Friday, December 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

MTN benshi bari kuyivumira ku gahera, Hon. Sezibera ati “u Rwanda twifuza na MTN ntaho bihuriye”

radiotv10by radiotv10
26/11/2021
in Uncategorized
0
MTN benshi bari kuyivumira ku gahera, Hon. Sezibera ati “u Rwanda twifuza na MTN ntaho bihuriye”
Share on FacebookShare on Twitter

Benshi bari kwinubira serivisi mbi za Kompanyi y’itumanaho ya MTN Rwanda kubera internet yayo uyu munsi yaramukanye ibibazo ikanabyirirwana ku buryo abakoresha internet y’iyi Kompanyi muri serivisi bakora batashye nta mubyizi bacyuye.

Bamwe mu bakoresha Internet ya MTN ntibigeze bayihisha ko barambiwe servisi mbi bahabwa n’iki kigo cyakunze kuvugwamo ibibazo birimo ibura ry’ihuzanzira.

Ibi kandi byanagaragajwe na Hon. Richard Sezibera, wanyujije ubutumwa kuri Twitter ye agira ati “U Rwanda twifuza na MTN-Rwanda ntaho bihuriye!!! Serivisi z’inkene cyane!”

Uku kugaya MTN-Rwanda kandi byagiye binagaragazwa n’abandi bakoresha urubuga nkoranyambaga rwa Twitter barimo abakunze kurukoresha.

Ubuyobozi bw’iyi kompanyi bwakomeje kwisegura kuva mu gitondo ku buryo buri wese wandikaga ubutumwa anenga uburyo internet yabo ifiten ibibazo, basubizaga babasaba kwihangana.

Basubije Dr Richard Sezibera bagira bati “Tubiseguyeho ku mbogamizi mwahuye na zo ku murongo wacu, Mwagenzura ubutumwa twabageneye mu gikari (DM).”

Rwiyemezamirimo Safari Kizito na we yagize ati “Ikibazo nkibona muri RURA itagira icyo ibikoraho. Ibi ni ubufatanyacyaha.”

Umunyamakuru Lavie Mutanganshuro, na we yasubije agira ati “Ndatekereza ko RURA na yo itegereje ko Perezida Kagamae Paul agira icyo abikora. Iki kibazo kimaze igihe kinini ariko na bo basa nk’abataragize icyo bakora.”

Mu kwezi kwa munani, Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Kugenzura Imikorere y’Inzego zimwe z’irimo ifite Igihugu Akamaro (RURA) rwahaye igihe ntarengwa Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda kuba yakemuye ibibazo byayo biri mu ihuzanzira bituma guhamagarana bizamo imbogamizi, bitaba ibyo igacibwa amande.

Mu ibaruwa yari yanditswe na RURA yari yasabye MTN gukemura ibi bibazo bitarenze tariki 29 Ukwakira (ukwa 10) 2021 mu Mujyi wa Kigali ndetse na tariki 30 Ugushyingo mu bindi bice byose by’Igihugu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen + fifteen =

Previous Post

Nyuma y’iminsi micye yakiriye Mushikiwabo, Papa Francis yanakiriye Macron

Next Post

Guverinoma y’u Rwanda yakajije ingamba zo kwirinda COVID isubizaho akato ku bavuye hanze

Related Posts

Behind Every Success, There’s a Woman

Behind Every Success, There’s a Woman

by radiotv10
02/12/2025
0

In every great achievement, every celebrated milestone, and every story of resilience, there is often someone whose name is rarely...

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

by radiotv10
19/11/2025
0

Mu Kagari ka Mpare mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, hagaragaye umurambo w’umugabo w’imyaka 25 umanitse mu giti,...

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Ikipe ya Bugesera FC yahakanye amakuru yavugaga ko igiye gukina na Al Hilal, mu gihe iyi kipe yo yari yamaze...

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

by radiotv10
25/08/2025
0

Umuryango wa Ngarambe François Xavier wifurije isabukuru nziza y’umwaka umwe umuhungu we Ngarambe Rwego usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri...

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

by radiotv10
31/07/2025
0

Nyuma yuko bamwe mu bagize Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, banditse basaba ko amatora y’iri Shyirahamwe asubikwa,...

IZIHERUKA

Hahishuwe uko u Burundi buri kwitwara ku basirikare babwo bari gupfa umusubirizo muri Congo
AMAHANGA

AFC/M23 yashyize hanze imyitwarire iteye impungenge ya bamwe mu basirikare b’u Burundi nyuma yo kubatsinda

by radiotv10
12/12/2025
0

Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

12/12/2025
Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

12/12/2025
BREAKING: Perezida Kagame yazamuye abasirikare barimo abinjiye mu cyiciro cy’Abajenerali ahita anabaha inshingano nshya

BREAKING: Perezida Kagame yazamuye abasirikare barimo abinjiye mu cyiciro cy’Abajenerali ahita anabaha inshingano nshya

12/12/2025
Does family money shape your future? The truth behind wealth inheritance

Does family money shape your future? The truth behind wealth inheritance

12/12/2025
Perezida Kagame na Ndayishimiye bicaranye mu nama ya EAC itagaragayemo Tshisekedi

Perezida Kagame yavuze uko yahamagaye Ndayishimiye w’u Burundi ku biteye impungenge yabonaga n’icyo yamusubije

11/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Guverinoma y’u Rwanda yakajije ingamba zo kwirinda COVID isubizaho akato ku bavuye hanze

Guverinoma y'u Rwanda yakajije ingamba zo kwirinda COVID isubizaho akato ku bavuye hanze

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yashyize hanze imyitwarire iteye impungenge ya bamwe mu basirikare b’u Burundi nyuma yo kubatsinda

Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.