Wednesday, September 3, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Amakuru y’ingenzi wamenya kuri Hoteli yo ku rwego ruruta izindi mu Rwanda igiye kuboneka

radiotv10by radiotv10
07/01/2025
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Amakuru y’ingenzi wamenya kuri Hoteli yo ku rwego ruruta izindi mu Rwanda igiye kuboneka
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Rwanda hagiye kubakwa Hoteli ya mbere y’inyenyeri esheshatu, ishobora kuzaba ari yo ya mbere yo kuri uru rwego muri iki Gihugu, izaba iri mu Mujyi wa Kigali, ndetse ibiganiro n’umushoramari w’umunyamahanga uzayubaka bikaba bigeze kure.

Ni hoteli ikiri mu mushinga, ishobora kuzabakwa mu Murenge wa Kacyiru mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, ahasanzwe hari ikibuga cya Golf.

Iki kibuga cya Golf kizwi nka Kigali Golf Course, cyubatswe n’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), cyatashywe muri 2021 aho cyuzuye gitwaye miliyari 17,7 Frw arimo ayakoreshejwe mu kubaka ikibuga ubwacyo ndetse n’inzu zikenerwa n’abitabira uyu mukino.

Nyuma kandi hanubatswe inyubako y’inyenyeri eshanu iri mu za mbere zigezweho ku Mugabane wa Afurika zubakwa ku bibuga bya Golf zizwi nka ‘Club House’, aho irimo ibikorwa bifasha abitabira iyi mikino kuruhuka; nk’ibikoresho bya Gym, aho kwakirira inama zitaguye, aho kuganirira, n’aho gufatira amafunguro.

 

Hagiye kubakwa hoteli yo ku rwego rubayeho bwa mbere mu Rwanda

Ubuyobozi bw’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), buvuga ko uyu mushinga w’ikibuga cya Golf, utanga umusaruro, ndetse ko hazanakomeza ibikorwa byo kuwagura kugira ngo ukomeze kubyara inyungu.

Regis Rugemanshuro uyobora RSSB, aganira n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, yagize ati “Ikibuga cya golf ni umushinga wunguka, icya kabiri ni uko gikurura n’irindi shoramari.”

Akomeza avuga ko mu gukurura irindi shoramari, uru rwego ubu ruri mu biganiro n’umushoramari uzubaka hoteli y’inyenyeri esheshatu ku nkengero z’iki kibuga cya Golf.

Ati “twishimiye kubatangariza ko turi mu biganiro bya nyuma n’umushoramari w’umunyamahanga ushaka kubaka hoteli y’inyenyeri esheshatu ku nkengero z’ikibuga cya Golf.”

Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) rusanzwe rufite imishinga ibyara inyungu, aho rukoresha imisanzu y’abanyamuryango bo mu bwiteganyirize.

Mu mpera z’umwaka ushize uru Rwego rwatangaje ko mu mwaka w’ingengo y’imari ushize rwungutse arenga miliyari 418 Frw, inyungu yarwo yavuye mu ishoramari yari miliyari 240 Frw.

Icyo gihe kandi Regis Rugemanshuro yavuze ko uru rwego rwashoye imari mu bikorwa binyuranye, aho 8% by’amafaranga yose abitswe n’uru rwego, yashowe mu bikorwa by’ubwubatsi.

Mu gice kizubakwamo iyi Hoteli hasanzwe inyubako iteye amabengeza ifasha abajya gukina uyu mukino wa Golf

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten − five =

Previous Post

Gen.Muhoozi yagaragaje urutonde rw’abantu b’intagarugero mu mateka y’Isi anabashyira ku myanya

Next Post

Ubwiyongere bw’ibicurane bwatumye Ibitaro bikomeye mu Rwanda bishyiraho amabwiriza agomba gukurikizwa n’ababigana bose

Related Posts

Imbangukiragutabara yarimo abarwayi yakoreye impanuka ku ishuri Imana ikinga akaboko

Imbangukiragutabara yarimo abarwayi yakoreye impanuka ku ishuri Imana ikinga akaboko

by radiotv10
03/09/2025
0

Imbangukiragutabara y'Ibitaro bya Nyanza yari irimo abarwayi babiri n’abarwaza, yakoze impanuka ubwo yari igeze ku kigo cy’Ishuri Ryisumbuye rya E.S...

Mu mibare dore uko gatanya zagabanutse mu Rwanda n’icyabiteye

Rwanda recorded 2,600 divorces in one year

by radiotv10
03/09/2025
0

Recent statistics from the Judiciary, shows that in the 2024/2025 judicial year, 2,674 couples officially divorced, a slight drop compared...

VIDEO: Sogongera ku rugamba rwa RDF i Cabo Delgado ‘irasa ibyihebe nta kubibabarira’

VIDEO: Sogongera ku rugamba rwa RDF i Cabo Delgado ‘irasa ibyihebe nta kubibabarira’

by radiotv10
03/09/2025
0

Hashyizwe hanze amashusho yerekana ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique mu guhangana n’ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado, aho...

Kigali: Abafatanywe udupfunyika tw’urumogi batanze amakuru

Kigali: Abafatanywe udupfunyika tw’urumogi batanze amakuru

by radiotv10
03/09/2025
0

Abantu bane bafatiwe mu Mirenge ibiri yo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, basanganywe udupfunyika tw’urumogi 876, bavuze...

A new lake is coming to Rwanda: Here’s what you Need to know

A new lake is coming to Rwanda: Here’s what you Need to know

by radiotv10
03/09/2025
0

A new lake is about to be created in Rwanda, located between the Northern, Southern, and Western Provinces. It will...

IZIHERUKA

Perezida w’u Bushinwa yahaye Isi umuburo ku mahitamo ari imbere yayo
AMAHANGA

Perezida w’u Bushinwa yahaye Isi umuburo ku mahitamo ari imbere yayo

by radiotv10
03/09/2025
0

Imbangukiragutabara yarimo abarwayi yakoreye impanuka ku ishuri Imana ikinga akaboko

Imbangukiragutabara yarimo abarwayi yakoreye impanuka ku ishuri Imana ikinga akaboko

03/09/2025
Mu mibare dore uko gatanya zagabanutse mu Rwanda n’icyabiteye

Rwanda recorded 2,600 divorces in one year

03/09/2025
Amakuru mpamo aturuka mu biboneye abasirikare benshi b’u Burundi berecyeza muri Congo

Amakuru mpamo aturuka mu biboneye abasirikare benshi b’u Burundi berecyeza muri Congo

03/09/2025
VIDEO: Sogongera ku rugamba rwa RDF i Cabo Delgado ‘irasa ibyihebe nta kubibabarira’

VIDEO: Sogongera ku rugamba rwa RDF i Cabo Delgado ‘irasa ibyihebe nta kubibabarira’

03/09/2025
Kigali: Abafatanywe udupfunyika tw’urumogi batanze amakuru

Kigali: Abafatanywe udupfunyika tw’urumogi batanze amakuru

03/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubwiyongere bw’ibicurane bwatumye Ibitaro bikomeye mu Rwanda bishyiraho amabwiriza agomba gukurikizwa n’ababigana bose

Ubwiyongere bw’ibicurane bwatumye Ibitaro bikomeye mu Rwanda bishyiraho amabwiriza agomba gukurikizwa n’ababigana bose

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida w’u Bushinwa yahaye Isi umuburo ku mahitamo ari imbere yayo

Imbangukiragutabara yarimo abarwayi yakoreye impanuka ku ishuri Imana ikinga akaboko

Rwanda recorded 2,600 divorces in one year

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.