Perezida Paul Kagame yavuze ko umutwe wa M23 wubuye imirwano uturutse muri Uganda atari mu Rwanda, anagaruka ku muzi w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC, n’uburyo ubutegetsi bwa Congo n’ababushyigikiye bawirengagiza nkana, kandi ari ikibazo gishobora gukemurwa ariko hakabura ubushake bifite ikibiri inyuma.
Perezida Paul Kagame yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 09 Mutarama 2025 mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, aho yagarutse ku muzi w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Yavuze ko iki kibazo atari icy’Uburasirazuba bw’iki Gihugu gusa cyangwa cyo gusa, ahubwo ko ari cy’akarere giherereyemo kose, icy’umugabane wa Afurika wose, ndetse n’icy’Isi.
Ati “Ariko umuzwi wacyo, ukomoka mu Bihuigu binyuranye ku Isi, harimo n’Ibihugu by’ibihangange nk’uko tubizi, mu by’ukuri iki kibazo gifite imizi mu mateka ya kiriya Gihugu, amateka y’akarere kacu, amateka y’Umugabane wacu byumwihariko mu mizo ya mbere y’ubukoloni.”
Yagarutse ku mutwe wa M23, avuga ko ari Abanyekongo kandi bizwi, ndetse n’ubuyobozi bwawo bugira abayobozi b’Abanyekongo kuva cyera, kandi ko bafite impamvu barwanira yumvikana, yari ikwiye kujya itekerezwaho mbere ya byose.
Ati “Kubera iki barwana, kubera iki dufite impunzi zirenga ibihumbi 100 hano mu Rwanda zavuye muri kariya gace?, ni ukubera ko u Rwanda rukunda impunzi, rwabahamagaye ngo baze mu Rwanda?…”
Ku byo kuvogera ubusugire bwa DRC byakunze kuzamurwa, Perezida Kagame yavuze ko bitumvikana uburyo byitwa kuvogera Igihugu kandi ari Abanyekongo baba bari mu Gihugu cyabo.
Ati “Ku ruhande rumwe ni Abanyekongo, ku rundi ni Abanyamahanga […] ndakeka ko abatangaza amatangazo bakeneye kugira ikindi bamenya, ndabibutsa ko iyi mirwano iri kubera mu burasirazuba bwa Congo, byaba bivuze ko abantu batazi aho byakomotse, uyu mutwe urwana muri Congo, imirwano yatangiye mu myaka myinshi ishize, ntabwo abarwana bavuye mu Rwanda kuva igihe batangiriye n’igihe batangiriye kurwana.”
Icyakora yagarutse ku mateka yabo ko bahoze ku butaka bw’u Rwanda, mbere yuko habaho gukata imipaka, ariko ko bisanze ku butaka bwa Congo muri ibyo bihe. Ati “Congo yasanze ari abayo ibasanze aho bari.”
M23 ntiyubuye imirwano iturutse mu Rwanda
Perezida Paul Kagame yavuze ko ubwo umutwe wa M23 wuburaga imirwano, utaturutse mu Rwanda, ku buryo rwari rukwiye kwegekwaho ibibazo.
Ati “Aba bayobozi ba M23 baturutse muri Uganda aho bari ink’impunzi, aho bari bategereje ko ibibazo byabo byakemurwa kuva muri za 2012 na 2013.”
Perezida Kagame yavuze ko igice cy’abarwanyi ba M23 bahungiye mu Rwanda, bambuwe intwaro bakajyanwa mu nkambi, ariko ko abari mu Rwanda atari bo bubuye imirwano iri kuba ubu.
Ati “Ndetse abenshi muri bo bari hano, ubwo imirwano yuburwaga, yatangijwe n’itsinda ry’abari muri Uganda, none ni gute biba ikibazo cy’u Rwanda?”
Yavuze ko icyari gikwiye gutuma ikibazo cyegekwa k’u Rwanda, ari ukuba abakomeje guhohoterwa ari Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda, indi mpamvu ikaba ari ukuba umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ari na bo bakora ibi bikorwa bafatanyije n’ubutegetsi bwa Congo.
Nanone kandi uyu mutwe umaze imyaka 30 muri Congo, ufite imigambi yo gutera u Rwanda, babifashijwemo n’ubutegetsi bwa Congo, ngo baze gukuraho ubutegetsi buriho.
Yavuze ko ikibabaje ari ukuba Umuryango w’Abibumbye ubinyujije mu butumwa bwa MONUSCO, umaze imyaka ikabakaba 30 uvuga ko ugiye gukemura iki kibazo, ariko kikaba kikiriho warakinaniwe, ahubwo ukarenga ugashinja u Rwanda ibinyoma.
Perezida Kagame yavuze ko ubutegetsi bwa Congo bwananiwe gukemura ikibazo cy’abaturage bacyo bakomeje guhohoterwa ahubwo bugashyigikira ibikorwa bibabangamira, ku buryo butanashobora gukemura iki kibazo kiriho ubu.
Ati “Niba Congo idashobora gufata mu nshingano abaturage bayo, ni gute Congo yashobora gukemura iki kibazo?”
Yavuze ko hakwiye gushakwa umuti w’umuzi w’ikibazo aho guhora bashinja u Rwanda ibinyoma. Ati “Ese u Rwanda ruramutse rukuwe aho ruri rukimurwa, ese bakemura ikibazo cya Congo cyangwa cy’akarere?”
Kumenya ikibazo gihari ntibisaba impuguke
Umuryango mpuzamahanga nk’uw’Abibumbye yakunze kujya yohereza impuguke gucukumbura umuzi w’ibi bibazo, zanagiye zisohora raporo zirimo ibinyoma zishinja u Rwanda.
Perezida Kagame yavuze ko izi mpuguke zitazanwa no gutanga umusanzu wo gushaka umuti w’ibibazo, ahubwo ko ziba zije kugoreka ukuri kw’ibibera muri kiriya Gihugu cya DRC, ndetse ko zibona ibikorwa bibi bikorwa n’ubutegetsi bwa Congo, aho abasirikare n’abapolisi bica abantu mu maso yabo, ariko zikabyirengagiza.
Yavuze ko kumenya ibibazo biri mu burasirazuba bwa Congo bidasaba kuba umuntu ari impuguke, ahubwo ko bisaba kuba ufite ubushake bwo kubikemura.
Ati “Cyagombye kuba cyarakemutse mu myaka yashize, ariko ntabwo wagikemuza gukora ubeshya, ntabwo wagikemuza guhora ushinja ibinyoma abandi.”
Yavuze kandi ko ikibazo cy’umutwe wa FDLR, na cyo cyakagombye kuba cyarakemutse iyo haza kuba ubushake, kandi ko ntako u Rwanda rutagize ngo rufatanye n’ubutegetsi bwa Congo yaba ku butegetsi buriho ubu ndetse n’uburiho kugira ngo gikemuke, ariko ko bwinangiye. Yavuze ko we ubwe yabimenyesheje ubutegetsi buriho ubu mu mwaka wa 2019, uko cyakemurwa ariko bukinangira.
Ati “Twanababwiye ko twifitiye ubushobozi bwo kubafasha gukemura iki kibazo, ariko barabyanze.”
Nyamara ikibabaje ni uko bwemeye gukorana n’ibindi Bihugu by’ibituranyi nka Uganda n’u Burundi mu gukemura ikibazo cy’imitwe iri muri iki Gihugu irwanya ibyo Bihugu.
Ati “Banze kubera inama bigiriye bo ubwabo cyangwa bagiriwe n’abandi, kuko badashaka ko iki kibazo cya FDLR kibonerwa umuti.”
Yanyisabiye kumwingingira M23 ariko ntiyubahiriza ibyo yemeye
Perezida Paul Kagame kandi yagarutse ku byakunze gushinjwa u Rwanda, ko rufite ingabo muri DRC, avuga ko ababyibazaho, bari bakwiye kwibaza impamvu rukwiye kuzigirayo, ku buryo iyo mpamvu ari yo yari ikwiye kwibazwaho mbere
Yavuze ko ibiganiro byakunze kubaho hagati y’u Rwanda na DRC, byagiye biburamo ukuri, ahubwo hakaba uruhande rubyitabira, ari nko kujya kwifotoza, no gusinya amasezerano atazashyirwa mu bikorwa.
Yatanze urugero rw’ibiganiro yigeze kugirana na Tshisekedi i New York ubwo bari bitabiriye Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, aho bahujwe na Perezida Emmanuel Macron, Tshisekedi akagira ibyo yizeza Umukuru w’u Rwanda, ariko ibyo yakoze bihabanye na byo.
Perezida Kagame yavuze ko icyo gihe Tshisekedi yamusabye kumwingingira M23 ikava mu Mujyi wa Bunagana yari imaze igihe ifashe, ubundi agakurikirana iyubahirizwa ry’ibyo abarwanyi b’uyu mutwe basabaga.
Ati “Naramubwiye nti ‘ndagutangira ubutmwa, ariko se bazajya he? Icya kabiri ariko se uzakurikirana ute ko ikibazo cyakemutse?’ Naraje ndabibabwira, ndetse barabyemera, ariko mu gihe bariho bitegura kuhava, bahise bagabwaho ibitero bikomeye.”
Perezida Kagame yavuze kandi ko uyu mukino w’amacenga w’ubutegetsi bwa Congo, wakomeje gutyo, bugakomeza kwiyerurutsa ko bwera nyamara ari bwo nyirabayazana y’ibibazo byose bihoraho.
Nyuma y’ibyo ariko, u Rwanda ruzemera gucunagurizwa ku kwirindira umutekano, ndetse ko rutabifiteho ikibazo kuko kurinda umutekano warwo utagira ikindi byaguranwa.
RADIOTV10