Umuhanzi Bushali uri mu baraperi bahagaze neza mu Rwanda, ari mu gahinda yatewe n’ibyago yagize byo gupfusha umubyeyi we [Mama we] witabye Imana azize uburwayi.
Ibi byago byabaye mu ijoro ryacyeye ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Mutarama 2025, aho uyu muhanzi yabanje kubigaragaza mu butumwa bw’agahinda yasangije abantu ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram.
Mu butumwa yanyujijeho, bigaragara ko yabuze icyo avuga kubera agahinda, yagize ati “Oya Mama…” ubundi ashyiraho utangabyiyumviro (emoji) tw’amarira.
Uyu muhanzi kandi yahise anashyira kuri uru rubuga nkoranyambaga ifoto ari kumwe n’umubyeyi we, agira ati “Oya Mama, winsiga.” Nanone ashyiraho uturangabyiyumviro tw’amarira.
Umwe mu nshuti za hafi z’uyu muhanzi, avuga ko umubyeyi wa Bushali yitabye Imana mu ijoro ryacyeye ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Mutarama 2025, azize uburwayi yari amaranye igihe.
Bushali uri mu baraperi bagezweho mu Rwanda, agize ibyago byo kubura umubyeyi mu gihe akomeje gushyira imbaraga mu bikorwa bye bya muzika, ndetse akaba aherutse gushyira hanze album yise Full moon, iriho indirimbo yanitiriye uyu muzingo yakoranye n’umuraperi w’ikirangirire mu karere, Khaligraph Jones ukomoka muri Kenya.
RADIOTV10