Wednesday, January 7, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Harumvikana kunyuranya imvugo hagati y’ababyeyi n’ishuri rivugwamo ibyo Guverinoma yategetse ko bihagaragara

radiotv10by radiotv10
22/01/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Harumvikana kunyuranya imvugo hagati y’ababyeyi n’ishuri rivugwamo ibyo Guverinoma yategetse ko bihagaragara
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu babyeyi barerera mu Rwunge rw’Amashuri rwa Karambi mu Murenge wa Rubona mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko abana babo bari kwirukanirwa kuba batatanze amafaranga batswe n’Ubuyobozi bw’iri shuri yo kugura igikoresho kiyungurura amazi, mu gihe iri shuri ryo rivuga ko iyi gahunda ikiri no mu mushinga.

Aba babyeyi baganirije RADIOTV10, bavuga ko abana batswe ibihumbi bitatu (3 000 Frw) kuri buri mwana, yo kugura agakoresho kitwa Flirter gakoreshwa mu kuyungurura amazi.

Uwase Angelique, umwe muri aba babyeyi avuga ko nubwo batswe aya mafaranga ariko badafite ubushobozi, kuko hari byinshi baba basabwa kwishyurira abana.

Ati “Nta bushobozi kandi bagasaba n’amafaranga menshi. Ibihumbi bitatu ni yo mafaranga batubwiye buri munyeshuri kubona iyo firitiri. Ukibaza niba umuntu yabuze igihumbi cy’ibiryo by’umunyeshuri azabona ibyo bihumbi bitatu by’iyo firitire. Nanjye ufite abana batutu biragoye ubushobozi ni buke.”

Mugenzi we Ruzigama Jean de Dieu na we yagize ati “Amafaranga ari mu kubangama ntabwo ari ay’ibiryo. Ay’ibiryo ni macye pe. Sinzi niba ngo firitiri sinzi uko babyita, ayo mafaranga yo aratubangamiye.”

Umuyobozi wa GS Karambi, Nsengiyumva Jean de Dieu yahakanye ibitangazwa n’aba babyeyi, akavuga ko nta tegeko ryashyizwe ku babyeyi ryo gutanga aya mafaranga.

Ati “Ni igitekerezo gihari kitari cyajya mu bikorwa. Hari habanje kukiganiriza ababyeyi bari baje gufata amanota. Kugeza ubu ntabwo birajya mu bikorwa kubera ko dutegereje gukora inteko rusange abemera tukabatanga raporo.”

Uyu muyobozi avuga ko iki gitekerezo kigamije gufasha abana biga kuri iri shuri kujya babasha kubona amazi meza yo kunywa, bityo ko hakenewe ako gakoresho kayungurura amazi.

Ati “Icyo gihe Perezida yarimo kubiganiriza abana kuri asembo [aho abana bateranira] ko byaba ari byiza kubona amazi yo kunywa, ariko ntabwo ari ukubabwira ngo muzayatange. Ntawe byakura mu ishuri na cyane ko batari babyemeza.”

Minisiteri y’Uburezi yakunze gusaba ibigo by’amashuri kutagira amafaranga y’umurengera baca ababyeyi, ndetse inatangaza amafaranga azajya yishyurwa, bityo ko nta yandi akwiye gushyirwaho n’ubuyobozi bw’amashuri.

Youssuf UBONABAGENDA

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − two =

Previous Post

Perezida Kagame yageneye ubutumwa Igihugu cya Türkiye ku bw’ibyago cyagize

Next Post

Abitandukanyije na FDLR bagataha mu Rwanda bahishuye aho umugambi wa Tshisekedi wo kurutera ugeze

Related Posts

Ibirambuye ku mugabo ukekwaho Jenoside wari umaze imyaka 23 yihisha mu mwobo ucukuye mu nzu

Uko Urukiko rwanzuye mu rubanza rw’umugabo wamaze imyaka 23 yihisha mu mwobo kubera ibyaha bikomeye

by radiotv10
06/01/2026
0

Umugabo witwa Ntarindwa Emmanuel wamaze imyaka 23 yihisha mu mwobo bacukuye mu nzu y’umugore babanaga kubera kugira uruhare muri Jenoside...

Rwanda Strengthens Its Position in the Global Tungsten Supply Chain

Rwanda Strengthens Its Position in the Global Tungsten Supply Chain

by radiotv10
06/01/2026
0

Deep beneath the hills of Nyakabingo in Rulindo District, northern Rwanda, lies one of Africa’s most important sources of tungsten,...

Cost of Gorilla Trekking Reduced

Cost of Gorilla Trekking Reduced

by radiotv10
06/01/2026
0

The Rwanda Development Board (RDB) has announced a reduction in gorilla trekking permit fees for the entire year of 2026,...

Simple Ways to Control Your Spending After the Festive Season

Simple Ways to Control Your Spending After the Festive Season

by radiotv10
06/01/2026
0

The festive season is often filled with joy, gifts, travel, and celebrations, but it can also leave many people feeling...

Habaye impanuka y’imodoka itwara abagenzi mu Muhanda Kigali-Muhanga

Habaye impanuka y’imodoka itwara abagenzi mu Muhanda Kigali-Muhanga

by radiotv10
06/01/2026
0

Imodoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange ya Taxi Minibus yakoreye impanuka mu muhanda Muhanga-Kigali ubwo yari igeze ahazwi nko...

IZIHERUKA

Dore ibihano biteganywa ku buri cyaha muri bine biregwa DJ Toxxyk wagonze Umupolisi agapfa
IMYIDAGADURO

Dore ibihano biteganywa ku buri cyaha muri bine biregwa DJ Toxxyk wagonze Umupolisi agapfa

by radiotv10
06/01/2026
0

Congo yategetswe icyo igomba gushyira mu bikorwa kiri mu by’ingenzi mu masezerano yasinyanye n’u Rwanda

Congo yategetswe icyo igomba gushyira mu bikorwa kiri mu by’ingenzi mu masezerano yasinyanye n’u Rwanda

06/01/2026
Hari abarwanyi ba FDLR batahutse mu Rwanda ko iminsi bahawe yarangiye?-Guverinoma yabisobanuye

Eng.-DR Congo urged to accelerate the implementation of FDLR neutralization operations without delay

06/01/2026
Ibirambuye ku mugabo ukekwaho Jenoside wari umaze imyaka 23 yihisha mu mwobo ucukuye mu nzu

Uko Urukiko rwanzuye mu rubanza rw’umugabo wamaze imyaka 23 yihisha mu mwobo kubera ibyaha bikomeye

06/01/2026
Abasirikare batsinzwe na AFC/M23 bahungiye mu Burundi baravugwa imyitwarire iteye impungenge

Abasirikare batsinzwe na AFC/M23 bahungiye mu Burundi baravugwa imyitwarire iteye impungenge

06/01/2026
Iby’ingenzi wamenya ku bakinnyi bashya baguzwe na Rayon mbere y’umukino utegerejwe na benshi

Iby’ingenzi wamenya ku bakinnyi bashya baguzwe na Rayon mbere y’umukino utegerejwe na benshi

06/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Abitandukanyije na FDLR bagataha mu Rwanda bahishuye aho umugambi wa Tshisekedi wo kurutera ugeze

Abitandukanyije na FDLR bagataha mu Rwanda bahishuye aho umugambi wa Tshisekedi wo kurutera ugeze

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Dore ibihano biteganywa ku buri cyaha muri bine biregwa DJ Toxxyk wagonze Umupolisi agapfa

Congo yategetswe icyo igomba gushyira mu bikorwa kiri mu by’ingenzi mu masezerano yasinyanye n’u Rwanda

Eng.-DR Congo urged to accelerate the implementation of FDLR neutralization operations without delay

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.