• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hatangajwe impamvu Tshisekedi atitabira inama idasanzwe ya EAC yiga ku bibazo by’Igihugu cye

radiotv10by radiotv10
28/01/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Hatangajwe impamvu Tshisekedi atitabira inama idasanzwe ya EAC yiga ku bibazo by’Igihugu cye
Share on FacebookShare on Twitter

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byatangaje ko Perezida Félix Tshisekedi atitabira Inama Idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yiga ku bibazo byakajije umurego mu Gihugu cye, ngo kubera uko ibintu byifashe muri iki gihe bitamwerera kujya muri iyi nama.

Iyi nama iterana kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Mutarama 2025, ije nyuma yuko ihamagajwe na Perezida wa Kenya, William Ruto unayoboye uyu Muryango wa EAC, watangaje ko yatumije iyi nama nyuma yo kuvugana kuri telefone na Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi ku bibazo biri mu burasirazuba bwa DRC.

Nubwo ari inama yiga ku bibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse byakajije umurego, Perezida w’iki Gihugu, Félix Tshisekedi, ntari buyitabire.

Tina Salama, Umuvugizi wa Perezida Tshisekedi, yabwiye Ikinyamakuru Jeune Afrique ko impamvu Umukuru w’Igihugu cya DRC atitabira iyi nama, ari ibibazo biri mu Gihugu cye, bityo ko atafata urugendo ngo akivemo.

Salama yagize ati “Ni ibintu byigaragaza bitewe n’uko ibintu byifashe ubu, Perezida ntabwo azitabira iyi nama.”

Ni ku nshuro ya gatatu, Perezida Félix Tshisekedi atitabira inama nk’iyi y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yiga ku bibazo by’umutekano biri mu Gihugu cye.

Uyu Muvugizi wa Tshisekedi yavuze ko nubwo uyu Mukuru w’Igihugu atitabira iyi nama, ariko yemera ibiganiro by’i Nairobi bihuza Guverinoma y’Igihugu cye n’imitwe yitwaje intwaro [byahejwemo M23] ndetse n’iby’i Luanda bihuza iki Gihugu cya Congo n’u Rwanda.

Iyi nama yateguwe ku bufatanye bw’Umunyamabanga Mukuru wa EAC ndetse na Perezida wa Kenya, ibaye nyuma yuko William Ruto atangaje ko uyu muryango utewe impungenge n’ibibazo biri muri Congo bikomeje gukaza umurindi.

Abakuru b’Ibihugu bigize EAC bagiye guterana mu gihe umwuka muri Congo wazamutse aho imirwano yafashe indi sura, yanasize umutwe wa M23 utangaje ko wafashe umujyi wa Goma, gusa muri uyu mujyi hakaba hagikomeje kumvikana urusaku rw’amasasu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × four =

Previous Post

Rwamagana: Ibyumvikana nk’amahirwe mu buhinzi bw’umuceri byazanye imbogamizi

Next Post

Havuzwe umubare w’abakekwaho iterabwoba bafatiwe na Polisi Mpuzamahanga muri Afurika y’Iburasirazuba

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Havuzwe umubare w’abakekwaho iterabwoba bafatiwe na Polisi Mpuzamahanga muri Afurika y’Iburasirazuba

Havuzwe umubare w’abakekwaho iterabwoba bafatiwe na Polisi Mpuzamahanga muri Afurika y’Iburasirazuba

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.