• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Menya imyanzuro yafatiwe mu nama Idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC yigaga ku bya Congo

radiotv10by radiotv10
30/01/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Menya imyanzuro yafatiwe mu nama Idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC yigaga ku bya Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Inteko Idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yigaga ku bibazo biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yafatiwemo imyanzuro irimo gutegeka iki Gihugu kuganira na M23 ndetse no gusaba impande zihanganye guhagarika imirwano byihuse.

Iyi nama yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Mutarama 2025 nyuma yuko itumijwe na Perezida wa Kenya, William Ruto unayoboye EAC, wayihamagaje ubwo imirwano imaze igihe ishyamiranyije FARDC na M23 yahinduraga isura yasize uyu mutwe ufashe umujyi wa Goma ufatwa nk’Umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu ya Ruguru.

Ni inama ititabiriwe na Perezida Felix Tshisekedi uyobora iki Gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kiri muri ibi bibazo byigagwaho, ndetse ntihagira n’umuhagararira.

Itangazo ryashyizwe hanze n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 30 Mutarama 2025, rigaragaza ibyavuye muri iyi nama yabaye hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga.

EAC yatangaje ko abitabiriye iyi nama bagaragaje ko batewe impungenge kandi babajwe no kuba ibibazo byo mu burasirazuba bwa DRC biri kurushaho gukara, kandi bikaba bikomeje gutwara ubuzima bw’inzirakarengane z’abasivile ndetse bigasiga ingaruka nyinshi ku kiremwamuntu byumwihariko abagore n’abana.

Muri iri tangazo ry’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, uyu muryango wagize uti “Inama yihanganishije imiryango y’abagizweho ingaruka n’ibibazo biherutse gukaza umurego, kandi yifuriza gukira vuba abakomeretse.”

Nanone kandi Abakuru b’Ibihugu bagaragaje impungenge batewe n’ibikorwa by’urugomo n’imyigaragambyo bikomeje gukorerwa za ambasade z’Ibihugu binyuranye, n’abakozi bazo bari i Kinshasa.

Iri tangazo rikagira riti “Ku bw’iyo mpamvu, Inama yasabye Guverinoma ya DRC kurinda ubuzima bw’abadipolomate n’ibyabo.”

Muri iri tangazo, EAC yakomeje igira ati “Inama kandi yasabye impande ziri mu bushyamirane mu burasirazuba bwa DRC, guhagarika imirwano byihuse no korohereza ibikorwa by’ubutabazi ku baturage bagizweho ingaruka.”

Uyu muryango uvuga kandi ko “iyi nama yibukije ko hagomba gukoreshwa inzira z’amahoro mu gushaka umuti w’amakimbirane, kandi inasaba yivuye inyuma Guverinoma ya DRC kwinjizamo impande zose zirebwa, zirimo na M23 n’indi mitwe yitwaje intwaro ibigiramo uruhare.”

Naho ingabo z’Umuryango wa SADC na zo zagize uruhare mu gutuma ibi bibazo bikara, Abakuru b’Ibihugu banzuye ko habaho ibiganiro hagati y’uyu muryango ndetse na EAC, banasaba Umuyobozi w’uyu Muryango kuganira mu gihe cya vuba na mugenzi we uyobora SADC.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 4 =

Previous Post

Njye narabibonaga-P.Kagame mu nama itabonetsemo Tshisekedi yagaragaje intandaro yo gukaza umurindi kw’ibyo muri Congo

Next Post

Igisirikare cya Congo-FARDC mu gahinda nyuma y’ibyabaye i Goma

Related Posts

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

by radiotv10
02/06/2026
0

Ikibumbano cy’umukinnyi w’umupira w'amaguru, Lionel Messi cyari mu Buhindi, cyasenywe gikurwaho nyuma yuko abaturage bagize ikikango ko gishobora kuzahanuka kuko...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Next Post
Igisirikare cya Congo-FARDC mu gahinda nyuma y’ibyabaye i Goma

Igisirikare cya Congo-FARDC mu gahinda nyuma y'ibyabaye i Goma

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.