Nyuma yuko habayeho gushidikanya ku isezerano ryo gushyingirwa hagati y’umuririmbyikazi Vestine n’Umunya-Burkina Faso, Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinyinya bwakiriye indahiro y’ishyingirwa ryabo, bwatanze umucyo, bwemeza ko iri sezerano ryabayeho.
Inkuru yo gusezerana kwa Ishimwe Vestine uzwi mu itsinda ahuriyemo n’umuvandimwe we ‘Vestine& Dorcas’ na Ouedraogo Idrissa, yavuzwe ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 15 Mutarama 2025, ubwo uyu muhango wari ukimara kuba.
Ibitangazamakuru bimwe byatangaje iyi nkuru, ariko kuri uyu wa Kane tariki 16 Mutarama 2025, ku mbuga nkoranyambaga, hiriwe amakuru y’abavugaga ko uyu muhango utabayeho.
Suzan Murora, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyinya wabereyemo uyu muhango, yemereye ikinyamakuru cyitwa The New Times ko uyu muhango wabayeho ku wa Gatatu tariki 15 Mutarama 2025 saa kumi z’umugoroba ku Biro by’uyu Murenge.
Abashingiraga ku kuba nta mafoto yashyizwe hanze y’aba basezeranye, ibi byatewe no kuba ba nyiri ubwite barifuje ko uyu muhango ubera mu muhezo, dore ko abasanzwe bareberera inyungu uyu muhanzikazi bari bashyizeho amabwiriza ko nta muntu wemerewe gufata amafoto cyangwa amashusho.
Indi gihamya y’uku gusezerana kwa Vestine na Ouedraogo Idrissa, ni uko kuri uyu wa Kane tariki 16 Mutarama 2025 hahise hanasohoka icyangombwa cy’uko aba bombi bamaze kuba umugore n’umugabo mu irangamimerere ry’u Rwanda, aho umugabo arusha imyaka 16 aho kuva 20 nk’uko byari byiriwe bicicikana ku mbuga nkoranyambaga.
Uyu Munya-Burkina Faso Ouedraogo Idrissa wasezeranye na Vestine, bigaragara ko yavutse tariki 21 Mutarama 1989, mu gihe umugore we Vestine yavutse tariki 02 Mata 2003.
RADIOTV10
Imana izamwubakire urugo rw’umugisha Kandi azarurindirwemo