Maj Gen Nkubito Eugene uyobora Ingabo z’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, yibukije FDLR ko imigambi yayo mibisha ku Rwanda idateze kuzagerwaho, by’umwigariko avuga ko abinjira mu Gihugu ngo baje gutata aho abasirikare bari, baba barushywa n’ubusa, ahubwo ko bazajya bamubaza aho baherereye kuko we aba ahazi.
Maj Gen Nkubito Eugene yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 19 Ukuboza 2024, mu kiganiro ubuyobozi bwite bwa Leta n’ubw’inzego z’umutekano ku rwego rw’Intara, bwagiranye n’abaturage bo muri iyi Ntara y’Iburengerazuba.
Ni ikiganiro cyabereye mu Kibaya kiri mu Muduhudu wa Mushinga mu Kagari ka Gasiza mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu gahana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ahari ibirindiro by’umutwe wa FDLR uhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Muri iyi Ntara kandi hagiye havugwa abantu binjira mu Gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bikanaha icyuho abanzi, bashobora na bo kubagenderaho bakinjira mu Rwanda.
Mu kiganiro yatanze, Maj Gen Nkubito Eugene yibukije aba baturage ko bakwiye guhagarika ibikorwa nk’ibi kuko bishobora kuba intandaro yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Yagize ati “Abantu barwana no gukira, bakajya kuzana ibintu hakurya hariya bagaca mu nzira zitemewe bikaba byavamo n’ibyago bimeze gutyo. Gukora magendu ntabwo byemewe, ariko gucuruza biremewe, ayo maduka aremewe ariko ayo maduka agomba kujyamo ibintu byemewe, byaje mu buryo bwemewe.”
Byumwihariko, yagarutse ku bo muri FDLR na bo buririra kuri ibi bakinjira mu Rwanda, aho ngo baba baje gukurura amakuru y’aho Ingabo z’u Rwanda ziherereye ngo kugira ngo bazabone uko batera Igihugu.
Yavuze ko aho abasirikare b’u Rwanda baba bari haba hazwi, kandi ko baba barinze neza umutekano w’Igihugu n’abagituye, ku buryo batari bakwiye kuzanwa n’iyi mpamvu.
Ati “Abo muzabambwirire bambaze aho turi, ndababwiza ukuri niba bashaka kumenya aho abasirikare bacu bari, nibaze bambaze, nashaka anyandikire ubutumwa ati wambwira aho muri, namusibiza ngo turi aha n’aha aho turi ntabwo twihishe, ariko bareke kwangiza abaturage.”
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Jean Bosco Ntibitura, na we yasabye abatuye iyi Ntara, kwirinda kugwa mu mutego w’abashobora kubagusha mu migambi mibisha yabo, byumwihariko asaba ababyeyi kurinda ko abana babo bagwa muri ibi bikorwa.
Yanabasabye kandi gukomeza kugira uruhare mu kurinda umutekano w’u Rwanda, bakajya batangira amakuru ku gihe, mu gihe hari icyo babonye cyawuhungabanya, ubundi inzego z’umutekano zigakora akazi kazoo, kuko zihora ziri maso.
RADIOTV10