Wednesday, July 30, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Maj.Gen. Nkubito yahaye ubutumwa abo muri FDLR baza gutata aho abasirikare b’u Rwanda bari

radiotv10by radiotv10
20/12/2024
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Maj.Gen. Nkubito yahaye ubutumwa abo muri FDLR baza gutata aho abasirikare b’u Rwanda bari
Share on FacebookShare on Twitter

Maj Gen Nkubito Eugene uyobora Ingabo z’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, yibukije FDLR ko imigambi yayo mibisha ku Rwanda idateze kuzagerwaho, by’umwigariko avuga ko abinjira mu Gihugu ngo baje gutata aho abasirikare bari, baba barushywa n’ubusa, ahubwo ko bazajya bamubaza aho baherereye kuko we aba ahazi.

Maj Gen Nkubito Eugene yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 19 Ukuboza 2024, mu kiganiro ubuyobozi bwite bwa Leta n’ubw’inzego z’umutekano ku rwego rw’Intara, bwagiranye n’abaturage bo muri iyi Ntara y’Iburengerazuba.

Ni ikiganiro cyabereye mu Kibaya kiri mu Muduhudu wa Mushinga mu Kagari ka Gasiza mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu gahana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ahari ibirindiro by’umutwe wa FDLR uhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Muri iyi Ntara kandi hagiye havugwa abantu binjira mu Gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bikanaha icyuho abanzi, bashobora na bo kubagenderaho bakinjira mu Rwanda.

Mu kiganiro yatanze, Maj Gen Nkubito Eugene yibukije aba baturage ko bakwiye guhagarika ibikorwa nk’ibi kuko bishobora kuba intandaro yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Yagize ati “Abantu barwana no gukira, bakajya kuzana ibintu hakurya hariya bagaca mu nzira zitemewe bikaba byavamo n’ibyago bimeze gutyo. Gukora magendu ntabwo byemewe, ariko gucuruza biremewe, ayo maduka aremewe ariko ayo maduka agomba kujyamo ibintu byemewe, byaje mu buryo bwemewe.”

Byumwihariko, yagarutse ku bo muri FDLR na bo buririra kuri ibi bakinjira mu Rwanda, aho ngo baba baje gukurura amakuru y’aho Ingabo z’u Rwanda ziherereye ngo kugira ngo bazabone uko batera Igihugu.

Yavuze ko aho abasirikare b’u Rwanda baba bari haba hazwi, kandi ko baba barinze neza umutekano w’Igihugu n’abagituye, ku buryo batari bakwiye kuzanwa n’iyi mpamvu.

Ati “Abo muzabambwirire bambaze aho turi, ndababwiza ukuri niba bashaka kumenya aho abasirikare bacu bari, nibaze bambaze, nashaka anyandikire ubutumwa ati wambwira aho muri, namusibiza ngo turi aha n’aha aho turi ntabwo twihishe, ariko bareke kwangiza abaturage.”

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Jean Bosco Ntibitura, na we yasabye abatuye iyi Ntara, kwirinda kugwa mu mutego w’abashobora kubagusha mu migambi mibisha yabo, byumwihariko asaba ababyeyi kurinda ko abana babo bagwa muri ibi bikorwa.

Yanabasabye kandi gukomeza kugira uruhare mu kurinda umutekano w’u Rwanda, bakajya batangira amakuru ku gihe, mu gihe hari icyo babonye cyawuhungabanya, ubundi inzego z’umutekano zigakora akazi kazoo, kuko zihora ziri maso.

Guverineri mushya w’Intara y’Iburengerazuba yasabye abaturage kujya batangira amakuru ku gihe
Ubuyobozi bwa Polisi ku rwego rw’Intara na bwo bwahaye ubutumwa abaturage
Abaturage na bo biyemeje gufatanya n’inzego z’umutekano

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − 4 =

Previous Post

Ibirambuye ku ntandaro y’umwuka utari mwiza wongeye gututumba muri Rayon n’ibivugwa n’impande zose

Next Post

Igisubizo cya M23 kuri Guverinoma ya Congo yongeye gutsemba ko badateze kuganira

Related Posts

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

by radiotv10
30/07/2025
0

Polisi yo mu Karere ka Huye yafashe abasore 9 bakekwaho ibikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage by’ubujura bakoraga bitwaje intwaro gakondo zirimo...

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

by radiotv10
30/07/2025
0

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame yemeje ikiruhuko ku basirikare 1 081 barimo 9 bo...

Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

by radiotv10
30/07/2025
0

Umugabo w’imyaka 48 wari uzwiho ubusinzi, yasanzwe yapfuye mu mukingo wa metero zirindwi mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka...

Ntitubinginga-Igisubizo u Rwanda ruha abatekereza ko rwemeye gusinyana na Congo amasezerano ngo rukurirweho ibihano

Ntitubinginga-Igisubizo u Rwanda ruha abatekereza ko rwemeye gusinyana na Congo amasezerano ngo rukurirweho ibihano

by radiotv10
30/07/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko kuba Guverinoma y’u Rwanda yaremeye gushyira umukono ku masezerano y’amahoro na...

Hasobanuwe intandaro y’ibura ry’amazi ryakajije uburemere mu Mujyi wa Kigali n’umuti riri kuvugutirwa

Hasobanuwe intandaro y’ibura ry’amazi ryakajije uburemere mu Mujyi wa Kigali n’umuti riri kuvugutirwa

by radiotv10
30/07/2025
0

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, yatangaje ko ikibazo cy’ibura ry’amazi riri kugaragara muri iyi minsi, cyatewe n’igabanuka ry’ayo mu mugezi wa Nyabarongo...

IZIHERUKA

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage
MU RWANDA

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

by radiotv10
30/07/2025
0

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

30/07/2025
Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

30/07/2025
Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

30/07/2025
Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

30/07/2025
Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

30/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Igisubizo cya M23 kuri Guverinoma ya Congo yongeye gutsemba ko badateze kuganira

Igisubizo cya M23 kuri Guverinoma ya Congo yongeye gutsemba ko badateze kuganira

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.