Sunday, June 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Havuzwe umubare w’abakekwaho iterabwoba bafatiwe na Polisi Mpuzamahanga muri Afurika y’Iburasirazuba

radiotv10by radiotv10
28/01/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Havuzwe umubare w’abakekwaho iterabwoba bafatiwe na Polisi Mpuzamahanga muri Afurika y’Iburasirazuba
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi Mpuzamahanga (Interpol) yatangaje ko mu mezi abiri ashize gusa, hafashwe abantu 37 bakekwaho kuba mu mitwe y’iterabwoba irimo n’uwitita Leta ya Kisilamu, bafatiwe mu bice bintandukanye muri Afurika y’Iburasirazuba.

Byatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki 27 Mutarama 2025 n’Urwego rw’Ubuyobozi bwa Polisi Mpuzamahanga isanzwe ifite Icyicaro Gikuru mu Bufaransa.

Aba bantu bafashwe mu mezi y’Ugushyingo n’Ukuboza umwaka ushize wa 2024, mu bikorwa bihuriweho na Polisi Mpuzamahanga Interpol ndetse na Polisi ihuriweho ya Afurika Afripol.

Gushakisha no gufata aba bantu byabayeho nyuma yuko habayeho impungenge ko umutwe wiyita Leta ya Kisilamu ISIS ushobora kongera kwisuganya.

Polisi Mpuzamahanga, ivuga ko ibikorwa byo gushakisha abakekwaho kuba mu mitwe y’iterabwoba byakorewe muri Afurika, nyuma yuko hafashwe abantu 17 barimo babiri bakekwaho kuba abo muri uyu mutwe w’iterabwiba wa ISIS, bafatiwe mu Bihugu bya Kenya, n’undi ukekwaho kuba muri ISIS yo muri Mozambique wafatiwe muri Tanzania, mu gihe abandi bafatiwe muri DRC na Somalia.

Cyril Gout, umwe mu bayobozi bo muri Interpol, yagize ati “Kubera imiterere igoye ya Afurika y’Iburasirazuba, bitewe n’ibibazo bya Politiki ihuzagurika, ibibazo byo ku mipaka, ndetse n’ibibazo bishingiye ku bukungu, bikomeza gutuma haba ahantu h’ubwihisho ku bikorwa by’iterabwoba.”

Yakomeje avuga ko gufata bariya bantu ari umusaruro w’imikoranire hagati y’Ibihigu mu kurwanya iterabwoba, rikomeje kugira ingaruka ku buzima bw’abaturage.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 1 =

Previous Post

Hatangajwe impamvu Tshisekedi atitabira inama idasanzwe ya EAC yiga ku bibazo by’Igihugu cye

Next Post

Hategerejwe ijambo Tshisekedi ageza ku Banyekongo nyuma yo guhura n’abayobora Inzego zikomeye mu Gihugu

Related Posts

Uko imirwano yifashe hagati ya Israel na Iran n’icyo impande zombi zivuga

Uko imirwano yifashe hagati ya Israel na Iran n’icyo impande zombi zivuga

by radiotv10
20/06/2025
0

Iran yavuze igishobora guhagararika intambara Israel na yo yahize gukaza ibitero Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian yavuze ko iki Gihugu...

Umwe mu bagize Guverinoma ya Congo yavuze ko adafite ubwoba bwo gufungwa

Resigned Congolese minister blames Rwanda for his prosecution

by radiotv10
19/06/2025
0

Constant Mutamba, the former Minister of Justice in the Democratic Republic of Congo (DRC), who recently resigned amid corruption allegations,...

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

by radiotv10
19/06/2025
0

Mu bice binyuranye mu Ntara ya Kivu mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, haravugwa imirwano ikomeje gukaza umurego...

Minisitiri weguye muri Guverinoma ya Congo yabyegetse ku Rwanda

Minisitiri weguye muri Guverinoma ya Congo yabyegetse ku Rwanda

by radiotv10
19/06/2025
0

Constant Mutamba weguye ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutabera muri Repubuklika Iharanira Demokarasi ya Congo kubera ibyaha byo kunyereza amafaranga ya...

Hatangajwe icyakoreye Umupolisi wagaragaye arasa umuturage mu myigaragambyo ihanganishije Polisi ya Kenya n’urubyiruko

Hatangajwe icyakoreye Umupolisi wagaragaye arasa umuturage mu myigaragambyo ihanganishije Polisi ya Kenya n’urubyiruko

by radiotv10
18/06/2025
0

Polisi ya Kenya ikomeje guhangana n’urubyiruko rw'Aba-Gen Z ruri mu myigaragambyo yakajije umurego, yatangaje ko yataye muri yombi Umupolisi warashe...

IZIHERUKA

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono
MU RWANDA

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono

by radiotv10
21/06/2025
0

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

21/06/2025
Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

21/06/2025
Abakoresha n’abakozi bose mu Rwanda bibukijwe umunsi w’ikiruhuko rusange

AMAKURU MASHYA: Mu Rwanda hatanzwe ikiruhuko rusange hafi icyumweru

20/06/2025
The rise and fall of hustle culture

The rise and fall of hustle culture

20/06/2025
Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda umaze imyaka 10 hanze yatangaje inkuru ishimishije

Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda umaze imyaka 10 hanze yatangaje inkuru ishimishije

20/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hategerejwe ijambo Tshisekedi ageza ku Banyekongo nyuma yo guhura n’abayobora Inzego zikomeye mu Gihugu

Hategerejwe ijambo Tshisekedi ageza ku Banyekongo nyuma yo guhura n’abayobora Inzego zikomeye mu Gihugu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.