Saturday, November 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hagaragajwe igipimo ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho n’urwego rwagize izamuka rinini

radiotv10by radiotv10
17/12/2024
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Hagaragajwe igipimo ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho n’urwego rwagize izamuka rinini
Share on FacebookShare on Twitter

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, cyagaragaje ko mu gihembwe cya gatatu cya 2024, umusaruro mbumbe w’Igihugu wageze kuri Miliyari 4 806 Frw uvuye kuri Miliyari 4 246 Frw wari uriho mu gihembwe nk’iki umwaka ushize. Ni ukuvuga ko ubukungu bw’Igihugu bwagize izamuka rya 8,1%.

Iyi mibare yagaragajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Ukuboza 2024 n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare NISR, aho mu gihembwe cya gatatu iri zamuka ry’ubukungu rya 8,1%, rije risanga kandi mu gihembwe cya kabiri, harabayeho izamuka rya 9,8%, naho icya mbere kikaba cyarabayemo izamuka rya 9,7%.

Muri rusange izamuka ry’ubukungu ku bihembwe bitatu ni ukuvuga kuva muri Mutarama kugeza muri Nzeri uyu mwaka wa 2024, habayeho izamuka rya 9,2%.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, agaruka kuri iri zamuka rya rusange rya 9,2% mu bihembwe bitatu, yavuze ko ari igipimo gishimishoje kandi gitanga icyizere ku iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda, ndetse ko n’umwaka utaha buzakomeza gushikama, ku buryo nta bantu bakwiye kugira impungenge ko bishobora guhinduka.

Yagize ati “Nta mpinduka turi kubona zidasanzwe, ubukungu bw’u Rwanda bwakabaye buzaba bwiza mu 2025. Impuzandengo ihagaze kuri 9.2%, imibare ikomeje gutya, ubukungu bwazamuka ku kigero kiri hejuru 8% cyangwa 9%.”

NISR kandi yagaragaje ko umusaruro w’urwego rw’ubukungu wiyongereyeho 4%, uw’inganda uzamukaho 8% mu gihe umusaruro wa serivisi wo wazamutse ku 10%.

Iri zamuka ry’uruhare rw’ubuhinzi, nubwo ryabaye rito ugereranyije n’ibindi bihembwe dore ko mu gihembwe giheruka bwari bwazamutseho 7%, Minisitiri Murangwa, yavuze ko atari igipimo giteye impungenge.

Yagize ati “Umusaruro wa 4%, ntabwo tuba twageze ahantu habi, ni yo mpamvu ibiciro bitarazamuka cyane. Hari imyaka ubuhinzi butazamukaga, ariko 4% ikurikira 7%, ntabwo biramera nabi.”

Minisitiri kandi yamaze impungenge abakeka ko izamuka ridakabije ry’ibiciro ku masoko, ryaba riterwa no kuba idolari riri kuzamuka cyane ugereranyije n’agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda, avuga ko bidafitanye isano.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − 13 =

Previous Post

Menya abakinnyi basezerewe mu mwiherero w’Amavubi n’amakipe bakinira

Next Post

MTN Rwanda and UNICEF Rwanda Join Forces to Champion Children’s Rights and Well-Being

Related Posts

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

by radiotv10
08/11/2025
0

Umwarimukazi wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kibare I rwo mu Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma, wafashwe yahishe akadishi...

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

by radiotv10
08/11/2025
0

Nteziryimana Alfred w’imyaka 70 wari utuye mu mudugudu wa Rwahi mu kagari ka Gatsiro mu murenge wa Gihundwe yasanzwe mu...

Urujijo n’impungenge nyuma y’umwaka bemerewe ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’igikorwa cy’amajyambere

Urujijo n’impungenge nyuma y’umwaka bemerewe ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
08/11/2025
0

Bamwe mu batuye mu Mirenge ya Muyira na Kigoma mu karere ka Nyanza bavuga ko hashize umwaka urenga babariwe agaciro...

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

by radiotv10
07/11/2025
0

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Felix Namuhoranye, yifashishije ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamuhamagaye kuri telefone saa cyenda z’ijoro, yavuze...

Ngoma: Inyubako z’Akarere bakoreramo ngo na bo ubwabo zibatera isoni

Ngoma: Inyubako z’Akarere bakoreramo ngo na bo ubwabo zibatera isoni

by radiotv10
07/11/2025
0

Abafite ibikorwa by’ubucuruzi mu Murenge wa Kibungo bakorera mu nzu z’Akarere kabo ka Ngoma, bavuga ko zisa nabi, ku buryo...

IZIHERUKA

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri
MU RWANDA

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

by radiotv10
08/11/2025
0

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

08/11/2025
Urujijo n’impungenge nyuma y’umwaka bemerewe ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’igikorwa cy’amajyambere

Urujijo n’impungenge nyuma y’umwaka bemerewe ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’igikorwa cy’amajyambere

08/11/2025
Five lifestyle habits every young woman in Kigali should adopt for 2026

Five lifestyle habits every young woman in Kigali should adopt for 2026

08/11/2025
Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

07/11/2025
Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

07/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
MTN Rwanda and UNICEF Rwanda Join Forces to Champion Children’s Rights and Well-Being

MTN Rwanda and UNICEF Rwanda Join Forces to Champion Children's Rights and Well-Being

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

Urujijo n’impungenge nyuma y’umwaka bemerewe ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’igikorwa cy’amajyambere

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.