Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, cyagaragaje ko mu gihembwe cya gatatu cya 2024, umusaruro mbumbe w’Igihugu wageze kuri Miliyari 4 806 Frw uvuye kuri Miliyari 4 246 Frw wari uriho mu gihembwe nk’iki umwaka ushize. Ni ukuvuga ko ubukungu bw’Igihugu bwagize izamuka rya 8,1%.
Iyi mibare yagaragajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Ukuboza 2024 n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare NISR, aho mu gihembwe cya gatatu iri zamuka ry’ubukungu rya 8,1%, rije risanga kandi mu gihembwe cya kabiri, harabayeho izamuka rya 9,8%, naho icya mbere kikaba cyarabayemo izamuka rya 9,7%.
Muri rusange izamuka ry’ubukungu ku bihembwe bitatu ni ukuvuga kuva muri Mutarama kugeza muri Nzeri uyu mwaka wa 2024, habayeho izamuka rya 9,2%.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, agaruka kuri iri zamuka rya rusange rya 9,2% mu bihembwe bitatu, yavuze ko ari igipimo gishimishoje kandi gitanga icyizere ku iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda, ndetse ko n’umwaka utaha buzakomeza gushikama, ku buryo nta bantu bakwiye kugira impungenge ko bishobora guhinduka.
Yagize ati “Nta mpinduka turi kubona zidasanzwe, ubukungu bw’u Rwanda bwakabaye buzaba bwiza mu 2025. Impuzandengo ihagaze kuri 9.2%, imibare ikomeje gutya, ubukungu bwazamuka ku kigero kiri hejuru 8% cyangwa 9%.”
NISR kandi yagaragaje ko umusaruro w’urwego rw’ubukungu wiyongereyeho 4%, uw’inganda uzamukaho 8% mu gihe umusaruro wa serivisi wo wazamutse ku 10%.
Iri zamuka ry’uruhare rw’ubuhinzi, nubwo ryabaye rito ugereranyije n’ibindi bihembwe dore ko mu gihembwe giheruka bwari bwazamutseho 7%, Minisitiri Murangwa, yavuze ko atari igipimo giteye impungenge.
Yagize ati “Umusaruro wa 4%, ntabwo tuba twageze ahantu habi, ni yo mpamvu ibiciro bitarazamuka cyane. Hari imyaka ubuhinzi butazamukaga, ariko 4% ikurikira 7%, ntabwo biramera nabi.”
Minisitiri kandi yamaze impungenge abakeka ko izamuka ridakabije ry’ibiciro ku masoko, ryaba riterwa no kuba idolari riri kuzamuka cyane ugereranyije n’agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda, avuga ko bidafitanye isano.
RADIOTV10