Wednesday, November 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

AMAKURU MASHYA: Herekanywe 16 bakekwaho ubujura bwari bumaze iminsi buzamurwa mu majwi y’abaturage

radiotv10by radiotv10
18/12/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
AMAKURU MASHYA: Herekanywe 16 bakekwaho ubujura bwari bumaze iminsi buzamurwa mu majwi y’abaturage
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 16 bakekwaho ubujura bw’Inka bakazibagira mu biraro bazisanzemo cyangwa mu bisambu, barimo uwari umaze kubaga inka ijana mu gihe cy’amezi atatu gusa, wanigeze gufungwa imyaka ibiri azira n’ubundi ubujura bw’inka.

Aba bantu 16 berekanywe kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ukuboza 2024 ku cyicaro Gikuru cya Polisi yo mu Mujyi wa Kigali, i Remera mu Karere ka Gasabo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga avuga ko mu majwi amaze iminsi azamurwa n’abaturage, bari bamaze igihe bataka ubujura bw’amatungo yabo byumwihariko Inka, akaba ari byo byatumye iki kibazo gihagurikirwa, hagafatwa aba bakekwajo kuziba bakajya kuzibaga.

Ati “Hari abazibagira mu biraro, hari abazibagira mu gasozi, hari n’abazitwara bakazibagira kure y’urugo, ndetse hari n’abazigurisha ahandi kure babanje kuzishorere. Twaraburiye, twarigishije, twarasobanuye, ngira ngo hari abagize ngo iyo tuvuga tuba ari ukwivugira gusa ari ugukanga.”

ACP Rutikanga, avuga ko inka zikekwaho kwibwa n’aba bantu, zagiye zibwa mu Turere twa Rulindi, Gasabo, Gakenke, Bugesera, Gicumbi, ndetse no muri Nyarugenge mu bice bikirimo aborozi nko mu Murenge wa Kanyinya.

Avuga ko ikigaragaza ko aba bafashwe ari bo bari inyuma y’ubu bujura, ariko uko aborozi bari bamaze igihe bataka ubujura bw’amatungo “nibura uyu munsi barahumeka.”

Uwizeyimana Eugene alias Sekomo, umwe muri aba berekanywe uyu munsi, mu gihe cy’amezi atatu gusa yari amaze kubaga Inka ijana.

CP Rutikanga ati “Iyo bivuze ngo arazibaga, turanibaza ngo azibona ate? Zimugeraho zite? Ntumugire ngo ni we ugenda wenyine, aba afite abandi bantu akorana na bo.”

Yavuze ko ubujura bukekwa kuri uyu Sekomo, bwakorewe mu Turere twa Rulindo, Gicumbi, Gasabo na Gakenke.

Ati “Kandi uyu yanigeze kugororerwa mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa umwaka umwe, ndetse yigeze no gufatwa arakatirwa n’ubutabera afungwa imyaka ibiri muri Gereza ya Nyarugenge, arasohoka azize n’ubundi ibyo byaha by’ubujura bw’Inka.”

CP Rutikanga avuga ko abakorana n’uyu mugabo, biyita Abatenesi bagenda bamuha amakuru amufasha muri ubu bujura bw’amatungo.

Ati “Abo ngabo ni icyenda. Hari undi wiyongereyemo waturutse i Gicumbi, umwe aturuka mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke, ariko abenshi baturuka muri Jali mu Karere ka Gasabo.”

Avuga ko muri ibi bikorwa by’ubujura, aba bantu bakoranaga na Sekoma, bibaga Inka, ubundi bakajya kuzibaga, bagatwara inyama gusa babanje kuzikokora ku magufwa, kugira ngo byorohere umwana yakoreshaga muri ubu bujura, abashe kuzikorera.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 4 =

Previous Post

Impamvu u Rwanda rusaba ko Congo iganira na M23 nubwo ari iby’Abanyekongo

Next Post

AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Related Posts

Umwana w’Umwami watwaye u Rwanda witabiye Imana hanze yarwo hatangajwe aho azashyingurwa

Umwana w’Umwami watwaye u Rwanda witabiye Imana hanze yarwo hatangajwe aho azashyingurwa

by radiotv10
05/11/2025
0

Igikomangoma Spéciose Mukabayojo Bideri, akaba umwana w’Umwami Yuhi V Musinga, uherutse kwitabira Imana muri Kenya aho yabaga, byemejwe ko azashyingurwa...

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Uko umugabo yisobanura ku cyaha cyo gusambanya kenshi umwana we yibyariye w’imyaka itandatu

by radiotv10
05/11/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi ukurikiranyweho gusambanya mu bihe bitandukanye umwana we w’imyaka itandatu, yemera...

Inkuru ibabaje y’uruhinja rwapfuye urupfu rutunguranye bikekwa ko rwatewe n’ababyeyi barwo

Umugore uvugwaho kuruma umugabo we igitsina ibyabo babishyize hanze n’icyabimuteye

by radiotv10
05/11/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, ushinja umugore we kumuruma igitsina, bombi barabyemera bakavuga n’uko byagenze,...

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

by radiotv10
05/11/2025
0

Inzego z’umutekano zataye muri yombi abatetsi babiri bo ku ishuli ribanza rya Nyarutovu riri mu murenge wa Bushenge, abanyonzi babiri...

From hobby to hustle: Turning your creative passion into income as a young woman in Rwanda

From hobby to hustle: Turning your creative passion into income as a young woman in Rwanda

by radiotv10
05/11/2025
0

In today’s world, creativity is more than just a hobby, it’s a powerful tool for building independence, confidence, and income....

IZIHERUKA

Umwana w’Umwami watwaye u Rwanda witabiye Imana hanze yarwo hatangajwe aho azashyingurwa
MU RWANDA

Umwana w’Umwami watwaye u Rwanda witabiye Imana hanze yarwo hatangajwe aho azashyingurwa

by radiotv10
05/11/2025
0

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Uko umugabo yisobanura ku cyaha cyo gusambanya kenshi umwana we yibyariye w’imyaka itandatu

05/11/2025
DRC: Banyamulenge community protests against Burundian troops

DRC: Banyamulenge community protests against Burundian troops

05/11/2025
Inkuru ibabaje y’uruhinja rwapfuye urupfu rutunguranye bikekwa ko rwatewe n’ababyeyi barwo

Umugore uvugwaho kuruma umugabo we igitsina ibyabo babishyize hanze n’icyabimuteye

05/11/2025
Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

05/11/2025
Amakuru agezwe ku ihagarikwa ry’ibikorwa by’Ikibuga cy’indege cya Bruxelles ryatewe n’impungenge

Amakuru agezwe ku ihagarikwa ry’ibikorwa by’Ikibuga cy’indege cya Bruxelles ryatewe n’impungenge

05/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umwana w’Umwami watwaye u Rwanda witabiye Imana hanze yarwo hatangajwe aho azashyingurwa

Uko umugabo yisobanura ku cyaha cyo gusambanya kenshi umwana we yibyariye w’imyaka itandatu

DRC: Banyamulenge community protests against Burundian troops

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.