Sunday, December 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rusizi: Umuhanda ukoreshwa cyane uhuza u Rwanda, u Burundi na Congo ubu nturi nyabagendwa

radiotv10by radiotv10
23/01/2025
in MU RWANDA
0
Rusizi: Umuhanda ukoreshwa cyane uhuza u Rwanda, u Burundi na Congo ubu nturi nyabagendwa
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanda Kamembe-Bugarama ufatwa nka mpuzamahanga kuko unyurwa n’abakora ingendo z’urujya n’uruza hagati y’u Rwanda, u Burundi na DRC, nturi nyabagendwa nyuma yuko wangiritse bikabije ku buryo aho wangirikiye nta n’uwamenya ko higezemo kaburimbo, ndetse ukaba wahagamyemo imodoka nini zafunze izindi.

Urujya n’uruza muri uyu muhanda, rwahagaze mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 23 Mutarama 2025, ubwo zimwe mu modoka nini zari ziwurimo zahagamyemo kubera ubunyerere bukabije no kwangirika kwawo, bigatuma nta bindi binyabiziga bibasha kuwunyuramo.

Izi modoka zahagamiye mu gace ko mu Mudugudu wa Kacyiru mu Kagari ka Kigenge, mu Murenge wa Nzahaha ari na ho wangiritse cyane, aho ibindi binyabiziga byose byaje bizikurikiye byabuze uko bitambuka.

Umwe mu baraye bakoreye urugendo muri uyu muhanda kuri uyu wa Gatatu, yabwiye RADIOTV10 ko we n’abo bari kumwe mu modoka, bawuvuyemo ku bw’amahirwe, kuko hari aho imodoka yageraga igasa nk’ibuze uko ikomeza urugendo.

Ni umuhanda usanzwe unyuramo ibinyabiziga byinshi birimo n’ibiba bitwaye ibicuruzwa bijyanwa kuri Rusizi ya mbere na Rusizi ya kabiri, ndetse n’ibijyanwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ahazwi nka Kamanyora.

Umwe mu baduhaye amakuru yagize ati “Uyu muhanda ugiye kumara imyaka hafi icumi buri Muyobozi wese na RTDA bavuga ngo vuba uraba ukozwe, ariko amaso yaheze mu kirere.”

Undi muturage avuga ko bibabaje kuba uyu muhanda udakorwa kandi ufatwa nka mpuzamahanga, kuko uhuza u Rwanda, u Burundi na DRC.

Ati “Umuntu ajya i Burundi, ni wo amanuka kugira ngo agere Kibaya, ni na wo imodoka zinyura zijya kuri CIMERWA, muri macye ni wo nzira y’umusaruro w’ubuhinzi bwo mu Kibaya, bwaba ubw’umuceri, bwaba ubw’imbuto n’ibindi ndetse na Sima.”

Aba baturage bavuga kandi ko hari n’imodoka nyinshi zo mu Gihugu cy’Abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zikoresha uyu muhanda, aho zikoreshwa n’abava mu gace ka Kamanyora berecyeza i Bukavu n’i Goma, kuko imihanda yo mu Gihugu cyabo yangiritse cyane.

Bavuga ko n’ubundi uyu muhanda wari usanzwe warangiritse kuko wari urimo ibinogo, ariko ko byahumiye ku mirari ubwo hagwaga imvura nyinshi ikazanamo n’ubunyerere bukabije.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Jean Bosco Ntibitura aherutse kubwira abanyamakuru ko uyu muhanda ugiye gukorwa, ndetse ko n’Ikigo Gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi, RTDA kigiye kohereza imashini ngo zitangire imirimo.

Ati “Mu gihe bagitegereje ko umuhanda ukorwa wose, bazahera ku hababaje cyane kurusha ahandi, ariko babe basannye ku buryo nibura ube nyabagendwa.”

Guverineri yavuze ko akurikije uko umushinga wo gukora uyu muhanda uteye, hari icyizere ko uzaba ukomeye ku buryo utazongera kwangirika byihuse nk’uko byagenze mbere.

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 1 =

Previous Post

Hahishuwe umugambi mubisha wa Perezida Tshisekedi na Ndayishimiye w’u Burundi

Next Post

Umucyo kuri gapapu yavugwaga ko yakorewe Rayon kuri rutahizamu wasinyiye Police akimara kwakirwa na Perezida

Related Posts

Hatangajwe icyagaragaye nyuma yuko hafashwe umugabo wagaragaye muri Kigali akora ibyateje impagarara

Hatangajwe icyagaragaye nyuma yuko hafashwe umugabo wagaragaye muri Kigali akora ibyateje impagarara

by radiotv10
27/12/2025
0

Umugabo wagaragaye mu Mujyi wa Kigali afite umuhoro ashaka gutema abantu anamenagura imodoka yasangaga ziparitse, yafashwe, ndetse iperereza rigaragaza ko...

Rusizi: Umugore yabwiwe ko ataryoshye mu buriri agerageje kwiyahura  irondo ryari maso rirahagoboka

Rusizi: Umugore yabwiwe ko ataryoshye mu buriri agerageje kwiyahura  irondo ryari maso rirahagoboka

by radiotv10
27/12/2025
0

Umugore wari umaze ukwezi ashatse mu murenge wa Muganza yagerageje kwiyahura akoresheje igitenge ubwo umugabo yari amaze kumubwirira mu buriri...

Why Ginger Is More Than a Spice: Five Health Benefits You Should Know

Why Ginger Is More Than a Spice: Five Health Benefits You Should Know

by radiotv10
27/12/2025
0

Ginger is a common spice found in many kitchens. In Rwanda and across the world, people use it in tea,...

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

by radiotv10
26/12/2025
0

Mu busabane bwa Noheli Gianni Infantino, Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) yagiranye n’abakiri bato bafite impano muri uyu...

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

by radiotv10
25/12/2025
0

Mushinzimana Stanislas warutuye mu kagari ka Murambi mu murenge wa Nyakarenzo wari warezwe n’umugore batari babanye neza yasanzwe mu cyumba...

IZIHERUKA

Isi ya ruhago mu gahinda ko kubura uyifitemo ibigwi washenguye abafite amazina akomeye
FOOTBALL

Isi ya ruhago mu gahinda ko kubura uyifitemo ibigwi washenguye abafite amazina akomeye

by radiotv10
27/12/2025
0

Hatangajwe icyagaragaye nyuma yuko hafashwe umugabo wagaragaye muri Kigali akora ibyateje impagarara

Hatangajwe icyagaragaye nyuma yuko hafashwe umugabo wagaragaye muri Kigali akora ibyateje impagarara

27/12/2025
Rusizi: Umugore yabwiwe ko ataryoshye mu buriri agerageje kwiyahura  irondo ryari maso rirahagoboka

Rusizi: Umugore yabwiwe ko ataryoshye mu buriri agerageje kwiyahura  irondo ryari maso rirahagoboka

27/12/2025
Why Ginger Is More Than a Spice: Five Health Benefits You Should Know

Why Ginger Is More Than a Spice: Five Health Benefits You Should Know

27/12/2025
Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

26/12/2025
Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

Mu buryo butunguranye AFC/M23 yakozanyijeho n’umutwe wa Wazalendo ufasha FARDC

26/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umucyo kuri gapapu yavugwaga ko yakorewe Rayon kuri rutahizamu wasinyiye Police akimara kwakirwa na Perezida

Umucyo kuri gapapu yavugwaga ko yakorewe Rayon kuri rutahizamu wasinyiye Police akimara kwakirwa na Perezida

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Isi ya ruhago mu gahinda ko kubura uyifitemo ibigwi washenguye abafite amazina akomeye

Hatangajwe icyagaragaye nyuma yuko hafashwe umugabo wagaragaye muri Kigali akora ibyateje impagarara

Rusizi: Umugore yabwiwe ko ataryoshye mu buriri agerageje kwiyahura  irondo ryari maso rirahagoboka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.