo bamenye ibiriho mu buhinzi.

Ati “Nk’ubu byagaragaye ko igihembwe cy’ihinga gisanzwe gitangira mu kwa cyenda, aha mu Karere ka Rubavu system ya nkunganire ifunguka kare kubera imiterere y’aka Karere ituma gitangira mbere ho gato.”

Uyu muyobozi akomeza agaragaza ko kugeza ubu ibigori biri mu mirima bimeze neza, ariko agashishikariza abahinzi kujya basura ibihingwa bihoraho bakamenya uko bimeze kuko na byo biba bigomba kwitabwaho buri munsi.

Nubwo ibi bigori bitarera ariko biratanga icyizere

Abahinzi barishimye

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 + 16 =

Previous Post

Ubutumwa M23 yageneye abaturage bo mu gace gakungahaye nyuma yo kukabohoza

Next Post

Perezida Kagame yakiriye ubutumwa bw’umuhuza mu by’u Rwanda na Congo

Related Posts

Ibyakurikiye kwanga icyifuzo cy’Umuyobozi ku isambu amaranye imyaka 30 byamusize mu ihurizo

Ibyakurikiye kwanga icyifuzo cy’Umuyobozi ku isambu amaranye imyaka 30 byamusize mu ihurizo

by radiotv10
14/05/2025
0

Umuturage wo mu Kagari ka Rebero mu Murenge wa Nzahaha mu Karere ka Rusizi, arasaba ubuyobozi bw’Akarere kumurenganura nyuma yo...

NAME CHANGE REQUEST

NAME CHANGE REQUEST

by radiotv10
14/05/2025
0

Abazi umugabo ukekwaho kwica umwana we yibyariye bavuze ibyo bakeka

Abazi umugabo ukekwaho kwica umwana we yibyariye bavuze ibyo bakeka

by radiotv10
14/05/2025
0

Bamwe mu bazi umugabo mu Karere ka Nyanza ukekwaho kwica umwana we yibyariye akamuca umutwe, bavuga ko ashobora kuba yaramujije...

Rubavu: Hari ahavugwa urugomo rw’abantu bataramenyekana baba banitwaje intwaro gakondo

Rubavu: Hari ahavugwa urugomo rw’abantu bataramenyekana baba banitwaje intwaro gakondo

by radiotv10
14/05/2025
0

Abatuye mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, bavuga ko batagipfa kunyura mu nzira iva isantere ya Mahoko yerecyeza...

Past.Julienne yashyize umucyo ku bitangazwa ku mbuga nkoranyambaga bamwe bakagira ngo ni we

Past.Julienne yashyize umucyo ku bitangazwa ku mbuga nkoranyambaga bamwe bakagira ngo ni we

by radiotv10
13/05/2025
0

Umukozi w’Imana Pastor Julienne Kabanda Kabirigi uherutse gufungirwa umuryango ushingiye ku myerereye ‘Grace Room Ministries’ ayobora, yasabye abantu kuba maso...

IZIHERUKA

Menya umukinnyi wa mbere wakiriwe na Papa mushya Leo XIV
AMAHANGA

Menya umukinnyi wa mbere wakiriwe na Papa mushya Leo XIV

by radiotv10
14/05/2025
0

Hategerejwe igikorwa gishobora kuba amateka mu gushaka umuti w’intambara y’u Burusiya na Ukraine

Hategerejwe igikorwa gishobora kuba amateka mu gushaka umuti w’intambara y’u Burusiya na Ukraine

14/05/2025
Robertinho yahaye nyirantarengwa Rayon ngo imwishyure Miliyoni 28Frw cyangwa akayizamura hejuru

Robertinho yahaye nyirantarengwa Rayon ngo imwishyure Miliyoni 28Frw cyangwa akayizamura hejuru

14/05/2025
Icyo M23 iteganya gukorera abarwanyi ba FDLR ikomeje kuvumbura mu bice by’i Goma

Icyo M23 iteganya gukorera abarwanyi ba FDLR ikomeje kuvumbura mu bice by’i Goma

14/05/2025
Ibyakurikiye kwanga icyifuzo cy’Umuyobozi ku isambu amaranye imyaka 30 byamusize mu ihurizo

Ibyakurikiye kwanga icyifuzo cy’Umuyobozi ku isambu amaranye imyaka 30 byamusize mu ihurizo

14/05/2025
NAME CHANGE REQUEST

NAME CHANGE REQUEST

14/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yakiriye ubutumwa bw’umuhuza mu by’u Rwanda na Congo

Perezida Kagame yakiriye ubutumwa bw’umuhuza mu by’u Rwanda na Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Menya umukinnyi wa mbere wakiriwe na Papa mushya Leo XIV

Hategerejwe igikorwa gishobora kuba amateka mu gushaka umuti w’intambara y’u Burusiya na Ukraine

Robertinho yahaye nyirantarengwa Rayon ngo imwishyure Miliyoni 28Frw cyangwa akayizamura hejuru

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.