Umwana wigaga mu Ishuri rya ‘Kayonza Modern School’ uherutse kwitaba Imana, ubuyobozi bw’Akarere bukavuga ko bikekwa ko yiyahuye, umuryango we wabihakanye; uvuga ko nta mpamvu n’imwe yari gutuma umwana wabo yiyambura ubuzima, ndetse n’iyatangajwe n’Umuyobozi w’Akarere akwiye kuyinyomoza.
Nyakwigendera Keza Sonia wari ufite imyaka 16 y’amavuko, yitabye Imana tariki 15 Ukuboza 2024, aho amakuru yabanje gutambuka ku mbuga nkoranyambaga, yavugaga ko uyu mwana yapfuye nyuma yo kurembera ku ishuri, agasaba uruhushya ngo ajye kwivuza, akarwimwa, ndetse n’ababyeyi be bakagerageza gushaka uburyo bamujyana ariko ubuyobozi bw’Ishuri bukababera ibamba.
Mu butumwa busubiza ubu bwari bwanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, ubuyobozi bw’Akarere bwahakanye ko uyu mwana atarangaranywe.
Ubutumwa bw’ubuyobozi bw’Akarere bwagiraga buti “Ibivugwa muri ubu butumwa binyuranye n’ukuri, kuko iki kibazo cyakurikiranywe ku bufatanye bw’ubuyobozi n’izindi nzego, bigaragara ko umwana yiyahuye.
Ubuyobozi bw’ishuri bwaramuvuje, asezererwa yorohewe, iby’urupfu rwe byabaye nyuma yuko yari yavuye kwa muganga, kandi ubuyobozi bw’ishuri bwamenyesheje ababyeyi iby’uburwayi bwe banakomeza kuvugana nyuma yo kuva kwa muganga.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi Jean Bosco kandi mu kiganiro yagiranye n’umuyobozi wa YouTube witwa Ukwezi TV, yagize ati “Ikigaragara ni uko hari amakimbirane mu muryango, ashobora kuba yaranabaye n’inkomoko y’icyo cyemezo umwana yafashe.”
Mu gushyingura nyakwigendera, uwavuze mu izina ry’umukuru w’umuryango, yagaragaje agahinda n’uburakari bwinshi by’umwihariko kuri aya makuru yatangajwe n’ubuyobozi, avuga ko umwana wabo atigeze yiyahura nk’uko bivugwa.
Uyu mukuru w’umuryango ubwo yafataga ijambo, yabanje gusubiza ibahasha y’amafaranga yatanzwe n’ubuyobozi bw’Ishuri ryigagaho nyakwigendera nko kubafata mu mugongo, avuga ko badakeneye amafaranga yabo.
Yagize ati “Uriya mwana Sonia ntabwo yigeze yiyahura, ijambo rya nyuma yavuze, mfitiye amajwi y’abamubonye bwa nyuma yaratakambye ahagamagara mama. Ntabwo rero wajya kwiyahura ngo utakambe uhamagara nyoko kandi umusize ubizi.”
Mu mvugo yumvikanyemo kwikoma cyane Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, uyu mukuru w’umuryango wa nyakwigendera, yavuze ko adateze gutura muri aka Karere kakiyoborwa n’uyu Muyobozi watangaje ariya makuru.
Ati “Umuyobozi w’Akarere yihandagaje akavuga ngo uyu mwana yaba yarazize amakimbirane y’umuryango. Muri raporo afite, Akagari kamuha cyangwa inzego z’ibanze, yigeze abona bamuregera ko umupapa n’umwana barwanye? Nagabanye amagambo yo gushinyagura.”
Uyu mukuru w’umuryango, yavuze ko ubundi uko bigenda mu Bihugu by’i Burayi, uyu Muyobozi w’Akarere ka Kayonza, yakagombye guhita yegura kubera gutangaza aya makuru adafitiye gihamya.
Nyuma y’urupfu rw’uyu mwana w’umukobwa, Inzego zahise zitangira iperereza kugira ngo hamenyekane impamvu yatumye uyu mwana yitaba Imana.
RADIOTV10