Abaturage bo mu Mirenge ya Kanama mu Karere ka Rubavu na Nyabirasi mu ka Rutsiro, basanzwe bahinga ibigori, bafite icyizere ko bazabona umusaruro ushimishije, mu gihe mu isizeni iheruka bari barumvije ndetse bamwe bagasuhuka kubera inzara.
Mu mezi 10 ashize, umunyamakuru wa RADIOTV10 ysuye bamwe muri aba baturage bo muri iyi Mirenge, bamutekerereza ikibazo cy’ibigori bahinze, bikanga kumera kuko bari bahawe imbuto imburagihe ndetse ikaba yari nshya.
Umunyamakuru yasubiyeyo, nyuma y’amezi icumi, asanga ibyishimo bigaragara ku isura y’aba baturage, bafite icyizere ko bazabona umusaruro ushimishije bagereranyije n’uko babona ibigori byabo bihagaze mu murima.
Ndabateze Fabien yagize ati “Ubu bimeze neza, ntabwo bimeze nk’iby’ubushize kuko byadukubise hasi.”
Mugenzi we Butege David yagize ati “Iyo urebye uko bimeze ubona hari icyizere ko bizatanga umusaruro mwiza kuko bimeze neza.”
Gusa aba baturage banatanga icyifuzo, kugira ngo ibi byishimo byo kuba bagiye kweza, bitazagira ikibirogoya, ahubwo bikazakomeza kubasenderamo banabona umusaruro mwiza.
Nyirahabimana Venantie ati “Rwose bakomereze aha wenda noneho twasarura kuko ibigori bimaze kudukubita hasi kubera kuduha imbuto itinze, ariko ubu yaziye igihe ni uko bajya baduhindurira rimwe na rimwe na byo bigatera kugira umusaruro mucye.”
Rwakayanga Leandre, uyobora w’ishami rya Tamira ry’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi RAB, ahishikariza abahinzi kujya bafata amakuru ku bajyanama b’Ubuhinzi kugira ngo bamenye ibiriho mu buhinzi.
Ati “Nk’ubu byagaragaye ko igihembwe cy’ihinga gisanzwe gitangira mu kwa cyenda, aha mu Karere ka Rubavu system ya nkunganire ifunguka kare kubera imiterere y’aka Karere ituma gitangira mbere ho gato.”
Uyu muyobozi akomeza agaragaza ko kugeza ubu ibigori biri mu mirima bimeze neza, ariko agashishikariza abahinzi kujya basura ibihingwa bihoraho bakamenya uko bimeze kuko na byo biba bigomba kwitabwaho buri munsi.
Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10