• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

radiotv10by radiotv10
25/01/2026
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye
Share on FacebookShare on Twitter

Abaturage bo mu Murenge wa Save, mu Karere ka Gisagara, baravuga ko bahuye n’ikibazo gikomeye mu buhinzi nyuma yuko urubura rukabije rwangije imyaka yabo bari bitezeho amaramuko.

Aba baturage bavuga ko urwo rubura rwaje rusanze bari bamaze igihe bahanganye n’izuba rikabije, bigatuma imyaka yabo irushaho kwangirika, ubu bakaba babayeho mu buzima bukomeye bw’inzara.

Uwizeyimana Jean Claude, umuturage wo mu Kagari ka Duwane, avuga ko urubura rwangije ibihingwa bye byose birimo ibigori n’ibishyimbo.

Ati: “Twari dutegereje umusaruro muri iki gihe, ariko urubura rwarabimaze byose. Ubu turi kubaho nabi, nta kintu dufite cyo kurya kandi twari twarashoye amafaranga menshi mu buhinzi.”

Mukamana Odette, umubyeyi utuye mu Mudugudu wa Kivumu, avuga ko n’abana be batakibona amafunguro ahagije.

Ati: “Izuba ryabanje kutwangiriza imyaka, haza n’urubura rurangiza burundu. Ubu dufite inzara, nta mbuto dufite zo kongera guhinga, turasaba ubuyobozi kudufasha.”

Undi muturage witwa Habimana Eric avuga ko ikibazo kitari ku biribwa gusa, ahubwo ko n’ubushobozi bwo kongera guhinga bwagabanutse cyane.

Ati: “Nta mbuto zo gutera dufite, nta bushobozi bwo kugura ifumbire. Niba nta nkunga tubonye, uyu mwaka tuzawumarana inzara.”

Ku ruhande rw’ubuyobozi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Save, Murenzi Augustin, avuga ko ikibazo cyamenyeshejwe inzego zo hejuru, kandi ko bategereje igisubizo ku bufasha bushobora gutangwa.

Ati: “Iki kibazo twakimenyesheje ubuyobozi bw’Akarere ndetse n’izindi nzego bireba, tunakora ubuvugizi kugira ngo harebwe uko aba baturage bafashwa.”

Aba baturage bavuga ko uru rubura rwaguye nyuma y’igihe kinini bari bamaze bahanganye n’izuba ryinshi, ibyo byose bikaba intandaro yo kuba bashonje no kubura imbuto zo guhinga, mu gihe bari bakwiye kuba batangiye igihembwe cy’ihinga.

Imyaka bari batezeho imibereho yarangiritse none inzara irabarembeje
Bavuga ko no kubona icyo kurya bitaboroheye

Prince Théogène NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 − five =

Previous Post

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Next Post

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n'ubundi barakikoreye umutwaro

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.