Sunday, November 2, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibyiyemezwa ntibihura n’ibikorwa-Perezida Kagame yagaragaje ibihato bikizitira iterambere rirambye

radiotv10by radiotv10
14/01/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Ibyiyemezwa ntibihura n’ibikorwa-Perezida Kagame yagaragaje ibihato bikizitira iterambere rirambye
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame uri i Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu Inama yiga ku iterambere rirambye, yavuze ko hari byinshi byiyemezwa na za Guverinoma mu kuganisha abaturage muri iri terambere, ariko bikaba bihabanye n’ibyo zikora, ahubwo bigasiga abantu mu mpaka z’urudaca no kwitana bamwana.

Umukuru w’u Rwanda yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Mutarama 2025, ubwo yitabiraga igikorwa cyo gufungura ku mugaragaro iyi nama izwi nka ‘Abu Dhabi Sustainability Week Summit’, yitabiriwe n’abanyacyubahiro banyuranye, barimo Umuyobozi w’Ikirenga wa UAE, Sheikh Mohamed bin Zayed Al Nahyan, ndetse n’abandi Bakuru b’Ibihugu na za Guverinoma.

Perezida Kagame yavuze ko iyi nama ari umwanya mwiza wo kuba abantu basuzumira hamwe intambwe imaze guterwa mu rugendo rw’iterambere rirambye.

Ati “Ariko ikibabaje ni uko icyerekezo cy’iterambere rirambye cyiyemejwe cyitaragera ku byasezeranyijwe abantu, byumwihariko muri Afurika. Ibyiyemezwa muri Politiki ntibihura n’ibikorwa, bikadusiga mu mpaka z’urudaca ndetse no kwitana bamwana.”

Yavuze ko imirongo na gahunda bishyirwaho, rimwe na rimwe biba bitajyanye n’uko ibintu byifashe mu Bihugu bimwe na bimwe, ku buryo byatuma iryo terambere ryifuzwa rigerwaho byumwihariko mu Bihugu biri mu nzira y’amajyambere kubera ubushobozi bwabyo.

Ati “Iterambere rirambye ryatweretse ko dufite imikoro y’ingenzi: tugomba kwihuta mu iterambere, tubijyana no mu kubaka ubukungu butangiza ikirere.”

Yavuze ko kugira ngo izi ntego zombi zigerweho, “biradusaba gukoresha ikoranabuhanga rihendutse, ryagutse kandi risigasira ubukungu. Uburyo u Rwanda rwahisemo mu kugana kuri iri terambere rirambye, bwose bugendera kuri ibi, kandi ntibugire uwo buheza, kwishakamo ubushobozi ndetse no gukorana n’abandi.”

Yavuze ko u Rwanda rwashyizeho urubuga rwagutse rworohereza ishoramari ndetse hagashyirwaho n’amategeko atabaremereye ajyanye n’imisoro, na politiki zorohereza abashaka kuza gukorera mu Rwanda no kuhimukira.

Yagaragaje bimwe mu byakozwe mu Rwanda mu korohereza abaturage kugana ku iterambere rirambye, birimo ikoranabuhanga ryashyizwe mu buhinzi ribafasha ababukora gukurikirana amakuru y’ibyo bakora, ndetse na Kompanyi ya Zipline ifite utudege tutagira abapilote [Drone] twifashishwa mu kugeza ibikoresho mu mavuriro n’ibitaro.

U Rwanda kandi rwashoye imari mu gukoresha ibinyabiziga by’amashanyarazi aho rwashyizeho inyoroshyo kuba batumiza imodoka zikoresha izi ngufu, ndetse runashyira ikoranabuhanga mu kwishyura mu rwego rwo gutwara abagenzi.

Ati “Ariko turebye ibigenda bigerwaho, bitwereka ko mu gushyira imbere ingufu zisubira ndetse n’ibisubizo by’ikoranabuhanga, ari ingenzi, kandi byafasha Afurika mu guteza imbere urwego rw’inganda rwayo.”

Perezida Kagame kandi yavuze ko Umugabane wa Afurika ufite byinshi byo gukora, kuko abawutuye bazikuba inshuro ebyiri mu mwaka wa 2050, ariko ko nanone ari n’amahirwe kuri wo.

Ati “Uyu muvuduko w’ubwiyongere bw’abaturage, usobanuye ubukungu bwacu ugomba no kujyana n’ubwiyongere bw’ibyo bakenera nk’amazi, ibiribwa, ingufu [nk’amashanyarari] ndetse n’imirimo.”

Perezida Kagame yavuze ko ikoranabuhanga ari ryo rizazamura ibi byose, byumwihariko rikifashishwa mu kwagura urwego rw’Ingufu rugira uruhare runini mu iterambere.

Perezida Kagame ubwo yitabiraga iyi nama
Umuyobozi w’Ikirenga wa UAE Sheikh Mohamed bin Zayed Al Nahyan yafunguye iyi nama
Ni inama yitabiriwe n’abanyacyubahiro banyuranye
Yagaragaje uko u Rwanda ruhagaze mu iterambere rirambye

Habayeho no gutanga ibihembo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × three =

Previous Post

Menya intandaro y’ifungwa rya zimwe muri sitasiyo zizwi mu Rwanda zahagaze burundu

Next Post

Ibivugwa ko byateye umugabo kwitwikira inzu nyuma yo kwangira umugore n’abana be kuyinjiramo

Related Posts

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

by radiotv10
01/11/2025
0

The nationwide identity verification and photo registration exercise for Rwanda’s new digital ID system began in Huye, Gisagara and Nyanza...

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

by radiotv10
01/11/2025
0

There’s a growing buzz and growing worry about internships in Rwanda that pay little or nothing. For many graduates, internships...

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

by radiotv10
01/11/2025
0

Umugabo w’imyaka 62 y’amavuko ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yafatiwe ku Biro by'Umurenge wa Rubengera mu Karere ka...

Eng.-Genocide suspect arrested after 31 years in hiding

Eng.-Genocide suspect arrested after 31 years in hiding

by radiotv10
01/11/2025
0

A 62-year-old man suspected of taking part in the 1994 Genocide against the Tutsi was arrested at the Rubengera Sector...

Akazi k’Ingabo z’u Rwanda mu rugamba rwo guhashya ibyihebe muri Mozambique kongeye kuzirikanwa

Akazi k’Ingabo z’u Rwanda mu rugamba rwo guhashya ibyihebe muri Mozambique kongeye kuzirikanwa

by radiotv10
31/10/2025
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique, Gen Júlio dos Santos Jane wasuye inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu mujyi wa wa...

IZIHERUKA

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda
AMAHANGA

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

by radiotv10
01/11/2025
0

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

01/11/2025
BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

01/11/2025
Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

01/11/2025
Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

01/11/2025
Irebere uburyo abakinnyi ba Man.United baje mu myitozo bambaye (AMAFOTO)

Irebere uburyo abakinnyi ba Man.United baje mu myitozo bambaye (AMAFOTO)

31/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibivugwa ko byateye umugabo kwitwikira inzu nyuma yo kwangira umugore n’abana be kuyinjiramo

Ibivugwa ko byateye umugabo kwitwikira inzu nyuma yo kwangira umugore n’abana be kuyinjiramo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.