Thursday, January 22, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uwaregwaga kwica umukecuru amusanze mu murima unabyiyemerera akavuga n’impamvu yafatiwe icyemezo

radiotv10by radiotv10
25/01/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Uwaregwaga kwica umukecuru amusanze mu murima unabyiyemerera akavuga n’impamvu yafatiwe icyemezo
Share on FacebookShare on Twitter

Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma, rwahamije icyaha uwaregwaga kwica atemesheje umuhoro umukecuru w’imyaka 82 wo mu Murenge wa Kirehe mu Karere ka Kirehe, wanemereye Urukiko ko yakoze icyaha akavuga ko yamuhoye kuba yaramurogeye abe, yakatiwe gufungwa imyaka 20.

Ni icyemezo cyafashwe n’Urukiko Rwisumbye rwa Ngoma rwaburanishije uru rubanza rwaregewe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Ngoma.

Iki cyaha cyaregwaga Bavugayabo Vestine, cyabaye mu mpera z’umwaka ushize tariki 23 Ukuboza 2024, aho uyu waregwaga yasanze nyakwigendera mu murima aho yari atuye, akamwiciramo amutemesheje umuhoro.

Ni icyaha cyabereye mu Mudugudu wa Kamasaro mu Kagari ka Kirehe, mu Murenge wa Kirehe mu Karere ka Kirehe, aho uyu mukecuru yari atuye.

Ubushinjacyaha buvuga ko “uregwa yaburanye yemera icyaha, agasobanura ko ku itariki ya 23 Ukuboza 2024 yasanze nyakwigendera mu murima ahagana saa 07h30 za mu gitondo aho yari atuye mu Mudugudu wa Kamasaro, Akagari ka Kirehe, Umurenge wa Kirehe mu Karere ka Kirehe akamutema akoresheje umuhoro.”

Ubushinjacyaha bukomeza bugira buti “Asobanura ko yamuhoye ko yaroze ababyeyi be ndetse n’umwana wa musaza we bagapfa none na we akaba yarihoreye.”

Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma rwaburanishije uru rubanza, nyuma yo kumva imiburanire n’impande zombi (uregwa n’Ubushinjacyaha) rwahanishije Bavugayabo Vestine igihano cy’igifungo cy’imyaka makumyabiri rushingiye ku ngingo ya 107 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 − six =

Previous Post

Hamenyekanye uko amakipe azahura muri 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro

Next Post

Havuzwe amayeri adasanzwe yakoreshwa n’abakurikiranywego kwambura abaturage amafaranga

Related Posts

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

by radiotv10
22/01/2026
0

Umugabo n'umugore bo mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, bafashwe bakekwaho gutanga ruswa y'ibihumbi 50 Frw nyuma yo...

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

by radiotv10
22/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, baravuga ko ubujura bwa Kashipawa (Cash Power) bwafashe...

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

by radiotv10
22/01/2026
0

Nkurikiyumukiza Daniel wari uzwi ku izina rya Rujanga  wabonywe yinjira mu kabari kazwi nko kwa Mukubite umwice kabarizwa mu kagari ka...

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

by radiotv10
21/01/2026
0

Bamwe mu bo Murenge wa Save mu karere ka Gisagara, bavuga ko ubujura bumaze gufata intera ku buryo hari n'abajura...

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

by radiotv10
21/01/2026
0

Mu rusengero rw’Itorero rya ADEPR-Karambo rwo mu Murenge wa Kaniga mu Karere ka Gicumbi, haravugwa ubuhanuzi butavugwaho rumwe, burimo ubwereka...

IZIHERUKA

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha
MU RWANDA

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

by radiotv10
22/01/2026
0

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

22/01/2026
Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

22/01/2026
Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

21/01/2026
AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

21/01/2026
Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

21/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Havuzwe amayeri adasanzwe yakoreshwa n’abakurikiranywego kwambura abaturage amafaranga

Havuzwe amayeri adasanzwe yakoreshwa n’abakurikiranywego kwambura abaturage amafaranga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.