Sunday, September 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uko byagenze ngo haraswe babiri bakekwagaho gusambanya umuturage bakanamwica urubozo

radiotv10by radiotv10
22/01/2025
in MU RWANDA
0
AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa
Share on FacebookShare on Twitter

Abasore babiri bakekwagaho gufata ku ngufu umuturage wo mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisagara barangiza bakamwica urubozo, barashwe na Polisi nyuma yuko batorotse aho bari bafungiye, umupolisi yajya kubafata aho bari bihishe bakamurwanya na we akirwanaho akoresheje imbunda y’akazi.

Abarashwe ni Nshimiyimana Eric w’imyaka 22 na Nshimiyimana Innocent w’imyaka 20, mu gihe mugenzi wabo witwa Gabiro Jean de Dieu bakurikiranywe hamwe, we yafashwe.

Aba uko ari batatu bakurikiranyweho gufata ku ngufu no kwica umuturage witwa Mukandekezi Clementine, ubwo bamusangaga iwe aho yari atuye yibana mu rugo rwe mu Kagari ka Munazi mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisagara, bakamukorera ibi bikorwa bya mfura mbi, ubundi bakiba bimwe mu bikoresho byo mu rugo iwe.

Barashwe nyuma yuko batorotse kasho ya Sitasiyo ya Polisi ya Save bari bafungiyemo, ubundi bakajya kwihisha, aho basanzwe n’umupolisi akaba ari na ho abarasira ubwo bamurwanyaga.

Aya makuru kandi yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, wagize ati “Nyuma yuko bigaragaye ko batorotse, twatangiye kubashakisha, mu masaha ya saa sita n’igice z’amanywa, ni bwo babiri muri bo Umupolisi yabaguye gitumo aho bari bihishe, baramurwanya, arabarasa.”

Ubwo ibikorwa by’ibyaha byabaga, abaturanyi ba nyakwigendera bumvise atabaza, ndetse anavuga izina ry’umwe muri aba basore bakekwaho kugira uruhare muri ibi bikorwa, bahise bamenyesha polisi yaje no guta muri yombi aba batatu barimo aba babiri barashwe.

Nyuma yo kubata muri yombi mu masaha y’igicuku, mu gihe nyakwigendera yahise ajyanwa kwa muganga ariko aza kwitaba Imana kuko bari bamukoreye urugomo rukomeye.

Mu masaha y’igitondo ahagana saa kumi n’imwe nyuma y’amasaha macye aba basore batawe muri yombi, polisi yagiye kureba isanga batorotse bcukuye amatafari ya Kasho.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − ten =

Previous Post

Menya Abanyarwandakazi baje mu bagore 100 bavuga rikijyana muri Afurika

Next Post

Umugabo wiyemerera ko yishe umugore we yahaye Urukiko icyifuzo gihabanye n’ibyo asabirwa

Related Posts

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi

by radiotv10
13/09/2025
0

Abantu babiri mu bagize agatsiko k’abagizi ba nabi baherutse gutegera abageni mu nzira mu murenge wa Bushenge bakabakubita ndeste bakanabambura...

UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

UPDATE: Abagaragaye bakorera ubugome umugore banafite umuhoro byemejwe ko bose bafashwe

by radiotv10
13/09/2025
0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko abantu batatu bagaragaye mu mashusho bakorera urugomo umugore mu Murenge wa Nyarugenge, baragagayemo umwe wamutemeshaga...

Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

by radiotv10
13/09/2025
0

Ikigo cy'Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije REMA, kigaragaza ko guteka hadakoreshejwe Gaz mu bigo by'amashuri 20 byo mu Ntara y'Amajyepfo byatumye...

Ingabire Victoire yagarutse imbere y’Urukiko arugezeho icyifuzo

Igisubizo u Rwanda ruhaye u Burayi bwarutegetse gufungura umunyapolitiki Ingabire Victoire ataranaburana

by radiotv10
12/09/2025
1

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungire yibukije Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yasabye ko Ingabire Victoire Umuhoza...

UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

by radiotv10
12/09/2025
0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko yamaze gufata umwe mu basore bagaragaye mu mashusho bari gukubita umukobwa bakoresha umuhoro, byabereye mu...

IZIHERUKA

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi
MU RWANDA

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi

by radiotv10
13/09/2025
0

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

13/09/2025
Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

13/09/2025
UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

UPDATE: Abagaragaye bakorera ubugome umugore banafite umuhoro byemejwe ko bose bafashwe

13/09/2025
Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

13/09/2025
Ingabire Victoire yagarutse imbere y’Urukiko arugezeho icyifuzo

Igisubizo u Rwanda ruhaye u Burayi bwarutegetse gufungura umunyapolitiki Ingabire Victoire ataranaburana

12/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Gatsibo: Umusaza aravugwaho guhengera umwuzukuru we asinziriye akamusambanya

Umugabo wiyemerera ko yishe umugore we yahaye Urukiko icyifuzo gihabanye n'ibyo asabirwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.