Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko bibabaje kubona Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yirengagiza umutwe w’iterabwoba wa ADF ukomeje kwica abantu, ikawushyira mu gatebo kamwe na M23 irwanira uburenganzira bwa bamwe mu Banyekongo.
Minisitiri Nduhungirehe yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Mutarama 2025 i New York ku cyicaro Gikuru cy’Umuryango w’Abibumbye mu biganiro by’Akanama k’uyu Muryango gashinzwe Amahoro n’Umutekano ku Isi.
Amb. Nduhungirehe yagarutse ku ruhare rw’u Rwanda mu kugarura amahoro n’umutekano aho byahungabanye, aho yavuze ko kuva muri Nyakanga 2021, rwohereje ingabo mu Ntara ya Cabo Delgado kurwanya ibikorwa by’ibyihebe.
Yagaragaje ibyagiye bigerwaho ku bufatanye bw’inzego z’umutekano z’u Rwanda n’iza Mozambique, nko kugaruza ibice byari byari byarabohojwe n’imitwe y’iterabwobwa mu Turere twa Mocimboa da Praia, Palma, na Muidumbe.
Nanone kandi abantu barenga ibihumbi 600 bari barakuwe mu byabo, basubiye mu ngo zabo, ndetse hanasubukurwa ibikorwa byari byarahagaze, nk’amashuri, amasoko n’ibindi bikorwa birimo amavuriro.
Ati “Mu rwego rwo gushimangira ibyagezweho, twafashe icyemezo cyo kohereza abasirikare b’ibyongera 2 500 muri Mozambique kujya guha ubufasha abandi 1000 boherejwe muri 2021. Ibi bigaragaza umuhate udasanzwe mu kubungabunga amahoro n’ituze ku Mugabane.”
M23 yitwa umutwe w’Iterabwoba ite?
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko nubwo bimeze bityo, mu karere k’Ibiyaga Bigari u Rwanda ruherereyemo, hagikomeje kugaragara ibibazo by’umutekano mucye by’imitwe y’iterabwoba byumwihariko uwa ADF ufite ibirindiro mu burasirazuba bwa DRC.
Ati “ADF ufatwa nk’imwe mu mitwe igira uruhare rukomeye mu guhungabanya Uburenganzi bwa muntu muri DRC, wahitanye ubuzima bw’abasivile barenga 650 kuva muri Kamena 2024 barimo abarenga 200 wishe mu gace ka Beni honyine.”
Yakomeje agira ati “Nubwo ibi ari akaga kadasanzwe, birababaje kubona Guverinoma ya DRC ihitamo kwirengagiza uyu mutwe w’iterabwoba wa nyawo, ikajya kubitwerera umuryango wa M23 usanzwe ari itsinda rirwanira kurinda Umuryango w’Abanyekongo wakomeje guhohoterwa, ikawita Umutwe w’iterabwoba.”
Yavuze ko kuva mu myaka yatambutse, umuryango mugari w’Abanyekongo watumye havuka uyu mutwe wa M23, wagiye uhura n’ibibazo byo gutotezwa, aho banshi bagiye bamenengana bakava mu byabo, bakajya kuba impunzi mu Bihugu by’ibituranyi birimo n’u Rwanda ubu rucumbikiye abarenga ibihumbi 100.
Ati “Ibi bituma twibaza ikibazo cy’ingenzi: ese ni inde ufite uburenganzira bwo gutanga igisobanuro cy’iterabwoba, cyangwa n’iyihe mitwe ikwiye gufatwa nk’iy’iterabwoba mu busirazuba bwa DRC? Ese Igihugu kinyamuryango cya UN ubwacyo gifite uburenganzira bwo gukoresha nabi ububasha bwacyo kigena umutwe w’iterabwoba ku nyungu za Politiki na Dipolomasi?”
Yakomeje agaragaza ibibazo bikwiye kwibazwa, ati “Iyo turebye, ni bande bakwiye kwitwa umutwe w’iterabwoba mu burasirazuba bwa DRC hirengagijwe ADF? Ese ni M23 nk’umuryango urwanirira umuryango mugari w’Abanyekongo wakomeje kugirwaho ingaruka n’imvugo z’urwango? Cyangwa ni igisirikare cya Congo, cyiyemeje gukorana n’umutwe w’abajenosideri wa FDLR utarafatiwe ibigano gusa na UN, ahubwo wanashyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba na Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America muri 2001?”
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko hakwiye kwibazwa niba ibikorwa bya M23 byo guharanira uburenganzira bw’Abanyekongo bakomeje kubuvutswa, bikwiye gufatwa nk’iterabwoba, hirengagijwe imitwe ibahohotera ikabatwikira amazu ikanabica, irimo FDLR na Nyatura.
Yakomeje avuga ko gukemura ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC, bikwiye guhera mu mizi, hakarebwa gitera, ndetse n’abatumye ibi bibazo bivuka, kuko ibindi byose byakorwa, byaba ari nko kwambarira ku gikomere kuko bitatanga umuti urambye.
RADIOTV10