Mu Murenge wa Bumbogo mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, habereye impanuka y’ikamyo bikekwa ko yari yacitse feri ikagenda igonga abantu barimo uwahise ahasiga ubuzima, ndetse n’abandi 15 bakomeretse, inasenya inyubako.
Iyi mpanuka yabaye mu ijoro ryacyeye kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Mutarama 2025, ahazwi nka Zindiriro, ubwo iyi kamyo yerecyezaga muri aka gace, bikekwa ko yacitse feri, ikabanza kugonga umuntu wagendaga n’amaguru agahita yitaba Imana.
Yakomereje igenda isekura ibyari biri imbere yayo byose, birimo imodoka y’ivatiri yarimo umuntu umwe, ubundi iruhukira ku nyubako ikorerwamo ubucuruzi, na yo yahise isenya, yari irimo abantu.
Umwe mu ba baturage bari ahabereye iyi mpanuka, yagize ati “Ubanza yari yacitse feri, yamanutse igonga umunyamaguru wari uri kuzamuka ahita apfa, noneho irakomeza igonga n’ivatiri yari iri imbere yayo ikomereza muri ‘salon de coiffures’ irazisenya.”
Abantu bakomeretse, abenshi ni abari muri izi nzu zasenywe n’iyi modoka, ndetse bakaba bakomeretse bikabije, aho batatu muri bo bakomeretse cyane, bamwe bajyanywe kuvurirwa mu Bitaro Bikuru bya Gisirikare bya Kanombe, mu gihe abandi bajyanywe mu bya Kibagabaga.
Naho umurambo wa nyakwigendera witabye Imana, wari igitsinagore, ukaba wajyanywe mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Kacyiru.
Aha habereye iyi mpanuka, zikunze kuhabera, kuko hari ikorosi rinini kandi hamanuka cyane, ku buryo abahatuye n’abahakorera basaba ko hashyirwa uburyo bwo kurinda izi mpanuka, nko kuba hashyirwa utununga two mu muhanda (dos d’âne) kugira ngo tube twatuma abantu bazajya bahagenda bigengesereye.
Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda muri, SP Kayigi Emmanuel, yemeje ko iyi mpanuka yahitanye umuntu umwe, abandi 15 bagakomereka.
SP Kayigi uvuga ko hahise hatangira gukorwa iperereza ku cyateye iyi mpanuka, yasabye abatwara ibinyabiziga kujya barangwa n’ubushishozi no kwitwararika byumwihariko mu gihe bari mu mihanda nk’iyi ihuriramo abantu benshi.
Ati “Abantu kandi bagomba kwirinda umuvuduko ndetse n’uburangare ubwo ari bwo bwose.”
Iyi mpanuka ibaye mu gihe mu bice binyuranye by’Igihugu byumwihariko mu Ntara y’Amajyepfo hakomeje kumvikana impanuka ziganjemo iziterwa n’amakosa akorwa na bamwe mu bashoferi mu kunyuranaho.
RADIOTV10