Friday, September 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rwamagana: Bavuga ko hari umukire babarutishije bituma amahirwe abaca mu myanya y’intoki

radiotv10by radiotv10
26/12/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Rwamagana: Bavuga ko hari umukire babarutishije bituma amahirwe abaca mu myanya y’intoki
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturiye uruganda rwa SteelRwa ruherereye mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko abagenagaciro babariye abagomba kwimurwa, babasimbutse, bakajya kubarira umukire ufite ishyamba riri kure, mu gihe bo begereye uru ruganda.

Aba baturage bavuga ko ababarirwaga, ari abari muri metero 500 uvuye kuri uru ruganda, ariko ko abagenagaciro bazisimbutse bakajya kubarira umuturage bita umukire ufite ishyamba riri mu kilometer kimwe.

Muri Nzeri uyu mwaka Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yandikiye Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana ibusaba gufatanya mu gikorwa cyo guha no kugenera agaciro imitungo y’abaturiye Uruganda rwa SteelRwa, aho hari hashize igihe kinini bavuga ko babangamiwe n’imyotsi ituruka muri rwo.

Bamwe mu baturage bari muri izo metero zageneweho kwimurirwaho abahatuye, bavuga ko bitakozwe nk’uko bikwiye kuko abagenagaciro barenze metero zagenwe, ahubwo bajya kugurira umukire ufite ishyamba ry’inturusu inyuma y’ingo zabo.

Umwe yagize ati “Muri izo metetero magana atanu abaturage bamwe ntibarimo. Bagiye bafata ishyamaba rya Bisamaza riri muri metero igihumbi ariko byanashoboka ko ari n’umuyobozi.”

Rwabukwandi Emmanuel na we yagize ati “Abantu bagiye gufata amashyamba badutaye kandi imyotsi itumereye nabi barangiza bagafata amashyamaba bakaduca munsi. Ntabwo tureka amazi ngo tuyabone neza bajya kwifatira amashyamba y’abakire.”

Aba baturage basaba ko na bo babarirwa bakimuka kuko bakigerwaho n’ingaruka z’uru ruganda ruzamura ibyotsi bitaboroheye.

Bisamaza Privat uvugwaho kuba yarabariwe, akaba ari no ku rutonde rw’abamaze kubarirwa, yabwiye RADIOTV10 ko nta makuru afite kuri ibi.

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rwamagana Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Richards Kagabo, avuga ko nk’ubuyobozi batari bazi ko byakozwe muri ubwo buryo, kandi ko abagenagaciro badakwiye gukora ibyo bishakiye ahubwo bakwiye gukurikiza amabwiriza.

Ati “Kuba rero hari abantu bari gusigara hagati muri magana atanu  na  nyuma Leta yarafashe umurongo wo kwimura abari muri metero magana atanu uvuye aho iyo myotsi izamukira aho byaba ari forode, ni ko nabivuga y’umugenagaciro washyizweho na Leta kugira ngo ibyo bintu bikorwe ni inshingano zacu kubikurikirana.”

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko mu kwimura abaturiye uru ruganda rwa SteelRwa bizakorwa mu byiciro bitatu, bizabanziriza ku mitungo y’abatuye muri Metero 500 uvuye aho uru ruganda ruherere, hakazakurikira abari muri metero 1 000 ariko bo bakazagerweaho uko uruganda ruzagenda rwaguka.

Ni abari hafi y’uruganda rwa SteelRwa
Aba baturage bavuga ko barutishijwe umukire bakamubarira nyamara we ari kure

Ishyamba ry’umukire ryabariwe kandi riri kure
Imitungo y’abaturage irasigara

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × one =

Previous Post

Huye: Abariraga ayo kwarika kubera ikibazo bari bamaranye amezi atandatu ubu baramwenyura

Next Post

Umusaza wahamijwe Jenoside akiyoberanya yafatiwe mu Karere kagaragayemo undi wasanzwe yihisha mu mwobo

Related Posts

Icyo umunyamategeko avuga ku kirego cyagarutsweho cyane kiregwamo uwari Minisitiri ngo utarashatse uwo yabisezeranyije

Icyo umunyamategeko avuga ku kirego cyagarutsweho cyane kiregwamo uwari Minisitiri ngo utarashatse uwo yabisezeranyije

by radiotv10
19/09/2025
0

Umwe mu banyamategeko bunganira abantu mu butabera, yagaragaje ko gusezeranya undi ko uzamushaka bidashyiraho umuntu inshingano zo kurushinga, ndetse ko...

Are weddings still based on love or financial show-off?

Are weddings still based on love or financial show-off?

by radiotv10
19/09/2025
0

One of the most beautiful  events in the life of a human being is a wedding. It has traditionally been...

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho abayobozi barimo uwinjiye muri Guverinoma n’abo muri Perezidansi

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho abayobozi barimo uwinjiye muri Guverinoma n’abo muri Perezidansi

by radiotv10
19/09/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi, barimo Yves Iradukunda winjiye muri Guverinoma y’u Rwanda nk’Umunyamabanga...

AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Uwari aho Abapolisi barasiye batatu bakekwaho ubugizi bwa nabi muri Kamonyi yavuze uko byagenze

by radiotv10
18/09/2025
0

Umuturage wo mu Murenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi, uvuga ko yari aho Polisi yarasiye abagabo batatu bariho batema...

Ibisobanuro by’umugabo uregwa kwicana ubugome umugore we abanje kumutonganya ngo yazerereye atamubwiye

Ibisobanuro by’umugabo uregwa kwicana ubugome umugore we abanje kumutonganya ngo yazerereye atamubwiye

by radiotv10
18/09/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Muko mu Karere ka Gicumbi ukurikiranyweho kwica umugore we amukubise isuka ya majagu mu mutwe,...

IZIHERUKA

Mu rugamba rwa AFC/M23 na FARDC hongeye kugaragazwa uruhande rwakoreshejwe intwaro rutura
AMAHANGA

Mu rugamba rwa AFC/M23 na FARDC hongeye kugaragazwa uruhande rwakoreshejwe intwaro rutura

by radiotv10
19/09/2025
0

Icyo umunyamategeko avuga ku kirego cyagarutsweho cyane kiregwamo uwari Minisitiri ngo utarashatse uwo yabisezeranyije

Icyo umunyamategeko avuga ku kirego cyagarutsweho cyane kiregwamo uwari Minisitiri ngo utarashatse uwo yabisezeranyije

19/09/2025
Ubutumwa umukinnyi nimero ya mbere ku Isi mu magare atanze agisesekara mu Rwanda

Ubutumwa umukinnyi nimero ya mbere ku Isi mu magare atanze agisesekara mu Rwanda

19/09/2025
Are weddings still based on love or financial show-off?

Are weddings still based on love or financial show-off?

19/09/2025
BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho abayobozi barimo uwinjiye muri Guverinoma n’abo muri Perezidansi

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho abayobozi barimo uwinjiye muri Guverinoma n’abo muri Perezidansi

19/09/2025
AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Uwari aho Abapolisi barasiye batatu bakekwaho ubugizi bwa nabi muri Kamonyi yavuze uko byagenze

18/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post

Umusaza wahamijwe Jenoside akiyoberanya yafatiwe mu Karere kagaragayemo undi wasanzwe yihisha mu mwobo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Mu rugamba rwa AFC/M23 na FARDC hongeye kugaragazwa uruhande rwakoreshejwe intwaro rutura

Icyo umunyamategeko avuga ku kirego cyagarutsweho cyane kiregwamo uwari Minisitiri ngo utarashatse uwo yabisezeranyije

Ubutumwa umukinnyi nimero ya mbere ku Isi mu magare atanze agisesekara mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.