Abasore babiri bakekwagaho gufata ku ngufu umuturage wo mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisagara barangiza bakamwica urubozo, barashwe na Polisi nyuma yuko batorotse aho bari bafungiye, umupolisi yajya kubafata aho bari bihishe bakamurwanya na we akirwanaho akoresheje imbunda y’akazi.
Abarashwe ni Nshimiyimana Eric w’imyaka 22 na Nshimiyimana Innocent w’imyaka 20, mu gihe mugenzi wabo witwa Gabiro Jean de Dieu bakurikiranywe hamwe, we yafashwe.
Aba uko ari batatu bakurikiranyweho gufata ku ngufu no kwica umuturage witwa Mukandekezi Clementine, ubwo bamusangaga iwe aho yari atuye yibana mu rugo rwe mu Kagari ka Munazi mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisagara, bakamukorera ibi bikorwa bya mfura mbi, ubundi bakiba bimwe mu bikoresho byo mu rugo iwe.
Barashwe nyuma yuko batorotse kasho ya Sitasiyo ya Polisi ya Save bari bafungiyemo, ubundi bakajya kwihisha, aho basanzwe n’umupolisi akaba ari na ho abarasira ubwo bamurwanyaga.
Aya makuru kandi yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, wagize ati “Nyuma yuko bigaragaye ko batorotse, twatangiye kubashakisha, mu masaha ya saa sita n’igice z’amanywa, ni bwo babiri muri bo Umupolisi yabaguye gitumo aho bari bihishe, baramurwanya, arabarasa.”
Ubwo ibikorwa by’ibyaha byabaga, abaturanyi ba nyakwigendera bumvise atabaza, ndetse anavuga izina ry’umwe muri aba basore bakekwaho kugira uruhare muri ibi bikorwa, bahise bamenyesha polisi yaje no guta muri yombi aba batatu barimo aba babiri barashwe.
Nyuma yo kubata muri yombi mu masaha y’igicuku, mu gihe nyakwigendera yahise ajyanwa kwa muganga ariko aza kwitaba Imana kuko bari bamukoreye urugomo rukomeye.
Mu masaha y’igitondo ahagana saa kumi n’imwe nyuma y’amasaha macye aba basore batawe muri yombi, polisi yagiye kureba isanga batorotse bcukuye amatafari ya Kasho.
RADIOTV10