Abanyamahanga batatu bakomoka mu Busuwisi, barahiriye guhabwa Ubwenegihugu bw’u Rwanda, mu muhango wabereye i Geneva muri iki Gihugu cy’i Burayi, biyemeza kuzagendera ku ndangagaciro Nyarwanda.
Amakuru dukesha Ibiro bya Ambasade y’u Rwanda mu Busuwisi, yatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Ukuboza 2024, avuga ko abahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda, ari abantu batatu barimo ab’igitsinagore babiri n’umugabo umwe.
Aba bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda; ni Marine Frédérique Colette Dourilin, Franziska Karyabwite ndetse na Markus Stark, aho babuhawe hirya y’ejo hashize ku wa Mbere tariki 16 Ukuboza 2024.
Uyu muhango wabereye i Geneva mu Busuwisi, ahasanzwe hari icyicaro cya Ambasade y’u Rwanda mu Busuwisi, wayobowe na Ambasaderi w’u Rwanda muri iki Gihugu, Ngango James.
Ambasade y’u Rwanda, ivuga ko uko ari batatu “binjiye mu muryango mugari w’Abanyarwanda, ikomeza igira iti “Aba bose bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda barahiriye gusigasira no kugendera ku ndangagaciro nyarwanda ndetse no gutanga umusanzu mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda.”
Kubona Ubwenegihugu bw’u Rwanda bishingira ku mpamvu zitandukanye zirimo kuba waravukiye ku butaka bw’u Rwanda, ubwenegihugu bw’inkomoko, ubwenegihugu buturuka ku gushyingiranwa n’Umunyarwanda, n’ubuturuka ku kugirwa Umunyarwanda.
Nko ku bwenegihugu buturuka ku gushyingiranwa, Ingingo ya 11 y’itegeko ngenga n° 30/2008 ryo ku wa 25/07/2008 ryerekeye ubwenegihugu Nyarwanda, ivuga ko umunyamahanga washyingiranywe n’Umunyarwanda yemerewe gusaba no guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda, igihe yanyuze mu nzira zagenwe n’iiyi ngingo.
Usaba ubu bwenegihugu, hari ibyo asabwa gutanga, birimo icyemezo cy’amavuko, Icyemezo cy’ugushyingiranwa , Icyemezo cy’uko atakatiwe n’inkiko, na Fotokopi ya Pasiporo. Agomba gutanga kandi icyemezo cy’uko abo bashakanye bamaze imyaka itatu babana.
RADIOTV10